Nyuma y’uko bigaragaye ko ari ngombwa gukomeza ubukangurambaga bwo Kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Nyamagabe , gihererereye mu murenge wa Gasaka ,AKarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, buvuga ko byatanze umusaruro ushimishije, hifashishijwe uburyo bushya bwo gupima no gukurikirana uwaba agaragayeho ubwandu bushya, kugira ngo atabukwirakwiza mu bandi.
Ni ibitangazwa na Madame Niyonsaba Nadia, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe.
Aganira n’Abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ABASIRWA riharanira kurwanya SIDA n’izindi ndwara ku nkunga y’ikigo cy’igihugu cy’ ubuzima RBC, cyabaye kuwa 21 Kamena 2024.

Uyu muyobozi avuga ko muri rusange SIDA itakiri ikibazo mu gace ivuriro riherereyemo, kuko abantu bamaze gusobanukirwa ko ari icyorezo kitagira umuti n’urukingo, bityo bakaba bahabwa inyigisho kenshi, zigamije gusobanura uburyo bwo kuyirinda no kuyikumira, birimo kwifata no kudaca inyuma uwo mwashakanye byananirana hagakoreshwa agakingirizo.
Agira ati “Hakozwe ubukangurambaga Kandi burakomeje, aho dukangurira abantu bafite ubwandu gufata imiti uko byagenwe, Indangamirwa nazo arizo zibumbiye mu makoperative y’abahoze bakora uburaya zikaba zaragize uruhare mu gutanga ubuhamya bw’ibyagiye bibabaho, bishobora kubaviramo kwandura no gukwirakwiza ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA, bakaba barasabye abantu kutishora mu busambanyi, kuko biri mu bituma abantu bashobora kwandura mu buryo bworoheje igihe cyose baba bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, bikaba hari umwe muribo ufite ubwandu.
Ku rundi ruhande, avuga ko mubyavanyeho ubwandu bushya, harimo n’umwihariko wo mu Karere ka Nyamagabe, Aho uwipimishije agasanganwa ubwandu bwa Virusi itera SIDA ngo bamukurikiranira hafi, yaba abyibuka akavuga abo bahuye bose, bagerwaho n’abo bakerekana abandi, urwo ruhererekane rukarangira buri wese agaragaye akagirwa inama yo kwipisha, uwo basanze yaranduye agashyirwa ku miti ihoraho Kandi bakagirwa inama yo gukomeza kwirinda.
Murekeyisoni w’imyaka 27, ni umuturage wo mu murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko abyiruka yumvaga abantu benshi ko bicwaga na SIDA, muri kino gihe aho yamenyeye ubwenge ngo ntawe acyumva wishwe na SIDA.
Murekeyisoni avuga ko kuba imiti igabanya ubukana bwayo ihabwa abantu kuva bakigaragarwaho n’ubwandu byabaye intandaro y’igabanuka ry’impfu za hato na hato.
Agira ati “SIDA nti ikiri ibibazo cyane mu rubyiruko. Twagiye duhabwa amahugurwa atandukanye agendanye no kwirinda SIDA. Ndagira inama bagenzi banjye yo gukomeza kwirinda kuko n’ubwo bivugwa ko impfu zayo zagabanutse SIDA iracyariho dukomeze dukumire ubwandu bwayo izacika burundu nta kabuza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Agnes Uwamariya avuga ko muri rusange, Kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, byashyizwemo imbaraga n’inzego bireba zose muri iyi myaka irindwi ishize, ku buryo gufata imiti ku bantu bafite ubwandu byageze ku 100%.

Agira ati “Kurwanya SIDA ndetse n’ubwandu bushya bwa Virusi iyitera twavuga ko ,byashyizwemo imbaraga nyinshi ku buryo mu Karere ka Nyamagabe itakiri ikibazo, ku buryo dufite n’Ikigo nderabuzima cyabihembewe, kigahabwa imodoka gishimirwa ko cyakoze ubukangurambaga neza bugamije kurwanya SIDA”.
Avuga ko kuba kwandura Virusi itera SIDA biterwa ahanini n’ubusambanyi, bushobora gutuma habaho imibonano idakingiye, mu gihe hari uwanduye akanduza mugenzi we, ngo bafashe igihe gihagije cyo gukangurira abantu kwirinda izo ngeso, cyane cyane mu rubyiruko bahereye mu bigo by’amashuri bakaba ngo byarahawe inyigisho mu buryo burambuye bikaba byarakomeje gutanga umusaruro.
Ikindi avuga ni uko abakora uburaya bazwi ku izina ry’Indangamirwa nabo bagiye baganirizwa hifashishijwe cyane abanyamadini kugira ngo babasobanurire kurushaho ibibi byo kwishora muri izo ngeso z’uburaya, bakaba benshi barabashije kubivamo biga imyuga bakaba bibumbiye mu ma Koperative atandukanye abafasha kwifasha kwiteza imbere badakesheje amaramuko gucuruza imibiri yabo.
Akarere ka Nyamagabe kavugwaho guhashya ni gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo.
Mu myaka irindwi ishize hakozwe ubukangurambaga bwatumye abanywaga imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bageraga kuri 94% muri 2017 bagera ku 100% mu gihe ubwandu bushya buri munsi ya 35%, abana bavuka ku babyeyi bafite ubwandu bakaba bavuka ari bazima 100% bitewe no kwitabwaho n’abaganga, muri rusange ibikorwa byo kurengera no kwita ku ubuzima bw’abaturage bukaba bigerwaho bafashijwe n’ibitaro bibarizwa mu Karere ka Nyamagabe nk’ibya Kigeme, ibigo nderabuzima 42, za Poste de Sante 44 n’abajyanama b’Ububuzima bagera ku 2144.
