Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024 ku rukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu karere ka Bugesera, hari hateganyijwe urubanza ruregwamo uwahoze uyobora Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda Nyirahabineza Gereturde ushinjwa n’umuvuzi Gakondo wo mu Murenge wa Mayange muri ako karere, ku mwaka amafaranga ibihumbi 500 yitaga ko ari amande, gusa rwahise rusubikwa bisabwe na Nyirahabineza wavuze ko nta mwunganizi mu by’amategeko afite, abamushinja bakavuga ko ari ugutinya kuburana kuko no mu bugenzacyaha ngo yaragoranye cyane.
Ni urubanza rwagombaga gutangira i Saa Tatu zuzuye za mu gitondo ariko umucamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha harenzeho iminota 52 nyuma yo kubaza ababuranyi niba aribo Nyirahabineza Gereturde uregwa na Manifasha Phelomene umurega ko bitabiriye iburana, Nyirahabineza yahise azana inzitizi, avuga ko atiteguye kuburana bitewe n’uko atabashije kubona umwunganizi mu mategeko.
Uwunganira Manifasha urega Nyirahabineza, Me Sarah Uzamukunda yavuze ko ubusabe bwa Nyirahabineza bumva nta shingiro bufite kuko bitewe n’uko bahawe umwanya uhagije wo gutegura urubanza, akaba yakagombye kuba nawe yarashatse umwunganizi. Agasanga nta kindi kigamijwe kitari ugushaka gutinza urubanza nkana.
Umushinjacyaha ahawe ijambo n’Umucamanza, yavuze ko kubwe yumva uregwa ari uburenganzira bwe bwo kugira umwunganizi, bityo asaba umucamanza ko mu bushishozi bwe ariwe wafata umwanzuro. Ni nako byaje kugenda kuko mu mwanya muto Umucamanza yahise yanzura ko urubanza rusubitswe, rukaba rwashyizwe kuwa 10/09/2024 bitewe ahanini n’uko abacamanza bagiye kujya mu kiruhuko cyabo gitangirana n’ukwezi kwa Kanama.
Nyuma y’umwanzuro w’Umucamanza Madame Phelomene avuga ko atanyuzwe n’icyemezo cyo gusubika urubanza kuko Nyirahabineza ngo yabaruhije cyane mu bugenzacyaha yanga kwitaba nkana kugeza ubwo ashyirweho hamagara bwa nyuma yari gutuma atabwa muri yombi atitabye.
Agira ati “Nyirahabineza ntiyabuze umwunganizi nk’uko abivuga kuko yamaze iminota myinshi ari kumwe n’umunyamategeko hanze y’urukiko anambaye n’umwenda wo kubura, mu kanya tubona akuyemo umwenda w’akazi arigendera. Birashoboka ko bananiranwe mu biciro ariko atabeshye ko yamubuze, ari gutinya kuburana nta kindi.”
Manifasha Phelomene yifuza ubutabera ko bwa murenganura ku karengane yakorewe na Nyirahabineza Gereturde waje avuga ko ari umuyobozi w’abavuzi gakondo akamuca amafaranga ibihumbi 500 atagira Fagitire abeshya ko ayajyana muri Minisante nyamara ngo yaramaze imyaka irenga ibiri yirukanwe n’inteko rusange y’abavuzi gakondo.
Avuga ko yakorewe ihohoterwa rikomeye na Nyirahabineza kuko ngo yazanye iwe aho yavuriraga abantu bafite ibibazo byo mu mutwe itangazamakuru n’inzego z’umutekano, akamushinja ko aboha abarwayi kandi ari bene abarwayi babazanaga babohesheje umwenda ngo batabacika mbere y’uko abavura.
Ku rundi ruhande avuga ko inzego z’ibanze n’umutekano zasanze arengana ararekurwa, ariko Nyirahabineza aca inyuma amwaka ibihumbi 500 ngo y’amande aranamufungisha, Nyirahabineza amaze kumva ko nawe agiye kuregwa ngo yashatse kuyamusubiza ariko nyiri ukuyakwa arabyanga ahitamo kwiyambaza ubutabera ari nabwo yifuza ko bwamurenganura Nyirahabineza agahanirwa ibyaha yakoze atera ubwoba umuturage, akanamutwara amafaranga ye by’agaherere.
Muri make Nyirahabineza akaba akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Nyiri ukurega akaba asaba n’indishyi z’akababaro cy’igihombo yatewe n’uwamwatse amafaranga ye ku ngufu.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa n’ingingo y’174 mu itegeko Nomero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Umuntu wese wihesha umutungo w’undi imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitirira izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza ikiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu (3,000,000 frw) ariko atarenze Miliyoni eshanu (5,000,000 Frw).