Volleyball: Abakinnyi 2 b’ikipe y’igihugu mu gahinda gakomeye

admin
1 Min Read

Abakinnyi bavukana banditse izina rikomeye mu mukino wa Volleyball, Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko nyina ubabyara yitabye Imana.

Mu ijoro ryakeye ni bwo haje iyi nkuru y’incamugongo ko aba bavandimwe umubyeyi wa bo bari basigaranye ari we nyina ubabyara yitabye Imana.

Nta makuru menshi aramenyekana ku rupfu rwe uretse kuba yari amaze iminsi arwaye ndetse uburwayi bukaba ari bwo bwamuhitanye.

Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick banditse izina mu mukino wa Volleyball aho ubu bombi bakinira Gisagara VC, gusa Flavier akina anatoza (player-coach).Umubyeyi wa Kavalo na Flavier yitabye ImanaKavalo na Flavier bari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi bari basigaranye

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *