Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent, yakiriye kopi z’impapuro za Ambasaderi Bert Versmessen zimwemerera guhagararira u Bubiligi mu Rwanda.
Kuri uyu wa 3 Nzeri 2021 nibwo Minisitiri Biruta yakiriye kopi z’izo mpapuro.
Ambasaderi Versmessen yahawe izi nshingano muri Kanama 2021 nyuma y’uko muri Gashyantare 2021 u Bubiligi bwari bwatangaje ko bugiye gusimbuza ba Ambasaderi babwo mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Asimbuye Benoît Ryelandt wari umaze imyaka ine uhagararariye iki gihugu mu Rwanda. Ubu yasubiye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi.
Amb Versmessen ni ubwa mbere ahagarariye igihugu cye mu mahanga, ariko yahawe imyanya itandukanye mu buyobozi bw’u Bubiligi.
Minisitiri Biruta yakiriye Bert Versmessen mu biro bye, ashyikirizwa kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Bubiligi mu Rwanda
Ambasaderi Versmessen ubwo yaganiraga na Minisitiri Biruta