Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2022,Mu muhango wo gutaha inzu mberabyombi y’iki kigo yubatswe ku bufatanye n’abagize umuryango wa gikristu wo mu itorero the Church of Jesus Christ bavuze ko bashima cyane ubuyobozi bwabo ku byo bakomeje kubakorera no kubageza ho.

Ishimwe Kevin uhagarariye abanyeshuri b’abahungu avuga ko iyi nyubako igiye kubafasha cyane kubona aho bisanzurira ndetse no mu gihe cyo gufata amafunguro izabafasha cyane.
Yagize atu”kuba iyi sale itari ihari abanyeshuri ntibabonaga aho bisanzurira ku buryo ibikorwa byose tubonye duhuriye ho twabasha kubikorerara mo.”
Yongeye ho ati”igiye kudufasha mu gihe cyo gufata amafunguro haba hatari gufatirwa mo ifunguro hakaba ahbera mo n’inama.”

Mugenzi we uhagarariye abakobwa Abijuru Benita ashima ubuyobozi bw’ikigo ku bw’ibikorwaremezo bkomeza kubazanira ndetse akanavuga icyo iyi nzu igiye kubafasha.
Ati”Iyi salLe igiye kudufasha mu gihe cy’amafunguro,ubusanzwe abanyeshuri babaga bajagaraye mu ma shuri ahantu hose ariko ubu bagiye kujya babarizwa ahantu hamwe ibintu byose bigende ku murongo.”

Bihozagara Dominique uyobora iri iri shuri mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango yashimye cyane ubuyobozi bwite bwa Leta bw’abafashije mu gushaka abaterankunga yashimye kandi n’ababyeyi uruhare rw’abo mu guteza imbere iri shuri.
Yagize ati”Turashima abafatanyabikorwa ku bw’iyi nyubako turashima kandi ubuyobozi bwatubaye hafi mu kudushakira abaterankunga ndetse namwe babyeyi uruhare rwanyu, tubizeza ko ibyo mwadufashije kugera ho tuzabisigasira ndetse tuakbibyaza umusaruro.”

Nubwo ubuyobozi bw’iri shuri bushima ariko bugaragaza hakiri ibibazo nko kuba nta somero abanyeshuri bafite,kuba amashuri ashaje ndetse no kuba abarimu batagira aho bategurira amasomo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko iri shuri ryubatse mo,Umuhoza RWABUKUMBA Mado yashimiye cyane umuryango “The Church of Jesus christ” nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi ndetse anizeza iri shuri ko k’ubufatanye ibibura byanga bikunda bizaboneka.
Yagize ati”Ndashimira cyane abafatanyabikorwa bakoze igiukorwa gikomeye,ku bintu bito bitaraboneka ubwo tubonye iby’ibanze n’ibindi bizaboneka, ahantu hateranira abantu bagera ku 1000 ntihabura ibikenerwa… igihugu cyacu cyadutoje umuco mwiza wo kwishaka mo ibisubizo niyo mpamvu twasanze hari ibyo mwabashije gukora ibisigaye nabyo hamwe n’ubufatanye bw’ubuyobozi,ababyeyi nabyo turabyizera ko bizaboneka.”

Mu byatashywe harimo inzu mbera byombi igizwe n’intebe nshya,ibigega 2 bifata amazi ndetse n’ubukarabiro bihwanye na miliyoni 30 gusa muri ibi bikorwa hakaba harimo n’uruhare rw’ababyeyi kuko buri mubyeyi yitangaga uko abashije.
Kanda Hano urebe andi Amafoto na VIDEO Y’ uko uyu muhango wose wagenze















Nshungu Raoul