Umutesi Léa wahatanaga muri Miss Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

admin
1 Min Read

Nyuma y’iminsi mike Umutesi Léa wari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2021 yambitswe impeta n’umusore witwa Peter Nasasira bamaze gusezerana imbere y’amategeko.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2022 nibwo uyu mukobwa n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

Umutesi asezeranye imbere y’amategeko na Peter Nasasira mbere y’ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 2 Ukwakira 2022.

Mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga 2022 nibwo Umutesi yambitswe impeta n’umusore witwa Peter Nasasira. Bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu musore.

Nubwo nta kamba Umutesi yegukanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ni umwe mu bagarutsweho cyane ubwo umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania yavugaga ko ari we ashyigikiye.Amatariki y’ubukwe bwa Mutesi yamaze kumenyekanaUmutesi Léa wahatanaga muri Miss Rwanda 2021 yasezeranye imbere y’amategeko

Umutesi Léa ubu yamaze kuba umugore wa Peter Nasasira mu buryo bwemewe n’amategeko

Turatsinze Emmanuel

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *