Ni nyuma y’uko Bwana NIBA LOUIS NGWA ukomoka mu gihugu cya Cameroun, yitabiriiye inama ya CHOGHAM yabereye mu Rwanda umwaka ushize wa 2022, akabona uburyo U Rwanda ari igihugu kiberanye n’ishoramari n’ubukerarugendo, bitewe ahanini n’Umutekano ukirangwamo, kuwa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023, yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’amahugurwa atandukanye mu murenge wa Kimironko , Akarere ka Gasabo, gifite intego yo gukangurira urubyiruko n’abandi bose babyifuza, kumenya kwita ku bidukikije n’ubukerarugendo, ari nako bafashwa kugira ubumenyi bwihariye mu guteka ndetse no mu y’indi mirimo yo mu rugo yabafasha kubona akazi mu buryo buboroheye.
Ni igikorwa kitabiriwe n’abantu bo mu ngeri zitandukanye, bari bafite inyota yo kuza kumva no kumenya ibishyashya Bwana NIBA LOUIS NGWA azaniye abanyarwanda, barimo abacuruzi, aba nya ma Hoteli n’ama Restaurant, abarengera ibidukikije n’abandi benshi bari banyotewe no kumva imigabo n’imigambi bikubiye mu bikorwa bya NUC-FEY GROUP LTD ya NIBA LOUIS NGWA izashyira mu bikorwa ibiteganyijwe byose kugerwaho.

Asobanura birambuye ibikorwa bya NUC-FEY GROUP Ltd Bwana NIMBA LOUIS NGWA, avuga ko intego nyamukuru y’ikigo ayoboye ari ugufasha no kugira inama abantu, uburyo bagomba kurushaho kuzamura ibikorwa byabo bigendanye n’inganda, kwakira abashyitsi binyuze mu mahugurwa no kongererwa ubumenyi.
Agira ati “Iki ni ikigo kigamije kwigisha abanyarwanda n’abanyafurika bo mu byiciro bitandukanye, uko bakwita ku mahoteri yabo, uko bazamura inganda zabo, ibigendanye n’ubukorikori burimo nko gusiga amarangi, gutunganya ubusitani bw’imboga, guteka, gusasa n’ibindi.”
Bwana NIMBA LOUIS NGWA avuga ko nyuma yo kwitegereza Ibyiza bitatse u Rwanda n’umutekano uharangwa, ubwo yifatanyaga n’abari baje mu nama ya CHOGM yabereye mu Rwanda umwaka ushize wa 2022, yasanze ngo ari ngombwa ko yaza gushyira ibikorwa bye mu Rwanda, kugira ngo afatanye n’abenegehugu gushora imari mu bikorwa bitandukanye, ariyo mpamvu yashinze NUC-FEY GROUP Ltd mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, kugira ngo abazahagana muri rusange, bose bazahungukire ubumenyi butandukanye bugendanye n’ibyo buri wese azaba yarigishijwe, cyane ko bafite ngo abazahugura bafite ubumenyi n’uburambe mu buryo butandukanye.

Asa avuga ko ikigo yashinze mu Rwanda kigamije ahanini guhugura no kongerera ubumenyi abantu batandukanye cyane urubyiruko, ko yabitekerejeho mu buryo bwitondewe amaze kugisha inama abantu n’ibigo bitandakanye, ariyo mpamvu ngo bazafatanya na Leta y’u Rwanda, binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi ngiro RTB, Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, amwe mu mashami y’Umuryango w’abibumbye nka UNICEF, Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth n’abandi benshi batandukanye, bakazibanda ku bikorwa bifatika “Platique” izatwara 80% kuruta inyigisho zisanzwe zizaba ku kigereranyo cya 20 %.
Bwana Twagirimana Jean de Dieu, umwe mu barimu batangiranye na NIMBA LOUIS NGWA gufasha abantu mu masomo atandukanye, ariko we akazibanda ku bukerarugendo no kurengera ibidukikije
Agira ati “ turahamagarira abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye kugana iki kigo cya NUC- FEY GROUP Ltd tukabahugura kandi tukabongerera ubumenyi mu byo bakeneye byose. Ndagira ngo mbereke ko nko mu kurengera ibidukikije no kwihaza mu ndyo zuzuye ,Intungamubiri ,mu minsi mike hano dukora muzasanga ari icyatsi kibisi gusa.”

Bwana Twagirimana avuga ko bagiye gusimbuza ibyatsi n’indabo imbuto z’amoko menshi, ku buryo urukuta rwubatse inyubako bakoreramo ruzakikizwa imbuto, ku buryo abanyeshuri batazajya bakenera kujya mu isoko kugura ibyo bigiraho guteka, byose ngo bikazajya biva mu busitani bw’ikigo, kandi ngo uretse no kwakira abantu bakuru n’urubyiruko n’abana bafite byibura imyaka 6 bakazajya nabo bahabwa ubumenyi, kugira ngo nabo bakure bazi byinshi ku bigendanye n’ubukerarugendo, kurengera ibidukikije n’ibindi.
Ikigo NUC-FEY GROUP ni ikigo kigamije guteza imbere ubukerarugendo, ibidukikije no gufasha abantu kugira ubumenyi mu mirimo yafasha umuntu kubona akazi mu buryo bumworoheye aho agiye hose.
Ni ikigo giherereye mu murenge wa Kimironko Akere ka Gasabo haruguru gato ya Kigali Parents School kuri Av. 26St11.
Andi mafoto agaragaza ibizakorwa n’iki kigo
















E. Niyonkuru