Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yaburiye amakipe yifuza gusinyisha Kwizera Olivier, abamenyesha ko uyu mukinnyi afite amasezerano y’umwaka mu ikipe ya Rayon Sports.
Ibi Uwayezu yabivugiye kuri radiyo y’u Rwanda mu kiganiro ‘Urubuga rw’imikino, yari abajijwe niba hari amasezerano uyu munyezamu afitanye n’ikipe ya Rayon Sports.
Ibi byagarutse nyuma yuko hari amakuru akomeje kuvuga ko uyu mukinnyi uherutse gusezera ku mupira w’amaguru agiye kwisubiraho.
Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije umuyobozi wa Rayon Sports iby’amasezerano ya Olivier Kwizera muri iyi kipe y’abambara ubururu n’umweru.
Uwayezu yagize ati “Olivier kugeza ubu ni umukinnyi wa Rayo Sports afite amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga gutangirana n’umwaka w’imikino ushize, ikarangira mu mwaka w’imikino utaha.”
Nyuma yo kwemeza ko Kwizera Olivier afite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports, yashimangiye ko ikipe yose yamukenera biyisaba kubanza kuvugana n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Ibi biri kuvugwa nyuma y’amakuru ari guca ibintu mu bakunzi b’umupira avuga ko uyu mukinnyi agiye kugaruka mu kibuga nyuma y’iminsi mike asezeye gukina ruhago.
Umuyobozi wa Rayon Sports aburiye amakipe ashaka Kwizera, ahavugwa arimo; APR FC na AS Kigali.
Kwizera yasezeye umupira nyuma y’imyitwarire mibi yo hanze y’ikibuga yatumye atabwa muri yombi
Ubwo Rayon Sports yanganyaga na Gasogi United igitego 1-1 muri Gicurasi, hari abafana ba Rayon Sports batishimiye uko umunyezamu Kwizera Olivier yitwaye kuri penaliti yavuyemo igitego cyo kwishyura.
Gusa, ibyo ntacyo byari bitwaye cyane, ahubwo icyatumye bamwe batangira kumutera icyizere ni uburyo yatorotse umwiherero w’iyi kipe mu Nzove, ajya kuvugana n’andi makipe byavuzwe ko ari Police FC na APR FC.
Muri uko gutoroka ni bwo Kwizera yumvikanyeho ubusinzi no gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi kugeza ubwo yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, muri Kamena.
Ku wa 6 Nyakanga, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi mu gihe kuri uyu wa 22 Nyakanga, ari bwo yatangaje ko atazakomeza gukina umupira w’amaguru kuko hari ibindi agiye gukora.Amakipe yifuza Kwizera Olivier yaburiwe kugana ibiganiro na Rayon Sports
Kwizera Olivier asanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi