Mu butumwa bwuzuye imitoma myinshi Junior Giti yamwifurije isabukuru nziza umukunzi we akaba n’umufasha bamaze kubyarana abana babiri.
Junior Giti yifashishije amafoto agaragaza umugore we ndetse niyo bari kumwe yamwfurije isabkuru nziza avuga ko uretse kuba umugore we afite ubwiza bugaragara inyuma n’imbere ari mwiza cyane.
Mu butumwa yanditse yasabye abamukurikira n’abakunzi be kwifuriza isabukuru nziza umugore we (Akunze kwita Mama Bubuna)ati”Mumfashe twifurize isabukuru nziza Mama Bubuna,Uri mwiza imbere n’inyuma”.

Abakunzi ba Junior Giti barimo n’ibyamamare bifatanyirije hamwe bifuriza isabukuru nziza uyu mubyeyi isabukuru nziza ndese ko nk’abakunzi b’agasobanuye bamukunda kandi cyane.

