Ubuyobozi bw’uruganda Roman Paints rukora amarangi y’ubwoko butandukanye ruherereye mu murenge wa Kimironko Akarere ka Gasabo, buvuga ko mu dushya rusanzwe rugeza ku bakiriya n’abanyarwanda muri rusange, muri uyu mwaka wa 2022 rugiye gushyira ku isoko irangi ridasanzwe rifata rikanirukana imibu yinjira munzu yabo.
Bwana Musoni Moses Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Roman Paints, avuga ko uruganda rwabo rumaze gukundwa na benshi bitewe ahanini n’ubwoko bw’amarangi bakora burenga ibihumbi 7000, bikaba ibituma buri wese ushaka irangi yivugira ibara rimunyuze bakarimukorera mu gihe gito gishoboka, byaba na ngombwa bakarimugereza mu rugo cyangwa aho akorera.
Bwana Musoni Moses Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Roman Paints
Bwana Musoni, avuga ko umurage wo gukora amarangi atari uwa none kuko bawukomora ku mubyeyi wabo wahoze atumiza akanacuruza amarangi y’amavuta agenewe gukoreshwa ku modoka.
Umubyeyi wabo amaze kujya mu zabukuru rero, Musoni avuga ko nk’abana be nabo bahisemo gukomeza umwuga, ariko mu buryo bugezweho maze bashinga uruganda Nyarwanda rw’ikitegererezo Roman Paints, rukora rukanatunganya amarangi y’ubwoko bwose yaba ay’amazi ndetse n’ay’amavuta.
Agira ati “Twahisemo gukomeza umwuga w’umubyeyi wacu, ariko twe duhitamo gushinga uruganda aho kuyatumiza hanze. Ni muri urwo rwego muri Roman Paints twahisemo gukorera abanyarwanda amarangi meza, arangwa n’umucyo, gukomera no kuramba. Uruganda Roman Paints kino gihe, rukaba rukunzwe na benshi bitewe ahanini n’ubwoko bw’amarangi dukora agira uburambe aho akoreshejwe hose, akaba ari nayo mpamvu muzasanga ibigo bya Leta n’abikorera bakomeje kutugana ari benshi kugira ngo tubahe amarangi bakoresha ku mazu yabo bakomeje bubaka umunsi ku wundi mu rwego rw’Iterambere ribereye.”
Abajijwe urugero rw’aho umuntu yabona ahantu hazwi amarangi yabo yakoreshejwe, Bwana Musoni atanga ingero z’ahantu henshi harimo kuri Banki nkuru y’u Rwanda BNR, bimwe mu bigo bya Leta bitandukanye ndetse ngo na Polisi y’igihugu ikaba umukiliya wabo uhoraho ukoresha amarangi yabo.
Agira ati “Ikindi twababwira ni uko kugira ngo dukomeze kugeza ku banyarwanda ibyiza uko babyifuza, muri uyu mwaka wa 2022, turi kubategurira irangi ridasanzwe rikoranye ubuhanga, ku buryo rizajya ryica rikanirukana imibu mu nzu z’abazaba barikoresheje bose. Dusabye Abakiliya bacu gutegerezanya ikizere mu minsi mike riraba ryageze ku isoko.”
Avuga ko muri rusange bafite amasoko ahagije mu mujyi wa Kigali no mu Ntara zose z’u Rwanda, akarusho barusha abandi bikaba ari uko abaguze amarangi menshi, baba abarangura cyangwa se abafite ibikorwa by’ubwubatsi burambye ngo boroherezwa urugendo bakayabagerezwa iwabo, cyane ko uruganda rufite ubushobozi bwo kubikora kandi bigashyirwa mu bikorwa mu gihe gito gishoboka.
Akomeza avuga ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gushyigikira inganda z’abikorera cyane cyane iza Made in Rwanda na Roman Paints irimo, bikaba bituma abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko, babona akazi kabafasha kwiteza imbere no kuzigamira ibihe biri imbere.
Ku bigendanye n’abakozi uruganda rukoresha, Bwana Musoni Moses avuga ko muri rusange bakoresha urubyiruko, ariko n’abakuze nabo bakaba babakira, cyane abagaragaza imbaraga n’ubushake bwo gukora akazi uko bikwiriye.
Ni muri urwo rwego abagera kuri 30 bose bahawe akazi, bakaba babona umushahara ubafasha kwibeshaho mu buzima busanzwe, bakanishyurirwa ibiteganywa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda byose, ari nako bahabwa ifunguro ribahagije bafatira ku kazi mu gitondo na saa sita.
Ibyuko uruganda Roman Paints ruhemba rukanafata abakozi barwo neza, bishimangirwa na Bwana Nizeyimana Djami Alias cya “Kizu cy’amarangi ibihubi 7,000 kugeza ku bihumbi 10,000”, ushinzwe umusaruro w’Uruganda “Production”, hiyongereyeho kuvanga no kuvangura amarangi mu buryo bugezweho.
Nizeyimana Djami ushinzwe umusaruro kuvanga no kuvangura amarangi
Uyu Nizeyimana Alias cya Kizu, avuga ko bahabwa ibikenerwa n’umukozi byose, bityo nabo bagakora batikoresheje kugira ngo umusaruro w’ibyo bakora ukomeze uboneke kurushaho.
Avuga ko nk’umuntu ushinzwe umusaruro no gutunganya amarangi, intego ari ugukora amarangi meza akenewe ku isoko kandi akomeye, kugira ngo Abakiliya barusheho kubagana ari benshi, ari nako bizera ko baguze amarangi ry’umwimerere nyarwanda kandi akoranye ubuhanga utasanga ahandi hose.
Ku birebana n’ingorane baba bahura nazo mu kazi Musoni, avuga ko mu by’ukuri Covid-19 yabaye kidobya mu bintu byose, bityo aho bakuraga ibikoresho by’ibanze nko muri Kenya no mu Misiri biragabanuka, ari nako ibiciro byiyongera bitewe ahanini n’izamuka ry’agaciro cy’idorari muri rusange.
Mu byo Bwana Musoni Moses asaba, ni uko Leta, yakomeza kwigana ubushishozi ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ugifite igiciro kiri hejuru ku banyenganda, n’ubwo bwose ngo yari yagerageje kugabanuraho gato, yongeye ikagabanya na none ngo byabafasha kubera ko ukibahenda cyane.
Aboneraho gusaba n’abakozi bakorana mu ruganda Roman Paints, gukomeza kugaragaza umurava n’umwete basanganywe, baharanira gukora ibyiza kandi binogeye abakiliya nk’uko bisanzwe.
Abwira kandi n’abagana uruganda bose, ko bahora biteguye kubakira neza, icyo bashyize imbere kikaba ari ukubakorera irangi ryiza ryo gukesha amazu yabo, kugira ngo iterambere rikomeze rigere kuri benshi bakoresha irangi rigezweho kandi ryuje ubuziranenge rya Roman Paints.
Uruganda Roman Paints, ni uruganda Nyarwanda rukora amarangi amaze gukundwa n’abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye.
Ni Uruganda rwatangiye ibikorwa byarwo muri 2007, rukaba rukorera ibikorwa byarwo by’ubucuruzi mu murenge wa Kimironko hafi y’isoko ku muhanda werekeza i Kibagabaga, bakagira n’ahandi hakorerwa hafi yo kwa Rwahama, n’amashami y’andi muri Rubavu, Musanze, Nyagatare, Huye, Muhanga no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Abifuza ibindi bisobanuro cyangwa bashaka ko bagezwaho amarangi mu buryo bwihuse baterefona kuri 0788303933, 0784518751 Bagahabwa ibisobanuro birambuye.
E. Niyonkuru