Abasaga 1200 batangiranye ingamba nshya umwaka wa 2022-2023 muri Mother Mary Intenational Complex

admin
8 Min Read

Nyuma  y’uko basoje neza ibiruhuko, abanyeshuri n’abarezi  bo mu shuri Mother Mary International School Complex,  riherereye i Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,  basubukuye amasomo  kuri uyu wa 12 Nzeri 2022. Abasaga 200 bashya bakaba aribo bakiriwe mu muryango mugari w’iryo shuri.

Saa  kumi n’ebyiri za mugitondo zo kuri uyu wa mbere Tariki ya 12 Nzeri 2022, abanyeshuri ba mbere n’ababyeyi babo,  bari bamaze gusesekara kuri iryo shuri ry’icyitegererezo,  benshi bahamya ko ari irya mbere mu Rwanda mu gutanga uburezi buhamye.

Byari ibyishimo, ku uburyo urukumbuzi abana bari bafitanye rugaragazwa n’uburyo bahoberanaga m ’ubwuzu bwinshi.

Madame  DIANA Nawati Nsobya, Umuyobozi wa Mother International School Complex,  atanga ikaze ku banyeshuri bashya n’abasanzwe bahiga, abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga ishuri bigaho,  arizo UBUREZI BUZIRA INENGE”, bityo abasaba gutangirana umwaka mushya,   ishyaka ryo  gutsinda amasomo, ari nako  baharanira kuzahesha ishema ababyeyi babo babahitiyemo ikigo cyiza kizabafasha kuba abahanga mu ngeri z’amasomo yose biga.

Agira ati “ banyeshuri dukunda,  ari abashya n’abasanzwe   kuri kino kigo,  tubahaye ikaze muri uyu mwaka mushya w’amashuri 2022-2023, tukaba tubasaba gukomeza kurangwa n’umurava no gukora cyane ku basanzwe  hano.  Abashya namwe tubahaye  ikaze,  tubasaba kumenya indangagaciro ziranga abarererwa kuri Mother  Mary International School Complex.  Ndasaba abarezi nabo gukomeza umwete n’umurava basanganywe wo kwigisha  neza abo barera,  kugira ngo abana bazakure umusaruro n’impamba bihagije hano iwacu, mu gihe cyose  bazaba basoje bagakomeza muri za Kaminuza zitandukanye  ku isi.

Madame  DIANA Nawati Nsobya, Umuyobozi wa Mother International School Complex,  atanga ikaze ku banyeshuri bashya n’abasanzwe bahiga

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri  Jean Damascene Baziruwihoreye, avuga ko bishimiye cyane kuba batangiye umwaka mushya,  bakaba bariteguye bihagije haba gukomeza gushaka no kongera abarimu bafite ubumenyi n’ubuhanga bugendanye n’ubwifuzwa kenshi ku kigo cyabo.

Agira ati “dutangiranye abana bashya barenga 200,  mu kiburamwaka , amashuri abanza n’ay’isumbuye, bose bakaba baje basanga bakuru babo  basaga 1000 basanzwe biga hano.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri  Jean Damascene Baziruwihoreye, avuga ko bishimiye cyane kuba batangiye umwaka mushya

 Abana bose turabakiriye,  kandi twiteguye kubaha ubumenyi buhagije tubikesheje Intiti z’abarimu dusanganywe n’abandi bashya twazanye. Turasaba ababyeyi  gukomeza gukurikiranira hafi abana babo, babafasha gusubiramo ibyo bize , natwe tukaba tubijeje kubarerera uko bikwiriye twisunze Indangagaciro  ziranga iki igo cyacu.

Avuga ko  Mother Mary International School Complex,  ari Mpuzamahanga,  bakaba bigisha bakurikije gahunda y’Abongereza  “CAMBRIDGE n’Abafaransa  “FRANCOPHONIE, abo bose bakaba ari abahanga,  ku uburyo barangiza bari hejuru ya 80%, intego ikaba iyo kujya hejuru ya 85%.

 Avuga ko basaba abarimu kwigisha umunyeshuri aho kwigisha abanyeshuri. Bishatse kuvuga ko bita kuri buri munyeshuri  ku kigero cy’ubumenyi afite,  ugenda gake akazamurwa kugeza ubwo agera ku rwego rwa bagenzi be bazi byinshi kumurusha.

A.SAMUEL,  umwe mubarimu bigisha kuri icyo kigo,  avuga ko atewe ishema no kuba yigisha ku kigo gifite Ubuyobozi bwiza, kandi gifata neza abakozi bacyo,  by’umwihariko kikanagira abana b’abahanga, ibituma  kubigisha byorohera umurezi,  bikanamwungura mu bumenyi afite.

Agira ati “ Iki ni ikigo cyo kwishimirwa na buriwe se.  Abana tubafasha kwiga cyane no gusobanuza aho batumva neza.

Tubashyira mu matsinda atandukanye,  abafite ubumenyi basobanurira bagenzi babo ku buryo mu gihe gito,  bose baba bamaze kuba abahanga ariyo mpamvu  kigo cyacu gikomeje kuza ku isonga mu bigo bifite abana batsinda neza.”

