Nyuma y’uko Umukandida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi Paul Kagame atsinze Amatora yo kuwa 15 Nyakanga 2024 ku majwi hafi 100% nk’uko abaturage bari babimusezeranyije, akaba agomba kurahira kuwa 11 Kanama 2024; benshi bakomeje kwibaza no kuganira ku buryo Guverinoma nshya izashyirwaho uko yazaba imeze, kugira ngo ikomereze aho icyuye igihe yari igereje muri rusange.
Ikinyamkuru Igisabo kimaze iminsi kiganira n’abantu bo mu ngeri zitandukanye, kikaba cyari kigamije ahanini gukusanya ibitekerezo ku bigendanye na Guverinoma nshya igiye kujyaho mu minsi ya vuba, nyuma y’aho Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame azaba yamaze kurahira.
Abemeye gutanga amakuru, bose bashimira Guverinoma icyuye igihe yari iyobowe na Dr Edouard Ngirente, uburyo yabungabunze ibigendanye n’ubukungu bw’igihugu, ibikorwa remezo bikaba byariyongerye ku gipimo cyo hejuru, imibereho y’abaturage, ubuzima, uburezi, ikarwana na Covid-19 yari yabaye icyorezo mpuzamahanga igatsindwa , n’ibindi byinshi byakozwe byari bigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho y’abaturage muri rusange.
Muri ibyo bitekerezo binyuranye abaturage batanze, bashimira by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, uburyo iyo ari guhitamo abagomba kumufasha, yibanda cyane ku bunararibonye bwa buri muntu, ndetse no ku bushobozi, agamije ahanini guharanira ko umuturage w’u Rwanda yahagararirwa n’ufite ubushobozi bwo kuzakurikirana ibimukorerwa, ari nako kandi abimutunganyiriza mu buryo bukwiriye.
Mu byo basaba Umukuru w’igihugu byakagombye cyane kuzaranga Guverinoma igiye kujyaho, harimo kuba nyuma y’imyaka 30 ishize, nta Ministiri w’Intebe w’umugore urajyaho.
Bavuga ko mu by’ukuri igihe cyari kigeze, ngo Guverinoma izayoborwe n’umugore nyuma ya Nyakwigendera Agatha Uwiringiyimana, waranzwe n’ubutwari bukomeye buri mugore yafataho icyitegererezo.
Ikindi bene gutanga amakuru bavuga, ni uburyo abagore bakomeje kutitinya bakagaragaza ko bashoboye muri byose, bikagaragazwa n’uburyo Inteko ishinga amategeko nshya izajyaho, igizwe na 63,75% by’abayigize, ari nabyo bibaha amahirwe yo kuba banahagararirwa na Ministiri w’Intebe w’umugore.
Nyuma yo gukusanya ibyo bitekerezo byatanzwe kandi mu buryo burambuye, hari amwe mu mazina yagarutsweho na benshi babifuriza kujya muri Guverinoma nshya.
- Ministiri w’Intebe: Madame Louise Mushikiwabo
Uyu mutegarugori benshi bamushimira ubunararibonye akomeje kugira muri Politike y’u Rwanda.
Bavuga ko nyuma yo kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’iy’Itangazamakuru byose akabisoza neza, akaba anamaze igihe ari ku isonga y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa “Francophonie” nabyo ayoboye neza, bizera badashidikanya ko bahereye kuri ubwo bunararibonye, Mushikiwabo yaba Ministiri w’Intebe mwiza wazafasha Umukuru w’igihugu muri iyi Manda.
2. MINUBUMWE: Dr Bizimana Jean Damascene
Izina ry’uyu muyobozi ryahurijweho na benshi, bitewe ahani n’uburyo mu gihe cyose amaze ayoboye iyi Minisiteri inafite mu nshingano yayo kunywanisha abanyarwanda, yaragaragaje bidasubirwaho gukunda akazi ke no kwita ku bibazo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.
Bamushimira kandi uburyo yagaragaje ko ari inzobere mu mateka yaranze u Rwanda, ibikomeje gufasha abanyarwanda kumenya neza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, hagamijwe ahanini kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda.
3. Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Madame Donatilla Mukabalisa.
Uyu Nyakubahwa umaze igihe ayoboye Inteko ishigamategeko icyuye igihe Umutwe w’Abadepite, benshi bamushimiye uburyo yayiyoboye neza, bakanashingira ko ari Umuyobozi wicisha bugufi w’umuhanga, bityo kuba yashingwa Ministeri ifite Umuryango mu nshingano zayo, byaba ari amahitamo meza ku Mukuru w’igihugu.
4. Minisiteri y’Ubutabera: Me Evode Uwizeyimana
Uyu munyamategeko w’inararibonye yagarutsweho n’abantu benshi bamusabiye kuba Minisitiri w’Ubutabera, bitewe ahanini n’ubuhanga mu by’amategeko yagaragaje mu ishyirwaho ry’ari gukoreshwa muri kino gihe kuva muri 2018 akaba yaranagize uruhare mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Abatanze amakuru, bakavuga ko Bwana Evode Uwizeyimana n’ubwo bwose hari intege nke yagaragaweho ubwo yari Umunyamabanga wa Leta, hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko akunda igihugu kandi ko akirwanira ishyaka, bikagaragazwa n’uburyo ahanganye muri kino gihe n’abashaka kuvangira Leta y’u Rwanda barangwa n’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside; Evode akaba akunze kubakebura ababwira ko ibitekerezo by’ubuhezanguni ntacyo byabafasha imbere ya Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda.
5. Minisiteri y’Ibidukikije: Dr Frank Habineza
Uyu muyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, akaba yari n’Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika akaza gutsindwa n’uwo bari bahanganye Paul Kagame, benshi bifuje ko yashingwa iyi Minisiteri igendanye n’Intego y’Ishyaka ryabo yo kurengera Ibidukikije.
Abatanga amakuru bashingira mu kwiyamamaza kwe, yagiye agaragaza byinshi yakorera abaturage ku bigendanye no kwita ku butaka no kurengera ibidukikije, bityo bakizera badashidikanya ko igihe cyose Umukuru w’igihugu yamugirira icyizere agashingwa iriya Minisiteri ko yamubera Umujyanama mwiza washobora kubyaza umusaruro ibishanga n’ibindi byinshi bigendanye n’ubutaka n’ibidukikije.
6. Ministiri w’Ingabo z’igihugu: Gen.( Rtd) James Kabarebe
N’ubwo bwose ari mu kiruhuko cy’izabukuru, amajwi menshi yagarutse kuri Gen.( Rtd) James Kabarebe, bamusabira kuba Ministiri w’ingabo, kugira ngo nk’umuntu wayoboye iyo Minisiteri mu bihe byashize, akaba Umujyanama w’Umukuru w’igihugu mu bya gisirikari, akaba kandi azi birambuye n’ibibazo bya Congo, akaba inshuti y’urubyiruko; ko igihe cyari kigeze ngo asubizwe muri uyu mwanya, kugira ngo akomeze afashe Umukuru w’igihugu gufasha no kunganira RDC gusohoka mu bibazo imazemo igihe by’intambara zidashira z’Abenegihugu bo mu Burasirazuba bwayo, cyane abo muri AFC/M23 bakomeje guharanira ko bagira uburengenganzira ku gihugu cyabo, nyamara bagakomeza kubyangirwa n’Ubutegetsi buriho.
7. Minisitiri w’Ubuzima : Dr Sabin Nsanzimana
Uyu ni Umuganga usanzwe akuriye iyi Minisiteri, amajwi menshi akaba yaramuhurijweho asaba ko yakomeza kugirirwa icyizere cyo kuyobora MINISANTE, bitewe ahanini n’ubuhanga akorana imirimo ye akakira neza abamugana bose.
Dr Sabin bamushimira uburyo yafatanyije n’abandi kurwanya icyorezo cya Covid-19 kugeza ubwo kibaye umugani mu Rwanda ; bityo bagahamya badashidikanya ko kwinjirana n’Umukuru w’igihugu muri Guverinoma nshya, nta kabuza ko azakora byinshi bigendanye n’ubuzima bw’abaturage nk’uko abisanganywe.
8. Minisiteri y’Umutekano: Juvenal Marizamunda
Uyu yari asanzwe ari Ministiri w’Ingabo z’igihugu; aho benshi bamushimiye uburyo yayoboye iriya Minisiteri ifatwa nk’Umutima w’igihugu, bagahamya ko igihe yashingwa na Ministeri y’Umutekano, yayiyobora neza nk’umusirikari w’umuhanga kandi ufite uburambe n’ubunararibonye mu bya gisirikari n’Umutekano w’igihugu muri rusange.
9. MINALOC: Pudence Rubingisa
Uyu muyobozi usanzwe ayoboye Intara y’Iburasirazuba nyuma y’aho yanayoboye n’Umujyi wa Kigali, bene gutanga amakuru bamushimiye ko ari umuntu umaze igihe akurikiranira hafi ibibazo by’abaturage n’imiyoborere yabo myiza, aho yayoboye hose akaba yarakomeje gushimwa n’abaturage ashinzwe.
Ikindi bakamushimira ko azi kwakira neza abamugana no kubatega matwi, bikaba mu bigendanye n’inshingano za MINALOC ifite inshingano zo gushyira umuturage ku isonga agahabwa imiyoborere myiza.
Kubera izo mpamvu zose n’imikorere inoze bamuziho, bakizeza Umukuru w’igihugu ko igihe cyose yamugirira icyizere yayobora neza nk’uko asanzwe abigenza mu kazi ke kaburi munsi.
10. Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda: Gasamagera Benjamin
Uyu Rwiyemezamirimo akaba Umunyenganda ariko kandi w’umuhanga mu by’ubukungu uvuga indimi zigera muri eshanu zikoreshwa na benshi ku Isi zirimo n’Igishinwa, yashimwe na benshi bifuje ko yayobora Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda inafite inshingano mu kugenzura amakoperative.
Bene kwifuza ko Bwana Gasamagera yayobora MINICOM, babishingira ko ari umuntu uzi kuyobora no gufata ibyemezo, akaba yarabigaragaje ubwo yayoboraga Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF mu bihe bishize.
Ikindi bashingiraho bamusabira kuyobora iriya Minisiteri, ni ukuba ari Umunyenganda urangwa no guhanga udushya dukenewe ku isoko, akaba asobanukiwe n’iby’Amakoperative, akaba yaba Umuyobozi wafasha Umukuru w’igihugu muri gahunda zo guteza imbere no kuzamura abikorera barimo Abanyenganda, Abacuruzi, Abibumbiye mu makoperative, Abashoramari n’abandi bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ni amazina menshi yagejejwe ku kinyamakuru Igisabo n’abakunzi bacyo, bifuza ko Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, yazahitamo abazamufasha muri Guverinoma nshya agiye gushyiraho namara kurahira kuwa 11 Kanama 2024, nk’uko itangazo ryavuye mu Biro by’Umukuru w’igihugu mu minsi ishize ribivuga.
Ibyo ari byose, Umukuru w’igihugu azwiho kumenya gushishoza kandi agira abajyanama babishoboye.
Abaturage bifuza ko abo yazahitamo bose, bazamufasha muri iyi manda nshya, ko bazibanda cyane ku iterambere ry’umuturage rirambye, Umutekano, Kurwanya ubukene, Gukemura ibibazo by’abaturage birimo n’akarengane, ibibazo byo kwimura abaturage nta ngurane, ibibazo by’amakimbirane mu ngo n’ibindi.