Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko irimo guhuza indanganuntu na kode (code) zo kwikingiza Covid-19, kugira ngo byorohereze abasabwa iyo kode (ikarita) bakayibura.
Icyo ni kimwe mu bisubizo MINISANTE yatanze ku bantu bitarimo korohera kubona ubutumwa (message) bohererejwe kuri telefone ubwo bikingizaga Covid-19.
Umuvugizi wa MINISANTE, Julien Mahoro Niyingabira, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi, ko kwerekana indangamuntu mu gihe umuntu asabwa kugaragaza ko yikingije Covid-19 bitazarenza iki Cyumweru cyatangiye ku wa 20 Ukuboza 2021.
Niyingabira yagize ati “Turimo gusimbuza code (yo kwikingiza) na nimero y’Indangamuntu, bizahuzwa aho kugira ngo umuntu yerekane iriya code iri ku ikarita, turateganya ko muri iki Cyumweru byazaba byatangiye gukoreshwa”.
Umuvugizi wa MINISANTE yakomeje avuga ko hagati aho abantu batahaye code bashobora kujya kuri site y’ikingira iyo ari yo yose ibegereye, abafite mudasobwa bahakorera bakongera kubaha ya kode bikingirijeho.
By’umwihariko ikigo nderabuzima cyose mu Rwanda kiba ari site yo gukingiriraho Covid-19.
Ubundi buryo umuntu yabona code ye y’ikingira, ngo ni uguhamagara kuri telefone 114 bakamufasha, n’ubwo ngo muri iyi minsi iyo nimero ihuze cyane kubera abantu benshi bayihamagara, ariko ngo MINISANTE irimo kongera abakozi.
Kugeza ubu nta muntu ubasha kwinjira ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu kabari, muri resitora, mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange (cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi iwunganira), aterekanye kode yahawe nyuma yo kwikingiza Covid-19.
MINISANTE ivuga ko ku bigo nderabuzima byose mu Gihugu bigera kuri 510 hari inkingo za Covid-19 zihagije zitegereje abagomba kuzihabwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.
Niyingabira yakomeje avuga ko urukingo rwa Covid-19 atari wo mubare w’inyamaswa uvugwa muri Bibiliya, ahubwo ko rurinda abantu kuremba kubera icyo cyorezo.