Diana Museveni Kyaremera, umwe mu bakobwa ba Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we, Geoffrey Kamuntu.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, icyakora gatanya yo yabaye mu mwaka wa 2022.
Yagize ati “Nagerageje guhisha amakuru ajyanye na gatanya yanjye kubera umutekano w’abana banjye. Icyakora igihe kirageze ngo mbisobanure.”
Mu mwaka wa 2022 nibwo Diana yanditse asaba ikigo gishinzwe irangamimerere muri Uganda, ngo izina ‘Kamuntu’ rive mu mazina ye.
Muri Nzeri uwo mwaka byarahinduwe, agumana amazina ye Diana Museveni Kyaremera.
Diana ni bucura bwa Perezida Museveni. Yarushinze na Kamuntu tariki 24 Nyakanga 2004.
We na Kamuntu bari bafitanye abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe.
