Umuyoboro munini w’amazi y’isoko ya Gihengeri wahaye amazi meza abaturage ibihumbi 55 bo mu mirenge itandatu igize Akarere ka Gatsibo, ari yo Nyagihanga, Ngarama, Gatsibo, Gitoki na Kabarore ndetse n’igice cy’Umurenge wa Kageyo; uyu muyoboro umaze kubakwaho amavomo agera kuri 25.
Nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bubitangaza, uyu umushinga munini watangiye muri 2016, uyu munsi ukaba ugeze ku cyiciro cya kabiri cyawo cyo kwagurwa, aho biteganyijwe ko icyiciro cya gatatu cy’umwaka utaha kizarangira abaturage bashobora gukurura amazi mu ngo zabo.
Abaturage bavuga ko aho uyu muyoboro wakozwe n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’ikigo WASAC uziye hari byinshi wakemuye, nubwo amazi ataragera mu ngo z’abaturage ariko ngo hari icyizere.
Umucuruzi wo mu Murenge wa Ngarama witwa Kanyamihigo Fidel yabwiye itangazamakuru ko amazi yari ahari mbere atari ahagije, ngo hari umuyoboro umwe ucungwa n’indi kampani, gusa ngo uwo muyoboro wari ushaje kandi amarobine ntiyakoraga, gusa ngo ubu biri kugenda bijya mu buryo.
Yagize ati: “Nko muri ibi bihe bya Covid-19, uyu muyoboro wubatswe wakemuye ikibazo cy’isuku, kuko nk’ubu mu isantere nkoreramo ya Ngarama, baduhaye ivomo twifashisha ku buryo buri mucuruzi wese mu rwego rwo gukaraba no guha amazi abakiriya nta mbogamizi duhura na zo. Cyarakemutse burundu.”
Yongeyeho kandi ko iboneka ry’amazi ryongereye iterambere ndetse n’isuku ku nyubako rusange zubatse mu isantere ya Ngarama, nk’isoko, ikigo nderabuzima, amashuri, n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yabwiye itangazamakuru ko bari mu bikorwa byo kwagura umuyoboro, kuko watangiye kubakwa muri 2016-17, icyiciro cya mbere cyari kigamije kuvana amazi Gihengeri akagera Kabarore.
Ibyo ngo byagezweho nyuma y’imyaka ibiri bitangiye, icyo cyiciro cyarangiye gitwaye miliyari 3 na miliyoni 300Frw.
Mu cyiciro cya kabiri kigezweho uyu munsi kigizwe no kwagura, kigizwe n’ibice bigera kuri bine, muri byo harimo kongera ingano y’amazi ku isoko i Gihengeri.

Icyuzi kiyungururirwamo amazi (reservoir) gifite imiyoboro ibiri, umwe ujyana amazi muri Gatsibo ndetse n’uyajyana mu Karere ka Nyagatare, kuri ubu Akarere ka Gatsibo gafite gahunda yo kwiyubakira icyuzi cyako kiyungurura amazi azajya ajya muri Gatsibo gusa, naho igisanzwe kikajya kiyajyana muri Nyagatare honyine.
Meya Gasana yasobanuye ati: “Ubu iyo bari guha i Nyagatare twebwe baradufungira, bajya kuduha Nyagatare nayo bakayifungira, nidushyiraho icyuzi cyacu rero, Nyagatare izajya ibona amazi yayo amasaha 24 ku munsi, natwe tuyabone amasaha 24 ku munsi.”
Muri icyo cyiciro cya kabiri cy’umushinga w’umuyoboro w’amazi ya Gihengeri harimo kubaka icyo cyuzi kiyungururirwamo amazi gishya, harimo kujyana amazi mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore, harimo kujyana amazi mu nkambi ya Nyabiheke, no kugeza amazi mu tugari twa Nyarubungo na Kigasha.
Icyo cyiciro cya kabiri gifite ingengo y’imari ya miliyari imwe na miliyoni 400Frw, ndetse bime byamaze gukorwa, kuko nko mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri ubu abantu barimo kuvoma amazi bagejejejweho.
Meya Gasana yakomeje agira ati: “Icyiciro cya gatatu cyo kirimo gukorerwa inyigo ubu, kigizwe no kongera amavomo kuri ya miyoboro irimo kubakwa, kugira ngo tugabanye urugendo rukorwa n’umuturage kugira ngo agere ku ivomo.”
Ikizaba gisigaye ni ukongeramo ayo mavomo kugira ngo urugendo rugabanyuke, dore ko abenshi bakigenda metero 500 kugira ngo bayagereho, mu kiciro cya gatatu gikurikiyeho umuturage azajya avoma amazi muri metero hagati ya 200 na 250, ariko abanabishoboye aakaba bayakururira mu ngo zabo bagatunga robine zabo.
