Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe konsa mu Karere ka Nyabihu kuri uyu wa 07 Kanama 2024, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu kita ku mikurire y’umwana, Ingabire Assoumpta yatangaje ko nta kintu na kimwe wabona cyasimbura konsa umwana, maze ashishikariza ababyeyi konsa umwana wabo kuva nyuma y’isaha imwe avutse, kuzageza ku mezi atandatu nta kindi bamuvangiyemo.
Ni igikorwa cyabereye ku rwego rw’igihugu, mu Murenge wa Kabatwa, Akarere ka yabihu, Intara y’i Burengerazuba, ahatanzwe ubutumwa butandukanye buganisha ku Ubukangurambaga bwahariwe gushishikariza ababyeyi konsa.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu kita ku mikurire y’umwana Madame Assoumpta Ingabire, avuga ko ari ubukangurambaga bugamije ahanini gufasha ababyeyi kurera abana babo neza, babonsa mu buryo bukwiriye cyane ko konsa umwana uko bikwiriye bimuha gukurana imbaraga, bikamurinda kugwingira no kutarwara indwara zikunze kwibasira umwana ukiri muto.
Agira ati “Ubu bukangurambaga bugamije ahanini gukangurira ababyeyi konsa abana, ni n’umwanya wo kubumvisha ko konsa umwana atari bo nk’ababyeyi bigirira akamaro bonyine, cyane ko uwo mwana bonsa ari n’uw’igihugu utegerejweho kuzagiteza imbere, igihe cyose azaba yakuze neza akiga ndetse akaminuza.”
Avuga ko ubusanzwe umwana agomba gushyirwa ku ibere, kuva nyuma y’isaha imwe amaze kuvuka, kuzageza ku mezi atandatu nta n’ikindi kimwe bamuvangiyemo. Cyakora nyuma yaho, umubyeyi ngo akomeza kumwonsa avangamo n’Imfashabere nk’amata, amajyi, imbuto n’ibindi bifite intungamubiri zifasha umwana gukura neza.
Ku rundi ruhande Madame Ingabire, avuga ko impamvu bari gushyira imbaraga mu gushishikariza ababyeyi konsa, ari uko byaje kugaragara ko igipimo cyo konsa cyagabanutseho 7%, bikaba ngo bikwiriye ko hagomba gushyirwamo imbaraga kuko igipimo muri rusange ari 87% mu Rwanda, ubukangurambaga bukaba bugomba gukomeza kugira ngo n’iryo janisha rizazamuke.
Avuga ko igitera kutonsa abana akenshi, biterwa n’ibintu bitandukanye nk’amakimbirane n’intonganya mu ngo, umunaniro ku umubyeyi wabyaye akabura uwamwunganira kugira ngo abanze aruhuke n’ibindi.
Cyakora akavuga ko ari mpamvu zoroshye kwirindwa, bityo agasaba abagabo n’abagore gufatanyiriza hamwe bakita ku bana babo kuva bakivuka, kugira ngo babafashe kuzavamo abagabo n’abagore bazubaka igihugu mu bihe biri imbere.
Mu buhamya bwagarukwaho n’ababyeyi batandukanye, bavuga ko bakunze guhura n’ibibazo by’ubukene mu ngo iwabo, ari yo ntandaro yo kutabona umwanya wo konsa abana babo ku buryo bukwiriye.
Nshimiyimana Aline wo mu Kagari ka Mwuga, Umudugudu wa Akabeza, Umurenge wa Kabatwa, avuga ko ubuzima butoroshye muri kino gihe, bikaba bituma birirwa bashakisha amaramuko, ibyo bigatuma batabasha kubona uko bonsa abana uko bikwiriye.
Agira ati “Kano gace dutuyemo ntitworohewe. Bamwe dufite ikibazo cy’amikoro no kutabona ibiribwa bihagije bidufasha kugaburira abana bacu indyo yuzuye. Gusa nkurikije inyigisho duherewe hano, zizadufasha konsa abana neza kugira ngo barangwe n’ubuzima bwiza, ngiye gukoresha uko nshoboye nonse umwana wanjye. Uyu munsi afite umwaka n’igice kandi ndacyamwonsa nkanamugaburira, n’ubwo bwose bitanyoroheye kubona indyo yuzuye, ndizera ko iminsi 1000 batubwira azayuzuza akiri ku ibere.
