Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022 mu ishuri rya INES Ruhengeri habereye igikorwa cyo gutora Nyampinga na Rudasumbwa bahiga abandi mu bumenyi (Miss & Mr Bright INES Ruhengeri) ku nshuro ya kabiri cyane ko byaherukaga mu 2019.
Abakobwa barindwi n’abahungu batanu nibo bahataniraga ikamba rya Miss na Mr INES Ruhengeri.
Mu bahungu igisonga cya kabiri yabaye Semuhungu Vital, Igisonga cya mbere aba Bakunzi Megan mu gihe ikamba rya Mr Bright INES Ruhengeri we yabaye Bagumako Vero Daniel.
Mu bakobwa igisonga cya kabiri yabaye Uwase Nancy, igisonga cya mbere aba Nshuti Vanessa hanyuma Miss Bright INES Ruhengeri aba Tumukunde Ornella.
Ibirori byarangijwe huti huti
Saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo abashyushyarugamba bari buriye urubyiniro batangiye gushyushya abanyeshuri.
Nyuma y’iminota icumi gusa Padiri Dr Hagenimana Fabien yaragije Imana iki gikorwa mu isengesho ryo kugitangiza, bahita banzika.
MC Impundu Brinella wari uyoboye ibi birori
Nyuma y’iri sengesho abahatanira amakamba babanje kwiyereka abari mu cyumba cyabereyemo ibirori, babifashijwemo na INES Music Band.
Yaba abakobwa n’abahungu, buri wese yakurikijeho kwerekana impano ye ndetse n’umushinga yazashyira mu bikorwa aramutse yegukanye ikamba.
Nyuma yo kumurika impano n’imishinga yabo bakanabibazwaho ibibazo bitandukanye, abagize akanama nkemurampaka basabwe kwiherera bajya guteranya amanota.
Saa yine zibura iminota 15 nibwo abagize akanama nkemurampaka bagarutse mu cyumba cyaberagamo ibirori bazanye amanota y’abagomba kwegukana amakamba.
Umwe mu bateguraga ibi birori wari wamenye ko inzego zishinzwe umutekano zamaze kugera ku muryango w’ikigo, yasabye ko ibyo gutanga amakamba byihutishwa ndetse abanyeshuri bagahita basohoka bataha isaha zo kugera mu ngo zitarabafatira mu kigo.
Icyakora nubwo yasabaga ko ibikorwa bisigaye bikorwa ikubagahu, iminota yo yari yamaze kuyoyoka, amakamba yatanzwe huti huti, buri wese ahamagarwa agahabwa irye ahita agenda ariko biranga biba iby’ubusa kuko uwa nyuma yambitswe ikamba hasigaye iminota itanu ngo saa yine zigere.
Ben Abayisenga usanzwe ari umunyamakuru wa RC Musanze yari ayoboye ibi birori
Ibirori bya Miss&Mr INES Ruhengeri byasojwe n’ubwoba
Ni igikorwa cyatangijwe n’isengesho gisoza n’ubwoba bukomeye bw’uko yaba abayobozi b’iyi kaminuza, abanyeshuri n’abandi bari bitabiriye, ndetse n’abahataniye amakamba bashobora guhura n’ibihano byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Ibi byatewe n’uko amasaha igikorwa cyari giteganyijwe kurangiriraho yarengejwe, cyane ko ari ibirori byarangiye neza saa yine zibura iminota itanu.
Bitewe n’uko saa yine ari isaha buri munyarwanda akwiye kuba ari mu rugo iwe, ubwo abanyeshuri n’abandi bari bitabiriye ibi birori basohokaga mu cyumba byabereyemo berekeza iy’amarembo magari ngo batahe, basanze inzego zishinzwe umutekano zafunze umuryango usohoka mu kigo.
Kuva saa yine z’ijoro kugeza hafi saa tanu ibiganiro byari bishyushye hagati y’abashinzwe umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwingingaga ngo barebe ko abanyeshuri bari bahejejwe mu kigo bemererwa gutaha cyane ko benshi baba bacumbitse hafi y’ishuri.
Saa tanu zirengaho iminota mike nibwo abashinzwe umutekano bemereye abanyeshuri gusohoka ishuri buri wese yerekeza iwe, abahataniraga amakamba nabo basubizwa muri Hotel yari ibacumbikiye.
Icyakora mbere y’uko babarekura ubwoba bwari bwose kuri buri wese wari mu kigo wabonaga ko binashoboka ko bose bajyanwa kurara muri Stade.
Buri wese wumvaga adatuje na mba yibaza ukuntu abanyeshuri, abayobozi ba kaminuza, abari bitabiriye ibi birori ndetse n’abahataniraga amakamba bagiye kurazwa muri Stade.
Gukerererwa kw’iki gikorwa kwatewe n’uko cyatangiye gitinzeho ndetse byiyongeraho kutagenga igihe neza.
Uwase Nancy wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Bright INES Ruhengeri yiyereka abafana
Nshuti Vanessa wabaye Igisonga cya Miss Bright INES Ruhengeri yiyereka abari mu cyumba cyabereyemo ibi birori
Abahataniraga ikamba biyereka abari bateraniye mu cyumba cyabereyemo ibirori bya Miss&Mr Bright INES Ruhengeri
Abafana bari babukereye
Iyo uwo bafana yageraga ku rubyiniro bajyaga mu bicu
Iyo DJ yashyiragamo umuziki ab’inkwakuzi bawubyazaga umusaruro
Semuhungu Vital wabaye Igisonga cya kabiri cya Mr Bright INES Ruhengeri
Igisonga cya mbere cya Miss Supranational yari yatumiwe muri ibi birori
Buri wese yagaragazaga impano ye
Ugiriwabo Liliane, mushiki wa Ange Mutsinzi yari mu bahataniraga ikamba rya Miss Bright INES Ruhengeri agaragaza ko afite impano yo kuvuga amakuru
Nshuti Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Bright INES Ruhengeri yagaragaje impano yo gufotora
Tumukunde Ornella wegukanye ikamba rya Miss Bright INES Ruhengeri yagaragaje impano yo kumurika imideli
Umurerwa Gaudance uzwi nka Fillette wegukanye ikamba rya Miss INES 2015 yari mu kanama nkemurampaka
Bagumako Vero Daniel niwe wegukanye ikamba rya Mr Bright INES Ruhengeri
Nshuti Vanessa wegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Miss Bright INES Ruhengeri
Semuhungu Vital yabaye igisonga cya kabiri cya Mr Bright INES Ruhengeri
Tumukunde Ornella wegukanye ikamba rya Miss Bright INES Ruhengeri yabashije gufata ifoto nubwo bitari byoroshye bitewe n’amasaha yari yabafashe
Source: IGIHE