Home AmakuruAbavuzi gakondo barasaba MINISANTE ubufasha bubakiza Nyirahabineza Geretrude wiyitirira urugaga rwabo

Abavuzi gakondo barasaba MINISANTE ubufasha bubakiza Nyirahabineza Geretrude wiyitirira urugaga rwabo

by admin
0 comments

Abanyamuryango batangije bakaba no mu  ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo AGA Rwanda,  bararega Nyirahabineza Gertrude kuyobya inzego zibishinzwe nka MINISANTE wiyitirira ishyirahamwe ryabo akirukana abarigize uko yishakiye,  agamije ahanini  gushyiramo abatagize aho bahuriye naryo,  ari nako ahindura ibirango by’umuryango  kandi nta bubasha abifitiye.

Abanyamuryango ba AGA Rwanda, bavuga ko uyu Nyirahabineza yatoranywe na bagenzi be kuyobora Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo mu Rwada muri 2019,  cyakora ngo biratangaje kubona imyaka itatu  ishize yose,   Komite byitwa ko ayoboye ntacyo ibashije kugeraho bitewe no gushaka gukora wenyine, mu bwiru bukabije kutagisha inama, kunyereza umutungo uko ashatse,  abashatse kumugira inama ahubwo mu byo akora bidakwiriye, agahitamo gufata icyemezo kibirukana abandi akabahimbira  ibyaha, agamije kubafungisha kugirango baceceke burundu.

Madame Nyirahabineza Geretrude ushinjwa gusenya urugaga rw’abavuzi gakondo Ifoto/Net

Abanyamuryango bakomeza bavuga ko, Madame Nyirahabineza ubusanzwe atari n’umuvuzi gakondo wemewe nk’abandi.

 Bavuga ko yazanywe mu rugaga n’uwigeze kuruyobora mu mwaka  wa 2011 kubera ubucuti bwihariye bari bafitanye aza kumwinjizamo ntagishingiweho na gito uretse  ibiganiro ngo by’urukozasoni yatambutsaga ku mbuga nkoranyambaga byerekana uko yavutse kandi ari umubyeyi.

Umwe mu bashinze ishyirahamwe akaba anarihagarariye muri kamwe mu turere two mu Rwanda, agira

Ati :  “Tubabajwe cyane n’uburyo Nyirahabineza ari gukora nabi agambiriye gusenya ishyirahamwe ryacu twashinze muri 2012,  tugamije kumenyekanisha imiti gakondo n’abavuzi bayo.

Mu byukuri dutangazwa no kumva ko yaba asigaye agenda abeshya Ministeri y’ubuzima n’ikigo kita ku biribwa n’imiti FDA ko ari gukorera Urugaga kandi mu byukuri ari inyungu ze zidafatika  aharanira.

Kubera ko twebwe tutakimubona nk’uduhagarariye,  kubera imico n’ibikorwa  bigayitse tumubonamo, tukaba dusaba ko hatumizwa bidatinze inama rusange y’abanyamuryango,  kugira ngo dushyireho inzego nshya zibereye Urugaga kubera ko  nta bunyagamugayo na buke tukimutezeho.”

Aba bavuzi gakondo, bakomeza bavuga ko muri kino gihe cya Covid19 gishize Nyirahabineza yarushijeho kurangwa n’ibikorwa bigayitse kurushaho, kubera ko ngo yihaga ububasha bwo guhuriza abantu hamwe kandi bibujijwe mu bice bitandukanye by’igihugu abeshya ko ari  abavuzi gakondo ibyo bigakorwa benshi muri bo ntawambaye agapfukamunwa cyangwa se ngo banahane intera mu rwego rwo kwiirnda icyorezo.

Mu gihe cya COVID hagiye haterana inama hatubarihijwe ingamba zo kwirinda icyorezo

Urugero rwa hafi batanga  rugaragaza amacenga n’ububeshyi bya Nyirahabineza  ni iby’uko mu minsi ishize yatse amafaranga Ministeri y’ubuzima avuga ko urugaga rufite umushinga wo kureba uburyo abavuzi gakondo bagerageje kurwanya no gukumira Covid19 no guhangana n’ingaruka zayo ndetse n’umusanzu bitezweho nk’abavurisha ibimera gakondo, nyamara ngo byaje kurangira abikoze ku giti cye, amafaranga ahawe ayakoresha ari gushaka abayoboke bazamufasha muri gahunda ye yo gusenya urugaga, ku buryo umwungirije muri Komite ngo yamugiraga inama kenshi yo guhindura imikorere aho yakumvise inama ngo ahinduke , Nyirahabineza ahitamo  kumwirukana ku buyobozi bwungirije kandi nta bushobozi na buke afite bwo kwirukana uwatowe n’abanyamuryango b’igihugu cyose.

Ikindi abanyamuryango barega Nyirahabineza Ni uburyo ngo ari kugenda avuga ko asigaye akoreshwa na Minisante, akaba ngo ari kugenda ashakisha insoresore n’abakobwa bize ibinyabuzima n’ubutabire, abasaba kwandika amabaruwa asaba akazi ngo abinjize mu rugaga azatoremo abaruhagarariye mu Ntara, Uturere n’imirenge, ibintu bihabanye cyane  n’amahame ngo y’umuryango by’uko abagize urugaga n’abaruyobora bagomba gutorwa mu banyamuryango aribo bavuzi gakondo babigize umwuga.

Bivugwa kandi ko yaba agenda yitwaje umusore w’umusirikari dufitiye imyirondoro, ugenda avuga ko ari Intumwa ya Perezidansi irikubafasha kuvugurura urugaga.

Ikindi bashinja Nyirahabineza ni uburyo ngo yaba ari guhindagura ibirango by’umuryango aho amaze kubihindura byibura inshuro zirenga eshatu, nta n’umwe agishije inama bakaba batazi icyo agambiriye cyane ko  na kashe y’urugaga ngo  yayihinduye byose  agamije ngo kwiyitirira umuryago no kuwuhezamo bene wo.

Abanyamuryango kandi bamushinja kwimura ibiro by’urugaga  akaba  ngo asigaye abigendana mu isakoshi ku buryo dosiye n’amabanga y’akazi byose yirirwa abizererana kubera kutagira ibiro yakwicaramo ngo abamushaka bamubone.

Ashinjwa kandi kwiha ububasha bwo kubarura abanyamuryango yifashishije abantu yabeshye ko ari abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’irangamuntu NIDA, byose akabikora yifashishije impapuro mpimbano ngo yavugaga ko ari uruhusa rwa Minisante na NIDA kandi ataribyo, mu gihe  ibarura ry’abagize urugaga ngo riteganywa n’amategeko rinafite ibyo rihereraho ritegurwa,  ibyo yakoze ngo bikaba ibihimbano nabyo yagombye gukurikiranwaho

Kubera ayo makosa yose Nyirahabineza Geretrude aregwa, abanyamuryango bakaba basaba inzego zibishinzwe zirimo MINISANTE, RCA, RIB na Polisi kubafasha gutegura inama rusange idasanzwe yaba igamije kuzanzamura urugaga kugira ngo rusubire ku murongo rwahozeho abaganga gakondo basubizwe uburenganzira babujijwe n’umuntu umwe.

Abanyamuryango bavuga kandi  ko bababajwe cyane no kutamenya aho umutungo wabo uherereye kubera ko ibitabo byose by’icungamari ngo yamaze kubinyereza ku buryo hatamenywa aho bishakirwa.

Ibyo byose  akaba ngo abikora avuga y’uko ashyigikiwe,  uwagira icyo avuga kimubangamiye ko yiteguye  kumuhimbira ibyaha  agafungwa.

Gusa bene urugagaga bavuga ko ari nta gikozwe vuba ngo Nyirahabineza Ahagarikwe,  Urugagaga rwabo nta kabuza rwakomeza gusenyuka bitewe n’abarwiyitirira batari n’abavuzi gakondo nkawe waje agamije kwishakira indonke.

Ikinyamakuru igisabo cyavuganye na Madame Nyirahabineza ku byo ashinjwa na bagenzi be, ubwo twamusangaga  hafi ya Kimironko avuga ko nta makuru yatanga mu gihe atararangiza akazi yatangiye ko kuvugurura umuryango.

Mu magambo make yavuze, agira ati :  “ Nimumbabarire ntacyo numva natangaza cyane nkiri mu kazi kenshi k’amavugurura ni mbisoza nzabatumira tuganire.”

Madame Nyirahabineza avuga ko adashaka kuvugana n’itangazamakuru, mu gihe abo bakorana bamushinja guhora kuri Murandasi. ”  YOUTUBE, yigisha amagambo y’urukozasoni, avuga ku bigendanye n’imibonano mpuzabitsina, bakavuga  ko  nta bunyamwuga bundi agira cyangwa ubumenyi ku miti ya gakondo ku buryo bagaya cyane uwamuzanye mu rugaga rwabo akamufasha no kuba umuyobobzi.

                    BOMBORI BOMBORI IRAKOMEJE

Ubwo twateguraga iyi nkuru nibwo twabwiwe ko Madame Nyirahabineza,  yamaze gufata abana b’urubyiruko bo mu mujyi wa Kigali,  abagenango  kuyobora uturere n’imirenge bitandukanye mu gihugu,  akaba ngo yabagize abayobozi b’abavuzi gakondo ku ngufu, ibintu byatangaje abagize urugaga by’umwihariko abagize inama Nkemurampaka bahise bandika ibaruwa itumiza inama idasanzwe kuwa 08 Werurwe 2022 kugira ngo bahagarike burundu Madame Nyirahabineza ku buyobozi bw’urugaga rwabo  kuko arugejeje aharindimuka.

Mu ibaruwa Ikinyamakuru igisabo gifitiye Kopi yanditswe n’ubuyobozi bw’Akanama nkemurampaka ku Urugaga,  yanditswe kuwa 01 Werurwe 2022, bandikiye Ministiri w’Ubuzima, bakagenera Kopi inzego z’ubutegetsi zigera kuri 12,  irarondora ibyaha byose barega Madame Nyirahabineza bigendanye no kubasenyera urugaga.

Barasaba ko Ministeri y’ubuzima, yabaha intumwa yihariye yazahagararira ibikorwa by’inama rusange bamaze gutumiza kuwa 08 Werurwe 2022 yo gushyiraho ubuyobozi bushya.

Mu kugaragaza ko Madame Nyirahabineza atishimiye iyo baruwa abagize akanama nkemurampaka kandikiye Ministeri y’ubuzima,  yahise afata ibaruwa ikinyamakuru igisabo nayo  cyaboneye Kopi,  avuga ko yirukanye umuyobozi w’akanama nkemurampaka, bityo nawe agenera Kopi inzego zitandukanye. Ngibyo ibivugwa mu rugaga rw’abavuzi gakondo.

Ikinyamakuru Igisabo cyagerageje kuvugana n’abayobozi batandukanye muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo batubwire icyo bazi kuri ayo makimbirane avugwa mu rugaga rw’abavuzi gakondo, gusa nta muntu n’umwe witabye Telefoni n’uwabashije gusubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye,  yavuze ko atariwe bireba.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa naho twashatse kubavugisha kuri Politiki igendanye n’ubuziranenge bw’imiti ya gakondo n’icyo bashobora gufasha urugaga rw’abavuzi gakondo mu makimbirane bafite Bwana Lazare Ntirenganya umwe mubayobozi bacyo, avuga ko ntakihariye bakorana n’urwo rugaga uretse gusuzuma ubuziranenge bw’imiti bakora.

Bwana Lazare Ntirenganya avuga ko imiti idakwiriye kwamamazwa ku maradiyo bidatangiwe uruhusa n’inzego zibishinzwe.

Uyu muyobozi abivuga atyo, mu gihe biri no mu byo abanyamuryango barega Madame Nyirahabineza ko ashyigikiye ibiganiro byamamaza imiti ku ma radiyo kandi byaramaganwe n’inzego z’ubuzima inshuro nyinshi.

Urugaga rw’abavuzi gakondo rwatangiye imirio yarwo mu 2012, rugizwe uyu munsi n’abanyamuryango basaga ibihumbi bine (4,000) bakorera mu gihugu hose.

Amakimibirane ari kuvugwa mu rugaga rw’abavuzi gakondo, bivugwa ko rumaze imyaka  itatu kuva Madame Nyirahabineza atorewe kuyobora urugagaga muri 2019, bikavugwa ko agitoranywa na bagenzi be yahise abaka ijambo urugaga yarugize nk’akarima cye.

Bene kurushinga barasaba inzego zibishinzwe kubatabara hakiri kare kugira ngo mu bihe bitaha imiti gakondo n’abavuzi bayo bitazazima mu Rwanda,  biturutse ku muntu umwe   Nyirahabineza Gertrude uri kurwiyiitirira  atari n’umuvuzi gakondo wuzuye.

You may also like

Leave a Comment