A.SAMUEL,  umwe mubarimu bigisha kuri icyo kigo

Danny MUZIMA ,yiga muri   Stage 7. Avuga ko yiteguye kwiga  no gutsinda neza uko abisanganywe,  kandi yiteguye kuzaba umu Dogiteri uvura abantu  akazajya akora  akazi ke uko bikwiriye.

Danny MUZIMA yifuza kuzaba Dogiteri

Asaba ababyeyi kuzana abana babo ku ishuri yigaho ari benshi,  kugira ngo nabo  bahasorome ubumenyi n’ubuhanga,  cyane ko ari yo ntego y’abana bahiga n’Ubuyobozi bw’ikigo.

IRAKOZE SHIMWA Ariella Ziwa,  ni Umwana w’umukobwa wifuza kuzaba Umupolisi igihe cyose yazaba asoje Kaminuza,  kugira ngo afatanye n’abandi kubungabunga Umutekano w’igihugu cye.

IRAKOZE SHIMWA Ariella Ziwa we ngo azaba umupolisi

Kimwe na mugenzi we, avuga ko kwiga muri Mother Mary International School Complex,  ari ishema , na  cyane ko ari ikigo kirera abana b’abahanga,  basoza,  bakanakomeza  kuba aba mbere muri za Kaminuza izo ari zo zose.

Bwana JMV Uwizeye,  ni umwe mubabyeyi barereshereza kuri Mother Mary akaba atuye mu Karere ka Kicukiro.

 Avuga ko nyuma yo kubaririza neza aho yarereshereza umwana we haberanye n’igihe,  yabwiwe ko Mother Mary International ko ariryo rirera abana neza,  ku buryo nk’abana bato bagenerwa aho baruhukira nyuma y’amasomo bategereje ababyeyi babo.

Agira ati ‘ biragaragara ko Leta ifite abafatanyabikorwa  b’ingenzi mu kurerera igihugu nk’iri ishuri.  Iyo urebye uburyo abana baho bakereye gutangira ari benshi ku munsi wa mbere, ukabona uburyo bakeye, birakwereka ko  u Rwanda ruri kujya heza,  benshi bakaba bakagombye gufatira urugero kuri iri ishuri.

Bwana JMV Uwizeye ashima iki kigo kubera uburezi gitanga

Uyu mubyeyi wishimiye kubona  umwanya  w’umwana we mu ishuri rirangwa n’abahanga,  ari ishema kuri we n’umuryango we, bityo abana  bose ngo akaba ariho agiye kubazana bose.

Munyaribanje Didas, ni Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari,  avuga ko umunsi w’itangira ry’amasomo  bamaze igihe bawitegura neza  ku uburyo buhagije, haba mu kwegeranya ibikenewe byose, birimo imyenda y’ishuri , ibitabo n’amakayi bafatira ku kigo,  gusana inyubako,  kwakira abarimu bashya  bujuje ibisabwa,  kwandika abanyeshuri bashya n’ibindi.

Agira ati “ kugira ngo uyu munsi witangira ry’umwaka mushya w’amashuri  ubashe kugenda neza twawuteguye neza. Ibisabwa byose byarabonetse, tukaba twiteguye kwigisha neza abana uko bisanzwe, ariyo mpamvu duhamagara ababyeyi bacikanwe, kuza kwandikisha abana bitarenze  kuwa gatanu Tari 16 Nzeri 2022,  kugira ngo abandi batabasiga muri gahunda z’amasomo.

Munyaribanje Didas, ni Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari,  avuga ko umunsi w’itangira ry’amasomo  bamaze igihe bawitegura neza

Bwana Didas,  avuga ko ababyeyi bo mu gace ka Kicukiro,  bashonje bahishiwe  bitarenze mu kwa 11 amashuri yaho  akazaba yatangiye, ibyo byose ngo  bikazaborohera kurushaho nk’uko babyifuje kenshi.  Abana bo muri ibyo bice bakaba bari kwigana n’abandi ku kicaro gikuru  nk’uko bisanzwe.

Ishuri Mother Mary International School ni ishuri Mpuzamahanga ry’ikitegererezo  ryatangije amasomo y’umwaka wa 2022- 2023, rishimwa kandi rikunzwe n’ababyeyi bo mu ngeri zitandukanye.

Ni ishuri rihereye  i Kibagabaga mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali

Ubwo yaganiraga na IGISABO mu minsi ishize hasozwa umwaka wa 2021-2022, Umuyobozi Mukuru waryo RWABIGWI Cyprien avuga ko mu minsi mike iri imbere,  hifuzwa ko MOTHER MARY INTERNATIONAL SCHOOL COMPLEX, yaba ari ishuri riri ku uwego rw’ayo mu Burayi,  kandi ko  imyiteguro yabyo igeze kure.

Umuyobozi Mukuru waryo RWABIGWI Cyprien avuga ko mu minsi mike iri imbere,  hifuzwa ko MOTHER MARY INTERNATIONAL SCHOOL COMPLEX, yaba iri ku rwego rw’amashuri y’I Burayi

Andi mafoto

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *