Ku munsi wahariwe Impano “Carrier day” wabereye muri Kaminuza ya East Africa University Rwanda kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024 ukanitabirwa na bimwe mu bigo byo mu mashuri yisumbuye byo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukjanye, abitabiriye icyo gikorwa banyuzwe n’ubuhanga n’udushya turanga abiga, abayobozi n’abigisha kuri iyi Kaminuza, byatumye benshi mu banyeshuri bitabiriye igikorwa bafata ingamba zo kujya gusaba ababyeyi kuzabajyana kwiga muri East African Universty Rwanda igihe cyose bazaba basoje amashuri yisumbuye.
Ni igikorwa cyabereye i Kigali ku ishami rya East African University Rwanda, hagamije ahanini gufasha abanyeshuri kumenya guhitamo icyo bazaba cyo akurikije impano zimurimo n’uburyo yiyumvamo ibyo yiga adahatirije ngo ajye mu bitazamugirira akamaro mu gihe yaba yisunze inama z’abashaka kumwangisha ibyo yiyumvamo kandi yakagombye gukunda.
Umuyobozi wa Kaminuza ya East African University Rwanda, Prof. Kabera Callixte avuga ko bahisemo gutegura umunsi w’impano bagendeye ahanini ko Kaminuza yabo ari mpuzamahanga ikaba yigwamo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bakaba buri wese yibitsemo ubushobozi ku giti cye bwo gukora ibyamugirira akamaro mu buzima bwe bwose yisunze na none ubushobozi n’ubuhanga yakuye ku ntebe y’ishuri.
Agira ati “Kuba Kaminuza yacu ifite amashami yibanda cyane ku myuga, abana benshi bafite impano ku buryo baza kwiga bifuza kuzakora akazi runaka bagendeye ku byo bakunda. Uyu munsi rero ugamije kubafasha muri rusange gukangura impano zabo bagendeye ku byiyumviro bamaranye igihe kugira ngo batazafatafata bakamera nka ya suri isambira byinshi ntigezeyo na kimwe.”
Prof. Kabera Callixte, Umuyobozi wa Kaminuza ya East African University Rwanda avuga ko igikorwa cyo gufasha urubyiruko kumenya impano zabo bagifashijwemo n’abafatanyabikorwa bo mu ngeri zitandukanye baba abo mu burezi, abikorera, amahoteli, inzego za Leta n’abandi, aho buri mufatanyabikorwa aganirira urubyiruko uko yabayeho, inzira yaciyemo kugeza uyu munsi ariko byose abikesha impano n’ibyifuzo by’umutima we byagiye bimuyobora kugeza ubu.
Avuga ko kugira ngo batisangiza uwo munsi w’ingirakamaro banahisemo ko uzajya uba buri mwaka banatumiye abanyeshuri n’abayobozi bo mu bigo by’amashuri abanza kugira ngo bigire kuri bakuru babo bo muri Kaminuza ku bumenyi bafite n’uburyo bashobora kubyaza umusaruro izo mpano.
Ku rundi ruhande avuga ko umunsi wahariwe impano kuri Kaminuza yabo wagaragaje ubumenyi n’impano abana bafite hakaba hari abanyeshuri bahise bakora ibihangano by’ibishushanyo byanyuze cyane abafatanyabikorwa bituma kimwe muri byo kigurwa amadorari 600 ikindi bakishyura ibihumbi 500 byatumye abana bo mu mashuri yisumbuye bari bitabiriye igikorwa bifuza ko bazaza kwiga muri Kaminuza ya East African University Rwanda.
Umwe mu bafatanyabikorwa ni Sam Baregye asangiza abitabiriye igikorwa cy’ubuzima bwe avuga ko iyo ushaka gusigasira impano yawe bigusaba kuticara cyangwa ngo uryame.
Avuga ko iyi ufite Hotel, Bar cyangwa Resitora ngo bigusaba kuba hafi y’akazi kawe ugafata neza abakiliya bawe baba baje bakugana kuko mbere yo kukugeraho baba baciye n’ahandi bityo icyatumye bakugana ukakibubahira.
Agira ati “Gukora akazi kose bisaba impano. Urugero ufite Hotel, Bar cyangwa Resitora niba umuntu aje akugana si uko iwe badateka cyangwa se byeri agusaba nazo ziba ziri muri Butike baturanye, ariko rero kubera ko Business yawe wayigiyemo uyikinze yikundishe n’abakugana ejo bazagaruke bakurangire n’abandi. Ni byiza guha agaciro impano wifitemo ukayibyaza umusaruro ukorera neza abakugana bityo n’abagukomokaho bazakurana imico bagusanganye nabo bizabafashe gusigasira impano bazisanga bafite.
Ashimira cyane East African University Rwanda yahisemo guha abanyeshuri rugari kugira ngo bagaragarize impano bafite banafashwe kuzishimangira. Asaba kandi urubyiruko ruri gusoza amashuri yisumbuye gufata urugero rwiza ku banyeshuri ba Kaminuza ya East African University Rwanda urugero rwiza bagaragaje bazarugendereho kugira ngo amasomo y’imyuga biga azabagirire akamaro mu buzima bwabo bwose.
Uhagarariye abikorera mu Rwanda PSF Leo Pierre Rusanganwa avuga ko urugaga rw’abikorera mu Rwanda rufatanya na Minisiteri y’Abakozi ba Leta na RDB kongerera ubumenyi abasoza mu mashami y’imyuga babafasha kwihugura kugira ngo bazatangire gushyira mu bikorwa ibyo bize babizi neza.
Agira ati “Muri PSF dufite intego yo gufasha abana kudatinda mu rugo basoje amasomo yabo bagahita bajya ku murimo ariyo mpamvu tubafasha kubona aho bimenyerereza umwuga mu byo bize kugira ngo baticara bakitekerezaho ari naho havuka abanebwe bishora mu biyobyabwenge bakabura imbaraga zo gukora.”
Avuga ko baje gushyigikira ‘East African University Rwanda’ kubera ko bagaragaje ko Kaminuza yabo iri kurerera u Rwanda abanyamwuga bafite impano z’igihe kirekire ari nabyo muri PSF bashinzwe bafatanyije na Minisiteri y’abakozi ba Leta gushyigikira abafite impano bikorera cyane ko abikorera mu Rwanda bagize 90% bakaba ari abo gushyigikirwa cyane.
Uhagarariye Minisiteri y’abakozi ba Leta Harelimana Bernard ashima cyane East African University Rwanda ikomeje kugaragaza ubushake bwo gufasha abayigamo kuzaba abagabo n’abagore bakunda umurimo bagendeye ku mpano bifitemo.
Avuga ko nka Ministeri ishinzwe Umurimo bafite inshingano zo gushyikira no kongerera ubumenyi abarangiza za Kaminuza n’amashuri y’isumbuye kugira ngo ibyo bize babishyire mu bikorwa bidatinze bubake igihugu bagendeye ku bumenyi n’impano zo gukunda ibyo bifitemo.
Agira ati “Dufatanyije n’abikorera bo mu Rwanda tuzakomeza gushyigikira ko urubyiruko rurangiza kwiga rubasha kwihangira imirimo no kunoza ibyo bakora. Iki gikorwa cyateguwe n’iyi Kaminuza kigamije gushyikira impano z’abanyeshuri ni icyo gushyikirwa cyane. Turishimira ko batumiye na barumuna babo bo mu mashuri y’isumbuye kugira ngo nabo bagirwe inama banungurane ibitekerezo na bakuru babo, tukizera ko bahakuye impanuro n’imigambi yabafasha gukunda umurimo bagendeye ku mpano zibarimo.”
East African University Rwanda ni imwe muri Kaminuza mpuzamahanga zikomeye zikorera mu Rwanda.
Ni Kaminuza ikunzwe n’abantu benshi bitewe ahanini no kwigisha amasomo y’ingirakamaro akenewe ku isoko ry’umurimo ariyo: Business Administration and Management Studies, Education, Film Making&Film Production, Industrial, Art& Design, Leisure, Tourism and Hotel Management Mass Communication 8 Various Short Courses.
Ni Kaminuza yatangiye ibikorwa byayo muri 2015 ikaba ikorera i Nyagatare no m’Umujyi wa Kigali.
Igikorwa cyateguwe n’iyi Kaminuza kuwa 25 Ukwakira cyahariwe Umunsi w’impano “Carrier Day” cyanyuze benshi bari bitabiriye ndetse bamwe munyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari batumiwe bagaragaza kwifuza kuzakomereza amasomo muri Kaminuza ya East African University Rwanda nibasoza icyiciro barimo.
Amwe mu yandi mafoto: