Mu kiganiro Ihuriro ry’abavuzi Gakondo AGA Rwanda Network, ryagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 16 Nzeri 2002, hagaragajwe uburyo Minisiteri y’ubuzima ikomeje kugira uruhare mu idindizwa ryo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inteko rusange y’abagize Ihuriro, yanenze imikorere mibi y’uwari umuyobozi wabo Nyirahabineza Gertrude ikamwirukana, nyamara akaba akomeje kwiyitirira ubwo buyobozi, MINISANTE ibashinzwe ntigire icyo ibikoraho.
Ni ikiganiro cyayobowe n’abagize Komite y’ihuriro AGA Rwanda Network, bakuriwe na Madame Uwimana Beatha, watorewe gusimbura Madame Nyirahabineza mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka wa 2022.
Muri icyo kiganiro, hagaragajwe ubutumire bw’inama MINISANTE itumiramo abagize Komite y’Ihuriro kuwa 19/09/2022, ikaba ivugwa ko bayobowe na Nyirahabineza Gertrude.
Abayobozi b’ihuriro, ibyakozwe na MINISANTE bakabibona nko gukomeza gushyigikira uwirukanywe n’abanyamuryango bikanatangirwa Raporo mu gihugu hose, MINISANTE ikaba ngo ikimwita umuyobozi, nawe ngo akagenda abyigamba.
Tuyisenge Aimable Sandro Abdou, Umuvugizi wa AGA Rwanda Network, avuga ko nka Komite batangajwe n’ubwo butumire buriho urutonde rwa Komite yatowe muri 2019, iyobowe na Nyirahabineza Gertrude, mu gihe hashize amazi arenga 6 asezerewe na bagenzi be kubera imikorere ye mibi, Minisante ikaba ibizi neza kuko twayihaye ama raporo menshi yabyo, none bari kumutumira nk’umuyobozi.

Agira ati “ biratangaje. MINISANTE ntabwo ishinzwe gushyiraho abayobozi b’Ihuriro. MINISANTE ihabwa Raporo y’ibyakozwe n’abanyamuryango, ari nabyo twakoze kuwa 08 Werurwe 2022.
Twabahaye imyanzuro yafatiwe Nyirahabineza, dusobanura ko yirukanwe kubera ibyo yashinjwaga na bagenzi be, nyamara kugeza n’iyi saha, batweretse ko bakimwita Umuyobozi w’Ihuriro.”
Uyu Muvugizi, avuga ko nka Komite, bagiye gusaba MINISANTE ko yahindura ubwo butumire, igakosora ayo makosa niba koko bashaka gushyigikira Ubuvuzi gakondo mu Rwanda.”
Avuga ko MINISANTE yakagombye gutumira Komite iri gukorera abanyamuryango babifitiye ububasha hakirindwa amarangamutima yo gukomeza gushyigikira uwirukanwe kubera amakosa yakoreye Ihuriro.
Ikindi avuga ni amakosa agaragara muri ubwo butumire, aho MINISANTE ngo yafashe Raporo Nyirahabineza yabakoreye mu 2019, itagaragaramo ngenzuzi kandi ariyo yakurikiranye inyerezwa ry’umutungo , ni uko bamutumira nk’Umuyobozi wayo kandi yarirukanywe cyera.
Avuga ko iyo Raporo bagendeyeho babatumira mu nama izaba kuwa 19 Nzeri 2022, ariyo uwari Ministiri w’ubuzima Dr Gashumba Diyani yasinye muri 2019 yemeza Komite yari imaze gutorwa.
Ubutumire bukaba bwashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta Dr Mpunga Tharcisse, agenera Kopi Ministiri w’Ubuzima n’Umunyamabanga uhoraho gusa, mugihe Raporo ngo bagendeyeho yahaga Kopi, abantu n’ibigo birenga 10, birimo na FDA.
Bwana Jean Bosco Murengerantwali, Umunyamabanga mukuru wa AGA Rwanda Network, avuga ko bibabaje kubona MINISANTE yakagombye kubabera umubyeyi, ariyo iri kubatererana mu buryo bugaragara.
Avuga ko bayandikiye kenshi bayigezaho ibyemezo n’ibikorwa by’ihuriro, nyamara ngo ntibasubizwe, ahubwo uwirukanwe ku buyobozi, agakomeza ngo ibikorwa bye bivanze n’ubutekamutwe akomeje kugirira abavuzi gakondo.
Agira ati “ kugeza ubu ntiharajyaho itegeko rigenga ubuvuzi gakondo mu Rwanda. Cyakora dufite amategeko y’umwihariko naya rusange agenga Ihuriro, ku buryo tubona ko abanyamuryango batafata icyemezo kigamije inyungu zaryo, noneho umuntu umwe nka Nyirahabineza, agakomeza guteza ubwega, yiyitirira urwego yirukanwemo, kugeza n’ubwo afungishije abayobozi b’ihuriro, abashinja ibyaha we ahubwo, bamushinja byo kunyereza umutungo, guhindura ibirango by’ihuriro, gusuzugura no kuryanisha abagize Komite n’ibindi.”
Avuga ko MINISANTE iri gutegurwa itegeko rizagenga ubuvuzi gakondo batabigizemo uruhare, imbanziriza mushinga waryo, bakaba ngo bararabonyemo zimwe mu ngingo zishobora kuzaheza bamwe mu bavuzi gakondo , nko mu ngingo ya 77 n’iya 99, ahagaragara ko nk’Abarangi, bamaze imyaka isaga 60 bavura bashobora kutazibona muri iryo tegeko.
Uwitwa NTAWUHIGUMUGABO Etienne, avuga ko mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo Nyirahabineza amaze kwirukanwa, yamusabye kumubera umuyobozi mu Karere ka Nyabihu, bidateye kabiri amugira umwungiriza “ Visi Perezida”, gusa ngo amanyanga yamusanganye byatumye ahita amusezeraho, kugira ngo ibyo yakoraga bitazatinda nawe bikamukoraho.

NTAWUHIGUMUGABO Etienne wari umwungiriza wa Nyirahabineza witandukanije nawe
Agira ati “Nyirahabineza yabanje kudusaba gukusanya mu turere amafaranga ibihumbi 800 yo gutera inkunga Uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nyuma adusaba ibihumbi 700 ngo yo kwishyura ababuranira Ihuriro, ibihumbi 800 yo kwishyura abagenzuzi b’imari ba Minisante, Miliyoni 9 yo kugura inka zizahabwa Umukuru w’igihugu no gutegura umunsi Nyafurika w’ubuvuzi gakondo.
Ayo yose muri twese ntawamenye irengero ryayo, kuko n’uwari umwanditsi we, n’umubitsi bashatse kumubaza ibyayo mafaranga, ahita abirukana.”
Bwana NTAWUHIGUMUGABO, avuga ko nyuma y’uko bamaze kumenya ko uwo bagenda inyuma, yirukanwe ku buyobozi bw’Ihuriro , ibyo akora bikaba bisa n’ubutekamutwe, ngo bahise bitandukanya nawe, kugira ngo batazazira ibyo batazi , ari nayo mpamvu ngo banagiye gutanga amakuru kuri RIB, kugira ngo ayo mafaranga yibye abanyamuryango imukurikirane ayasubize beneyo.

Gertrude Nyirahabineza ukomeje gushinjwa na komite y’ihuriro AGA Rwanda Network
Mukire Jean Damascene umuyobozi ushinzwe gukemura impaka mu Ihuriro, avuga ko mu makosa Gertrude akomeje kukorera Ihuriro, harimo no guhindura itariki y’umunsi Nyafurika w’Ubavuzi gakondo iba kuwa 31 Kanama buri mwaka, akayishyira kuwa 04 Kanama 2022 ntawabimutumye, agakoresha ingirwabirori atanatumiyemo byibura n’Umuyobozi w’umudugudu w’aho yakoreye, cyane ko yari agamije gusarura amafaranga mu batamuzi ku nyungu ze bwite, nk’uko bitangwamo ubuhamya n’abari bafatanyije nawe bamaze kumucikaho.
Gusa yishimira ko nk’abayobozi bemewe b’Ihuriro, umunsi mukuru wakoreshejwe kuwa 31/08/2022, ukaba ngo waritabiriwe n’abasaga 500 kandi inzego z’ubuyobozi zihari.
Umuyobozi w’Ihuriro AGA Rwanda Network, Madame Beatha Uwimana, avuga ko n’ubwo bakomeje kwivuruguta muri biyo bibazo batezwa na Nyirahabineza, hari byinshi ngo bimaze kugerwaho mu Ihuriro, birimo guhumuriza abavuzi gakondo no gusubizwa mu buzima busanzwe, nyuma yo gutekerwa imitwe n’uwari umuyobozi wakomeje kubaka imisanzu idafite ishingiro.

Madame Uwimana Beatha Umuyobozi w’Ihuriro AGA Rwanda Network
Hari kandi ngo kubakangurira gutanga ubwisungane mu kwivuza no gushyigikira abatabasha kububona kubera ubushobozi buke, kwitabira ikigega EJO HEZA n’ibindi.
Agira ati “dufashe urugero nko mu Ntara y’amajyepfo, Gisagara izafasha abantu 30 batifashije mu gutanga ubwisungane, Nyaruguru 30, Huye 60, Nyanza na Nyamagabe nabo 30 kuri buri Karere, ndetse n’ahandi hose mu Rwanda, bakaba baremeye gutanga ubwo bufasha. By’umwihariko ku munsi Nyafurika w’Ubuvuzi gakondo, habonetse uruhare rw’abazatanga ubwisungane bw’abatishoboye 400 bo mu murenge wa Nyakabanda.”
Madame Beatha, asaba MINISANTE kubafasha guca akajagari kavugwa mu bavuzi gakondo, ibyo bikaba bigaragaza isura mbi nk’abantu bashinzwe kuvura abaturage bifashije umurage basigiwe n’ababyeyi.
Avuga ko muri rusange akajagari, gaterwa n’abiyitirira umwuga ataribo, , hari kandi agaterwa ngo na Nyirahabineza wirukanwe, akaba akomeje kwiyitirira icyo ataricyo, hakaba na Komite yemewe yatowe n’abanyamuryango, ikaba idafashwa ngo isoze inshingano zayo uko bikwiriye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko kugeza uyu munsi, azi neza ko Ihuriro ry’abavuzi gakondo ryigenga nk’andi mashyirahamwe.
Avuga ko bakagombye gukora imirimo bakurikije amategeko abagenga, Ministeri y’ubuzima ikagezwaho ibyo bakora.Cyakora avuga ko, ku birebana n’imiti itujuje ubuzirange ngo iyo igaragaye ku isoko, nta kabuza MINISANTE igomba kuhagera ndetse na FDA ishinzwe ibiribwa n’imiti bakabikurikirana.
Ku birebana n’inama ya Komite y’Ihuriro yatumiwemo n’umuyobozi wirukanwe na bagenzi be iteganyijwe mu mi nsi ya vuba, avuga ko ntacyo abiziho.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse, bivugwa ko ariwe watumije inama ya Komite y’abavuzi gakondo hagatumirwa n’uwirukanywe Nyirahabineza Gertrude, abajijwe niba hatarabayeho kwibeshya Ministeri igatumira umuntu wamaze gutakarizwa icyizere na bagenzi be amezi 6 akaba ashize,

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse
Agira ati “ntakwibeshya kwabayeho. Abo bose bazaze mu nama uko twabatumiye, niba hari ibyo banenga ubwo butumire, bazabisobanure bahageze.
Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo, ryatangijwe mu 2011, ribumbiye hamwe inganga n’amashyirahamwe y’abavuzi gakondo ndetse n’abikorera bari muri uwo mwuga.
Abarigize, bavuga ko bavura indwara zitandukanye, bakaba bunganira ubuvuzi bwa kizungu.
Abavuzi Gakondo, bakavuga kadi ko ibyo bakora, babikomora ku ruhererekane rw’ibisekuru byo mu miryango yabo, kuva kuri Gihanga wahanze u Rwanda.



igisabo.rw/