Minisante iravuga ko ibikenewe ngo abarwayi ba Ebola Bitabweho birahari

admin
2 Min Read

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yijeje Abanyarwanda ko Igihugu cyiteguye kwita ku barwayi ba Ebola kuko aho kubakiririra n’imiti yo kubitaho bihari.

Nubwo nta Ebola iragera mu Rwanda, inzego z’ubuzima zikomeje gukora umwitozo-ngiro wo kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola kiramutse kihageze.

Uyu munsi umwitozo wabereye ku Bitaro byitiriwe umwami Faisal mu mujyi wa Kigali.

Ubwo yasuraga ibitaro bya Nyamata, Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda ruri kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola.

Yagize ati “Birumvikana yuko mu myiteguro dufite harimo no kuba dufite n’iyi center [yiteguye] kwakira abarwayi b’indembe bazaba baje hano bafite Ebola”

“Tuyiteganyije kwakira abarwayi bose bazaba bagaragaye mu Mujyi wa Kigali… dufite ubushobozi bwo kwakira abarwayi b’indembe basaga 30, ariko abatarembye dushobora no kugeza kuri 80. Ibikoresho byose birahari n’abakozi bari mu myanya n’imiti n’ibikenewe byose”

Yakomeje avuga ko nubwo Ebola itaragera mu Rwanda ariko iri mu karere ruherereyemo kandi duhahirana bityo ko ‘dufite inshingano zo kwitegura mu buryo bwose.’

Tariki 20 Nzeri ni bwo igihugu cya Uganda cyatangaje ko habonetse umuntu wa mbere urwaye Ebola nyuma y’umuntu wapfiriye mu bitaro, yasuzumwa bagasanga ni yo yamuhitanye.

Ebola yabonetse muri Uganda ni iyo mu bwoko bwiswe ubwo muri Sudan, ivugwaho kugira ubukana buke ugereranyije n’ubwa Ebola zisanzwe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *