Imikino y’igikombe cya Africa cya Basketball iri kubera i Kigali iri gusatira umusozo, Tunisia na Cap-Vert zahabwaga amahirwe ejo kuwa kane zabashije gukomeza muri demi final, nta gutungurana kwabayeho.
Cap-Vert ikipe yagaragaje urwego ruri hejuru muri basketball muri iri rushanwa, ikaba yaratsinzwe umukino umwe kugeza ubu, yasezereye Uganda iyitsinze amanota 79 kuri 71.
Igihangange Tunisia ifite iki gikombe giheruka kandi itaratsindwa na rimwe kuva yagera i Kigali, yatsinze bitayigoye cyane Sudani y’Epfo ku manota 80 kuri 65.
Sudani y’Epfo, igihugu kimaze imyaka 10 kibayeho, iyi kipe yacyo igizwe n’abakinnyi bakiri bato kuko ikigereranyo rusange cy’imyaka yabo ari 23, ni ubwa mbere kandi ikinye iri rushanwa. Kuviramo muri 1/4 ntibwo rwari urugendo rubi.
Umutoza wa Sudani y’Epfo, Royal Ivey nawe w’imyaka 39 ndetse wakinnye muri NBA mu makipe nka Oklahoma City Thunder akaba kandi ari n’umutoza wungirije Steve Nash muri Brooklyn Nets, avuga ko byari byiza cyane kuri Sudani y’Epfo kwitabira iri rushanwa.
Royal Ivey ati: “Turatsinzwe bikomeye ariko ufite byinshi byo kwishimira nubwo tubabaye, dufite ejo hazaza heza…tuzagaruka dukomeye kurushaho, tunyaruka kandi tunakuze…ndabitegereje…
Uyu munsi hari ikiruhuko, ejo kuwa gatandatu hazaba imikino ya demi-final, saa munani Cap-vert izakina na Tunisia naho saa kumi n’imwe Cote d’Ivoire ikine na Senegal.
Ku cyumweru saa saba nibwo hazaba umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n’uwa kane hagati y’izizatsindwa ejo, uwo mukino ukurikirwe na final izaba saa kumi n’imwe i Kigali.