Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, amwihanganisha ku bw’urupfu rw’umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth II.
Ni mu butumwa Perezida Kagame yanyjije ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati”Nagize amahirwe binyuze kuri telefone kwihanganisha byimazeyo Umwami nyiricyubahiro Charles III kubera urupfu rwa nyina Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II.”
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’Umwami Charles III muri gahunda zigamije iterambere ry’abaturage bo mu bihugu bigize Commonwealth.
Umwamikazi Elizabeth II, yatanze ku itariki ya 09 Nzeli 2022 ku myaka 96 y’amavuko n’imyaka 70 yari amaze ku ngoma .Umuhango wo gutabariza Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, uteganyijwe ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
