Icyumweru kirashize umujyi wa Kigali ushyizwe muri gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid 19, nyuma y’uyu mwanzuro abaturage batari bacye,cyane cyane abatunzwe no kurya aruko bakoze batangiye kugaragaza impungenge zo kuba bazicwa n’inzara.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahumurije abaturage , Minisitiri Prof Shyaka Anastase yagize ati’’Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali bahumure ntabwo bazicwa n’inzara kuko leta yabatekerejeho kandi dufite ibyo kurya bihagije mu bubiko bwacu ku buryo nta muturage uzicwa n’inzara kuko akazi ke kahagaze.
Imvugo niyo ngiro, kuri uyu wa Mbere Umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo watangiye kugoboka abafite amikoro macye bagorwa no kubona amafunguro muri ino minsi, ikinyamakuru Igisabo twageze muri uno murenge mu kagari ka Kibagabaga maze tuganira na bamwe mu bahawe ino nkunga.

Umutoniwase Denyse utuye mu murenge wa Kimironko,Akagali ka Kibagabaga, umudugudu Rukurazo yagize ati’’ turishimye cyane kuko tubonye ko ubuyobozi bwacu budutekerezaho, buno bufasha duhawe burakomeza kudufasha muri bino bihe bya guma mu rugo, dore ko n’imirimo twari dusanzwe dukora ubu yahagaze, uyu muturage kandi yaboneyeho gusa abanyarwanda muri rusange gukomeza kwitwararika, bubahiriza ingamba zose zitangwa na minisiteri y’ubuzima, ndetse abanya Kigali bagakomeza kubahiriza gahunda ya guma mu rugo birinda ingendo zitari ngombwa.

Kubwimana Jean d’Amour usanzwe ukora umurimo wo kurimbisha uhabera ibirori (decolation),nawe utuye muri kano kagali ka Kibagabaga.ari mubahawe ubufasha, maze n’akanyamuneza ati’’ rwose kuguma mu rugo ntacyo kurya mfite byangoraga cyane ariko ubwo mbonye buno bumfasha biramfasha kuguma mu rugo ntekanye kandi n’abana barishima kuko babonye ibyo kurya muri bino bihe bigoye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kimironko Umuhoza Rwabukumba aganira n’umunyamakuru wa igisabo.rw yagize ati’’ ubu twatangiye igikorwa cyo kugeza ibiryo ku baturage bacu imirimo yabo yahagaze kandi bigaragara ko batishoboye, kikaba ari igikorwa tuzakurikirana ku buryo umuturage wacu wese bigaragara ko akaneye ubufasha tuzamugeraho akabuhabwa, uyu muyobozi kandi yavuze ko uko ubushobozi buzakomeza kugenda bwiyongera n’ingano yibyo bari gutanga ishobora kuziyongera ariko ikingenzi aruko buri wese utishoboye agomba kubona ikimutunga muri bino bihe.
Umuhoza kandi yakomeje asaba abaturage gukomeza kwitwararika muri bino bihe, bubahiriza ingamba zose zo kwirinda covid19 ariko by’umwihariko abaturage b’umurenge wa Kimironko n’umujyi wa Kigali muri rusange rwose bahagarike ingendo zitari ngombwa, guma mu rugo bayubahirize kugirango duhangane n’icyorezo cya covid 19.

Akagali ka Kibagabaga aho twageze wabonaga iki gikorwa kiri gukorwa mu buryo buhabanye n’ubwo muri guma mu rugo ya mbere, kuko hari abaturage bahabwaga ibiryo babisangishijwe mungo zabo, abo byagaragaraga ko batuye ahantu bigoye kubageraho, bahamagarwaga kuri terefoni cyangwa umutwarasibo akajya kubamenyesha urugo ku rundi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kibagabaga Uwanziga Solange ni umwe mu bayobozi bari bari gukurikirana iki gikorwa, aho yagikurikiranye kuva gitangiye kugeza gisojwe, yatangarije itangazamakuru ko bifuza ko buri muturage wese bigaragara ko akwiye gufashwa agomba guhabwa ino nkunga, niyo mpamvu ubuturi kubikurikirana isaha ku yindi.

umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kibagabaga yagize ati’’muri ino minsi abo imirimo yahagaze barimo guhabwa ibyo kurya birimo ibishyimbo ndetse na Kawunga, muri macye turi kureba abo imirimo yabo yahagaze kubera guma mu rugo, batakibasha gukora kandi badafite ubundi buryo bwo kubaho, yakomeje agira ati’’imbogamizi nuko hari n’abafite uko babayeho baba bifuza ko nabo bahabwa iyo nkunga, turakomeza kwigisha abaturage bacu kugira indangagaciro zo kumva ko ubabaye kurusha abandi ariwe wagombye kuba afashwa mbere y’abandi.
Uwanziga Solange kandi yagize ati’’ubu turi gutanga rwose ibiryo ubona ko bihagije bitewe n’umubare w’abagize umuryango, ubu umuryango w’umuntu umwe kugeza kuri babiri bari guhabwa 3 by’ibishyimbo ndetse n’ibiro 7 bya kawunga, umuryango ugizwe n’abantu 3 kugeza kuri 5 barahabwa kawunga igera ku biro 12, abantu bakwiye kumva ko ari igikorwa cya gufasha kugirango ubuzima bukomeze muri bino bihe . by’akarusho umuryango urengeje abantu 5 ushobora guhabwa kawunga igera ku biro 25.
Uyu muyobozi kandi nawe yaboneyeho gusaba abaturage ko bakwiye kwirinda covid 19 baguma mu rugo, bakubahiriza amabwiriza ndetse n’undi waba ari muri serivise zemewe gukora akazikora yubahiriza amabwiriza, muri rusanjye abaturage duhagarariye turabasaba ku bahiriza amabwiriza yose yo kwirinda covid 19.

Abaturage bahawe ino nkunga bashimye uburyo umurenge wabo wateguye kino gikorwa kuko buri wese ikibazo cye cyahabwaga agaciro agahabwa ibiryo bitamugoye, nanone kandi bashimye uburyo inzego zose z’umurenge zagikurikiranye ku buryo nta buriganya na bumwe bwashoboraga kubaho nkuko byavuzwe mu bihe byatambutse. Abanya Kigali muri rusange barasabwa gukomeza kwitwrarika kandi ubuyobozi nabwo buremeza ko buzakomeza kubaba hafi.


Inkuru ya: NDAYISABA Eric
Umwanditsi w’ikinyamakuru igisabo.rw
Contact: 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com
Twitter: NDAYERICUS