Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yababariye Abanya-Ethiopia 1 789 bari bafungiye muri iki gihugu kubera kuhinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
The Nation itangaza ko Perezida Magufuli yafashe umwanzuro wo kubabarira aba baturage ku wa Mbere nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde uri kugirira uruzinduko muri Tanzania.
Perezida Magufuli yavuze ko ababariwe babishaka bahita basubira mu gihugu cyabo cy’amavuko ndetse yemeza ko ntacyo ubugenzacyaha buzongera kubakurikiranaho.
Aba banya-Ethiopia bafatiwe muri Tanzania ni bamwe muri benshi buri mwaka bogoga ibihugu bya Afurika bashaka kugera muri Afurika y’Epfo rimwe na rimwe nta n’ibyangombwa bafite ariko bagahitamo kugenda kuko baba bizeye kuhabonera amaramuko.
