Nyuma y’inkundura yo kutumva ibintu kimwe bamwe bibeshya ko kiyovu sport ishobora kuba igiye gucikamo ibice nkamwe mu makipe aba adafite gahunda,ariko muri kiyovu sport siko bimeze ahubwo kutumva ibintu kimwe bibafasha guhuza ibitekerezo bagakora ibifasha ikipe kurusha ibifasha umuntu ku giti cye.
Imikoranire myiza iri hagati y’abayobozi ba Kiyovu Sport ndetse n’abakunzi bayo nibyo bibafasha gukemura ibibazo bitararenga inkombe,ndetse bikabafasha no gukomeza kubaka ikipe itajegajega,kuri uyu wa Gatanu ino kipe yo ku mumena yongeye gutsinda abakeba igitego cy’umutwe ubwo berekanaga abakinnyi bandi bashyashya kandi bakwifuzwa na buri kipe yose,abo bakinnyi berekanywe nk’abakinnyi bashya ino kipe iziyambaza muri shampiyona itaha ni: Ngando Omar na Bigirimana Abedi basinye amasezerano y’imyaka 2 muri Kiyovu Sports.
Aba bakinnyi bombi bageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi aho bagombaga guhita basinyira Kiyovu Sports.
Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo bagombaga gusinya ariko habaho ikibazo cy’uko banze kwakira sheki bo bashakaga amafaranga, uyu muhango w’imuriwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane.
Ejo ubwo bari bagiye gusinya havutse ikibazo cy’uko Bigirimana Abedi nyuma yo kumvikana na Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’imyaka 8 muri Rukinzo FC yahozemo ahita anoherezwa muri FERWAFA, akaba yashakaga ko ayo masezerano ahuzwa n’ayo agomba gusinyira Kiyovu Sports.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukaba bwarahise bujya muri FERWAFA kugaragaza iki kibazo ndetse bugaragaza ko bunafite ibyangombwa by’uyu musore birimo n’urwandiko rumurekura ‘release letter’ ivuye muri Rukinzo. Ibi byatumye na Ngando Omar yanga gusinya mugenzi we atarasinya.Nyuma y’imikoranire myiza y’inzego byaje kurangira bano bakinnyi basinye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse bishyurwa n’amafaranga yose bari batrahabwa.
Ino kipe ya kiyovu imaze kugaragaza ko ifite gahunda ihamye yo kwiyubaka ndetse no kugaragaza kuzahanganira igikombe muri shampiyona itaha,burya umugabo nuhura n’ibibazo akabivamo gitwari,ubwuzuzanye buranga abayobozi b’ino kipe nibwo butuma ibibazo babikemura bikiri mu maguru mashya Mvuyekure Francois perezida wa Kiyovu Sport na Theodor Ntalindwa V/Perezida bakomeje kugaragaza ko bafite gahunda ihamye bagiye bakorana byahafi n’abandi bafite ubushake bwo gushyigikira ino kipe,dukurikije uburyo ino kipe yiyubatse nta gushidikanya azatanga akazi ku makipe yari yarigaruriye ibikombe byo mu Rwanda.