Avuga ko uretse ikibazo cy’ubukene, na none ngo bafite n’ikibazo cyo kutagira amazi meza, bityo abana bakanywa amazi adatunganyije, bakanabuhagira gake gashoboka, mu urwego rwo guhangira ayo bababa babonye bibagoye.
Umuyobozi w’Intara y’i Burengerazuba Lambert Dushimimana avuga ko bahisemo kwizihiriza umunsi wo gukangurira ababyeyi konsa mu Karere ka Nyabihu, bitewe ahanini n’uko ari kamwe mu turere tukirangwamo ikibazo cy’igwingira ry’abana, ku buryo mu bipimo byashize bari kuri 59%, muri kino bakaba bageze kuri 31% ariko kandi nabyo bikaba bikiri hejuru, ibyerekana ko Ubukangurambaga bugikenewe kugira ngo iyo mibare igabanuke.
Agira ati “Twaje muri aka Karere, kugira ngo turusheho gushishikariza ababyeyi konsa abana babo uko bikwiriye, ari nabyo bizabafasha gukurana ubuzima buzira umuze. Byaragaragarye ko ku isi hose umutungo wa mbere igihugu kigira ari abaturage. Abaturage rero iyo bafite imibereho myiza, bagaha abana babo uburere bwiza kuva bakivuka, nta kabuza nabo iyo bamaze gukura n’ubwenge burakura bakiga neza, bakazagirira akamaro ababirutse n’igihugu muri rusange.”
Avuga ko iyo abana batitaweho mu buryo bwuzuye, iyo bakuze ngo baba umuzigo ku gihugu, cyane ko umwana apfa mu iterura.
Ku rundi ruhande, avuga ko abahanga bagaragaza ko ahazaza ha Muntu hafitanye isano n’uburyo yafashwe akivuka, cyangwa se uko yasamwe, bityo agasaba abantu ko bakwiriye kumenya kurushaho, akamaro ko konsa neza umwana kugeza ku mezi atandatu, bikazamubera ingabo imukingira indwara indwara ziterwa no kudahabwa ibere mu buryo buhagije no mu gihe cyagenwe.
Ikindi agarukaho, ni uburyo Intara y’i Burengerazuba ibarirwa mu zifite ubukungu buri hejuru, haba mu buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi no mu bindi bikorwa byinjiza Amadovize nk’Ubukerarugendo, bityo akababazwa no kuba iza mu myanya ya nyuma mu kugira abana barangwa n’igwingira, akaba yishimira ko inyigisho bari guhabwa, zibafasha kubona imbaraga zo gukemura ibyo bibazo.
Akarere ka Nyabihu kizihirijwemo umunsi wahariwe Konsa umwana, ni kamwe mu Turere tugize Intara y’i Burengeazuba, mu gihe Umurenge wa Akabatwa byabereyemo nyiri izina, ari umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Nyabihu.
Mu gukomeza guhwitura ababyeyi konsa abana babo neza, hahembwe imidugudu 36 yitwaye neza muri icyo gikorwa, ni ukuvuga imidugudu 3 muri buri Murenge, bose bakaba bagabanye igihembo gihwanye na Miliyoni 8 n’ibihumbi 100 y’u Rwanda (8,100,000 Frw).
Ni Umunsi waranzwe n’ibiganiro bitandukakanye, imbyino n’imikino, byose biganisha ahanini, gushishikariza abagize umuryango bose kwita kubana babo, babarinda kenshi icyabakururira kugwingira, bakabonsa uko bikwiriye mu gihe cyose cyagenwe, bakabaha n’indyo iboneye ibafasha gukura neza.
Ni igikorwa gitegurwa na Leta y’u Rwanda muri rusange, kigashyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu kita ku mikurire y’umwana NCDA n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo, CRS, UNICEF, GIKURIRO KURI BOSE, WFP, WHO, World vision n’abandi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2024, ikaba igira iti “UMWANA WONSE NEZA ISHEMA RYACU.”