Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko Uwitonze Sonia Rolland, afite umukunzi mushya yasimbuje Jaslil Lespert wari umugabo we, ubu byamenyekanye ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa Filime witwa Frolian Montas.
Sonia Rolland aherutse gutangaza ko ari mu rukundo n’umugabo uzi gukunda kandi umuba hafi, nubwo atagize byinshi atangaza yamuvugaho no gutangaza amazina ye ku karubanda. Burya ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi nk’uko abahanga babivuga, ubu Sonia Rolland na Frolian Montas bari mu munyenga w’urukundo.
Sonia Rolland, imyaka yari ibaye 2 n’imisago atandukanye n’umugabo we Jalil Respert. Uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko, Uwitonze Sonia Rolland ni umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000. Ni umukinnyi wa filime ufite abana 2, akaba yaratandukanye n’umugabo we Jalil Lespert muri 2018.
Sonia Rolland iyo abajijwe ku by’umugabo we Jalil Lespert, avuga ko atakizi uyu mugabo. Sonia avuga ko yamaze amezi 6 ateretwa n’uyu mugabo yari yaragize ubwiru ubu akaba yaramenyekanye. Akomeza ashimangira ko ari umugabo umuba hafi umukunda cyane, umufasha ibishoboka. Yahishaga ko umukunzi we yaba ari uwo bahuje umwuga kandi nyamara bose bakina Cinema.
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias