Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ yiyamamarije mu Karere ka Kayonza asanzwe avukamo asaba abaturage baturiye Akarere ka Kayonza yavukiyemo n’abarwanashyaka kuzamuhundahazaho amajwi menshi nawe akazabagezayo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, nibwo umukandida watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ Dr Frank Habineza yakoreye ibikorwa bye byo kwiyamamaza nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika nk’abakandida depite babarizwa muri iryo shyaka.
Umukandida w’Ishyaka DGPR, Frank Habineza, yageze kuri site yo kwiyamamarizaho iri mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, avuye i Ngoma aho yiyamamarije mu masaha y’igitondo yakirwa bikomeye n’abari baje kumva imigabo n’imigambi yushaka kuyobora u Rwanda.
Ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ishyaka DGPR, Depite Nkurunziza Damien yabwiye abatuye muri aka gace ari nako Umukandida Frank Habineza avukamo bityo ari umukandida ushoboye, wagiye atanga ibitekerezo byinshi mu Nteko Ishinga Amategeko kandi bikitabwaho.
Dr Frank Habineza ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa cyabari baje kumushyigikira mu kwiyamamaza kwe, yababwiye yishimiye kuba yongeye kugaruka murugo dore ubwo yageraga mu Rwanda bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitiye i Nyamirama mu Karere ka Kayonza, ni ibintu avuga ko bifite igisobanuro gikomeye bityo izina rye yahawe rya Habineza nawe ubwe abifuruza ineza muri byose.

Habineza yavuze ko ubwo yiyamamazaga mu 2017-2018 mu Karere ka Kayonza haribyo yari yijeje abaturage baho kandi abashimira ko bamushyigikiye n’ubwo atabonye intsinzi yo kuba Perezida ariko nibura bagize amajwi aberekeza mu Nteko inshingamategeko ariko kandi nabo ibyo babijeje bikaba byarakozwe hafi 70%.
Ibikorwa byashyizwe mu bikorwa birimo kuzamura umushahara wa Mwarimu, gahunda yo kugaburira abana ibiryo ku mashuri, kongezwa umushahara mu nzego z’umutekano zirimo Polisi n’igisirikare by’igihugu.
Dr Frank yababwiye ko afite gahunda yo guhindura ubushomeri ku buryo buri Murenge mu Karere uzajya uba ufite uruganda rukora ibintu bitandukanye byo muri ako gace ku buryo abona ko bizagabanya ubushomeri bwugarije urubyiruko.
Ikindi kandi ni gahunda yo kumara inzara mu Banyarwanda ku buryo umuturage yazajya afata amafunguro nibura gatatu ku munsi.
Aha aboneraho kubasaba ko mugihe bakongera kubatora mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ateganyijwe tariki 14-15 Nyakanga 2024, ntakabuza imvugo izaba ariyo ngiro, abasaba kuzabahundagazaho amajwi banareba ku kirango cy’inyoni y’akagoma batora Abadepite bagera kuri 50 barimo abagabo 26 n’abagore 24 bifuza kujya mu Nteko inshingamategeko kugira ngo nabo ibyo babijeje bizagerweho 100%.
Ku bijyanye n’Abakandida Depite, abagize Ishyaka DGPR bavuga ko bizeye kubona amajwi azatuma bagira umubare munini urenze abadepite 2 bagize mu matora aheruka.
Bimwe mu byo bijeje abaturage bo muri Kayonza, ni ukubafasha guhinga batagendeye ku kirere, hagashyirwaho uburyo bwihariye bwo kuhira, abaturage bakajya bahinga umwaka wose.
Ni mugihe ku ruhande rw’Abarwanashyaka ba DGPR bavuga ko impamvu bahisemo Umukandida Frank Habineza ngo abahagararire mu matora y’Umukuru w’Igihugu ari uko bizeye ko azabafasha kugera ku nzozi zabo vuba.
Ngo ubusanzwe iri shyaka rigira umuvuduko mu byo rikora ari nayo mpamvu ikirango cyaryo ari inyoni ya Kagoma irangwa n’umuvuduko budasanzwe.



