Mu gikorwa cyabaye kuwa 27 Nyakanga 2024 cyo gufungura no gutangiza ku mugaragaro GOLDEN GORILLA APARTMENT iherereye mu Murenge wa Remera, nibwo hanamuritswe ubwoko bushya bw’ibinyobwa bitatu bikorwa na Yego Manufacturers; hanatangazwa ko abanyarwenya Dr Nsabi na Killerman aribo bazajya bamenyekanisha kurushaho ibikorwa byose by’uru ruganda mu gihe cy’umwaka wose.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Itangazamakuru ryaba iryandika, iritangaza amajwi n’amashusho n’irikoresha imirongo ya Youtube, inshuti z’uruganda n’abandi benshi bari banyotewe no kubona aho Dr Nsabi na Killerman bashinzwe kuzamamaza Yego Manufacturers n’ibikorwa byayo byose babaterera urwenya rugendanye n’uburyo bagiye kujya bamamaza inzoga kandi bavuga ko ari Abarokore.
Umuyobozi wa Yego Manufacturers, Alexis MAHAGARARA, avuga ko igihe cyari kigeze, kugira ngo Uruganda rwabo rukorane n’ibyamamare nka Dr Nsabi na Killerman basanzwe bakurikirwa n’abantu benshi, kugira ngo rukunde rumenyekane kurushaho n’ubwo bwose basanzwe bakora neza kandi ibinyobwa byabo bikaba bikunzwe mu gihugu hose.

Agira ati: “Uyu munsi twasinyanye amasezerano na Killerman hamwe na Dr Nsabi agamije kutwamamariza ibikorwa by’uruganda Yego Manufacturers birimo inzoga dusanganwe nka Gorillas ikundwa cyane, hakiyongeraho ibi binyobwa bishya nabyo tumuritse ku mugaragaro bya LION HEART, GOLDEN GORILLA na GORILLA WARAGI COCONUT, ndetse n’ahangaha dufunguye ku mugaragaro muri GOLDEN GORILLA APARTMENT, benshi bazajya baruhukira, bakica akanyota, bakarya, bagakora Massage n’ibindi.”
Bwana Alexis avuga ko aba banyarwenya babiri basinyanye igihe cy’umwaka, bityo akizera adashidikanya ko uzarangira bakoranye byinshi bizatanga umusaruro mu buryo nyabwo.

Ku rundi ruhande Bwana Alexis, avuga ko uruganda rwiteguye gukomeza kwagura ibikorwa byarwo mu gihugu hose n’ubwo ngo bari basanzwe bahafite ababahagarariye, kino gihe ngo bazashyiramo imbaraga cyane babifashijwemo na bano bagabo bamenyerewe muri filimi zisetsa bagiye kujya babamamariza.
Ku kibazo cyo kuba barahisemo gukorana n’abanyarwenya kandi hari n’abaririmba, Alexis avuga ko byagaragaye ko Ama filime agezweho muri kino gihe, bityo gukorana n’abayakina kandi bafite amazina akomeye mu Rwanda bikaba ari amahitamo meza.

Ashimira cyane abitabiriye bose igikorwa cyo kumurika ibikorwa bishya by’uruganda, kandi abizeza ubufatanye buzahoraho.
Ni mu gihe Killerman na Dr. Nsabi, bavuga ko biteguye gukorana neza n’Umufatanyabikorwabo Yego Manufacturers ku buryo bugaragara, aho bizeza ba nyir’uruganda ko amasezerano bagiranye y’umwaka ari nk’igihango, bakazayabyaza umusaruro bamenyekanisha ibyo bikorwa mu gihugu hose kugira ngo haboneke umusaruro mwinshi uko byifuzwa.
Killerman avuga ko we na mugenzi we Dr Nsabi kwamamaza ari ibintu byabo bibari mu maraso, ndetse ko kuba ari Abarokore bakaba bagiye kwamamaza ibinyobwa bihiye ntawe byakagombye gutera impungenge, dore ko ngo muri Business byose bishoboka.
Kubera izo mpamvu agashimangira ko kuba Abarokore bitabuza kwamamaza ibikorwa by’umuntu cyane ko ari akazi bahisemo, icyangombwa ngo ni ukudatakaza ukwemera kubarimo, kandi Imana ngo ikunda n’ubundi abantu bakora bagamije guteza imbere Isi batuyeho.

Umwe mu bari bitabiriye icyo gikorwa cyo gufungura Golden Gorilla Apartement no kumurika ibinyobwa bishya aribyo: LION HEART, GOLDEN GORILLA na GORILLA WARAGI COCONUT, witwa Olivier ashima cyane ibikorwa n’ibinyobwa by’uruganda rwa Yego Manufacturers.
Ashima uburyo nk’ibinyobwa byabo biteguranye isuku, ndetse ngo na Apartemt bafunguye ya Golden Gorilla Apartment, iri ahantu heza kandi hazajya hakenerwa n’abantu benshi bashaka kuruhuka bakanakorerwa Massage uko babyifuza.

Uruganda rwa Yego Manufacturers rwagiranye amasezeano na Dr Nsabi na Killerman kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024, ni rumwe mu nganda zikora inzoga zihiye za Made in Rwanda zikunzwe na benshi hano mu Rwanda no hanze yarwo.
Ni Uruganda rukorera mu gace kahariwe Inganda i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ku muhanda neza werekeza mu Karere ka Bugesera.

Uretse kuba muri Yego Manufacturers bakora ibinyobwa bisembuye bya GORILLA POWER na LEYON, banakora za JUS zikundwa n’abantu bakuru n’abatoya, akarusho bakaba ari nabo bahagarariye uruganda rukora za Bombo za Ndi Umunyarwanda zikunzwe cyane.
Kurikirana ibirori byose uko byagenze hano: https://www.youtube.com/watch?v=1Q333QMB210
Dr. Nsabi na Killerman, amasezerano y’umwaka bagiranye na Yego Manufacturers, agamije ahanini kwamamaza ibikorwa by’uruganda birimo na za Jus zavuzwe haruguru ndetse na Bombo za Ndi umunyawanda, akarusho kakazaba GOLDEN GORILLA APARTMENT, nayo yatashywe ku mugaragaro iherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera hafi neza y’ahahoze hitwa kwa Mutsindashyaka.

Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788308569 na 0783342074 mugahabwa ibisobanuro birambuye.
Andi mafoto agaragaza uruganda Yego Manufacturers n’ibikorwa byarwo:















