Ubuyobozi bw’ishuri, Kigali Greater Heights School ryamaze gutangira umwaka w’amashuri wa 2022/2023 buratangaza ko bwatangiranye ishyaka ryinshi nk’uko babisanganywe, kugira ngo umwaka uzarangire abanyeshuri barangije porogarame zose ziteganyijwe.
Iri shuri rikorera i Masoro mu Karere ka Gasabo, rimaze kwandika amateka mu rwego rw’Uburezi mu Rwanda, bitewe ahanini n’ubuhanga, uburere n’ubupfura abahize barangiza bafite.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza, baba abo muri gahunda y’Abongereza izwi nka ‘CAMBRIDGE’ cyangwa abiga bagendeye ku nteganyanyigisho y’u Rwanda, bakomeje kugaragaza ubuhanga mu masomo ya buri munsi.
Umuyobozi Mukuru wa GREATER HEIGHTS SCHOOL, Faustin Mugisha, avuga ko indangagaciro bagenderaho arizo zituma abanyeshuri batsinda mu ba mbere mu gihugu.
Agira ati “Mu by’ukuri ni ishuri rigendera ku ndangagaciro za Gikristo, tukaba dutoza abana kurangwa n’imico myiza mu byo bakora byose. Ibyo bibafasha kwiga batuje kandi bazi icyo bakora, bikaragazwa n’uburyo abarangiza kuri iki kigo baza bose mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza.”

Umuyobozi Mukuru wa GREATER HEIGHTS SCHOOL, Faustin Mugisha
Avuga kandi ko hagendewe ku byifuzo by’ababyeyi bifuje kenshi ko abana babo bakomereza amashuri yisumbuye kuri icyo kigo, mu myaka ibiri iri imbere Kigali Greater Heights School izatangira icyiciro cy’amashuri yisumbuye.
IBYICIRO BY’AMASOMO ATANGIRWA MURI KIGALI GREATER HEIGHTS SCHOOL BIRASOBANUTSE
Bwana Mugisha Faustin Umuyobozi mukuru w‘ishuri, avuga ko bafite ibyiciro bibiri by’abanyeshuri biga kuri icyo kigo.
Aba mbere, ari nabo benshi ni abiga muri gahunda y’abongereza “Cambridge Program” n’abiga muri Programu isanzwe yo mu Rwanda.
Avuga ko abiga muri gahunda y’Abongereza, iyo babishatse bashobora no gukora ibizamini bya gahunda zombi, bamara kubitsinda byose bagahitamo ahabanogeye habahendukiye, ku birebana n’amafaranga y’ishuri, bose bakaba bishyura kimwe, kandi ngo ni makeya hagereranyijwe n’ahandi.

Ku birebana no kwiga indimi, Bwana Mugisha avuga ko abana babo, barangiza bazi kuvuga neza icyongereza n’igifaransa ndetse n’ikinyarwanda nk’ururimi kavukire.
Agira ati “ kuva mu kiburamwaka cya mbere ku geza mu mwaka wa 3, abana baba biga mu gifaransa, impamvu ni uko byagaragaye ko iyo bahereye ku cyongereza kuzamenya igifaransa bibagora.
Abana bo mu mashuri abanza nabo, kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa 2 biga mu gifaransa, noneho bagera mu mwaka wa 3, bakiga icyongereza 50% n’igifaransa 50%, naho mu mwaka wa 4 kugera muwa 6 bakiga amasomo yose mu cyongereza, izindi ndimi zikaba amasomo nk’ayandi.

Gusa icyo numva nakubwira ni uko abana bose turera basoza bazi kuvuga neza indimi zose hamwe n’ikinyarwanda nk’ururimi kavukire.”
Bwana Mugisha, aboneraho gushimira Leta y’u Rwanda, uburyo ikomeje gufasha no kwita ku mashuri yigenga, ku bigendanye n’ubugenzuzi, isuku n’integanyanyigisho zibafasha guhora ku murongo.
Cyakora agasaba ko bishobotse, bafashwa kujya bishyura inyungu ntoya ku nguzanyo bagenda basaba, ku buryo byababera umwihariko nk’abarezi ugereranyije n’izabandi bikaba byaba byabunganira cyane.

Yishimira ko mu bihe bya Covid 19, habayeho kubagabanyiriza izo nyungu bityo agasaba ko bakomeza guhabwa ayo mahirwe.
Ku bigendanye n’ubushobozi bw’ikigo, Bwana Mugisha avuga ko imbaraga nyinshi bazikesha ababyeyi ku mafaranga y’ishuri batanga, bakanunganirwa n’inguzanyo za Banki, cyane cyane nko mu gihe cyo kubaka cyangwa gusana inyubako.
Ni muri urwo rwego ashimira cyane BRD ikunda kubaguriza bakayishyura neza, ari nayo mpamvu KIGALI GREATER HEIGHTS SCHOOL yabaye umukiriya w’imena w’iyo Banki yagenewe gufasha abafite imishinga izamura igihugu muri rusange.
Ku bigedanye no kuba Leta yarazamuye imishahara y’abarimu, niba bitazaba ngombwa ko nabo bazamura iy’abarezi babo, Bwana Mugisha avuga ko ikibazo cy’imishahara y’abarimu bo bagikemuye cyera ku buryo ayo Leta yongereye abarezi, ngo ashobora kuba ari make kuyo bongereye abo bakorana.
Cyakora akavuga ko uko ubushobozi buzajya buboneka, nta kabuza bazakomeza kongeza abarimu, cyane ko bakora akazi kenshi gatanga umusaruro utubutse, haba ku kigo no ku gihugu cyacu muri rusange.
Kubirebana n’ingorane baba bahura nazo, avuga ko ari rusange mu mashuri yigenga.
Avuga ko kuba bigurira ibitabo, ibiciro bikaba bihenze ku masoko cyane cyane nk’ibiribwa, ku buryo kubugaburira abana bagera kuri 400 n’abarezi babo, biba bisaba ingengo y’imari iri hejuru.
Bwana Mugisha asoza ashimira ababyeyi bafatanya kurera, umuhate bagaragaza mu guharanira ko abana babo biga neza bagatsinda uko bikwiriye.
Ashima kandi by’umwihariko abarezi n’abakozi bakorana. Bityo akabasaba gukomeza kurangwa n’umwete n’umurava, kugira ngo intego biyemeje yo kurerera u Rwanda abana barangwa n’ubuhanga n’indangagaciro za Gikristu n’umuco nyarwanda, bishimangirwe byimazeyo
Asaba n’abana bashinzwe kurera, gukomeza kuranga n’umuco wo gukunda amasomo, gukomeza kuba abahanga no kugira ikinyabupfura ku ishuri nk’uko babitojwe, kugira ngo bazabere itara rimurikira n’aho bazakomereza amasomo yabo mu bihe biri imbere.

Bwana Kwizera Ildephonse, ushinzwe amasomo rusange n’Indagagaciro za Gikristu muri KIGALI GREATER HEIGHTS SCHOOL, yishimira cyane kuba yarabonye umwanya wo kuba umurezi kuri icyo kigo, bitewe ahanini n’uburyo abayobozi babo bafata neza uko bikwiriye, haba ku mushahara n’ibindi bigenerwa umukozi.
Agira ati “ mu kazi kacu ka buri munsi, dufasha abana gukurikirana amasomo uko bikwiriye, tukabatoza umuco wo kwiga no gukunda ibyo biga, kugirango bazabashe kuzigirira akamaro igihe cyose bazaba basoje amasomo yabo barabaye abagabo n’abagore babereye u Rwanda.
Tubatoza kandi kugira no kumenya indangagaciro z’umuco w’u Rwanda no kugikunda, n’indagagaciro za Gikristu birumvikana, nkuko ari intego y’ikigo turereraho.
Bwana Kwizera, avuga ko anishimira ko barera abana babahanga bumva ibyo biga, ku buryo nyuma y’ibizamini bya porogaramu yo mu Rwanda n’ibya CAMBRIDGE, abana bose babitsinda 100%.
Ikindi avuga ni icy’uko uretse n’amasomo y’ubumenyi rusange, bagerekaho n’isomo ry’umuziki, ku buryo abana benshi basoza masomo baramaze kugaragaza impano yo kumenya gucuranga no kuririmba, ibishobora kuzabunganira mu buzima bwabo mu bihe biri imbere.

Manzi Evan, Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, avuga ko ashimira ababyeyi bamuzanye ku ishuri ryiza nka KIGALI GREATER HEIGHTS SCHOOL.
Avuga ko kuva yatangira kuri icyo kigo yakomeje kuza mu myanya ya mbere, ndetse n’umwaka wa kane, akaba yarawusoje ariwe wa mbere.
Intego afite Manzi, ikaba ari iyo gukomeza gutsinda. Mu buzima bwe akaba ateganya kuzaba umucuruzi, ubwo azaba amaze gusoza amasomo ye, yarabaye umugabo kugira ngo abashe kwiteza imbere n’umuryango we.
Asoza asaba bagenzi be, gukomeza kurangwa no gukunda amasomo, basubiramo kenshi ibyo bize, ari nako bubaha ababyeyi n’abarezi babigisha.
Uyu mwana w’umuhungu Manzi Evan, yunganirwa na mugenzi we Murengezi Alba, bigana mu mwaka wa gatanu, akaba yarimutse ari uwa kane ariko afite amanota arenga 80%.

Avuga ko ateganya kuzaba umuganga, kandi ko ubwenge azakura kuri KIGALI GREATER HEIGHTS SCHOOL, nta kabuza aribwo buzaba umusingi ukomeye w’ubuzima bwe.
Asoza asaba abana b’ababakobwa bagenzi be, kutajya bagwa mu bishuko by’ababashuka, bagahitamo kwiga neza amasomo, na cyane ko ariho bazakura ubuzima bwiza mu bihe biri imbere.
Abasaba kujya barangwa n’Ubukristo n’imico myiza nkuko babitozwa n’abarezi n’abayobozi b’ikigo cyabo.
Ishuri rya KIGALI GREATER HEIGHTS SCHOOL, ni Ishuri ry’Icyitegererezo riherereye i Masoro mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, hafi neza ya Kaminuza y’abadivantisti b’Umunsi wa karindwi “AUCA”.
Ni Ishuri ry’icyitegererezo rigendanye n’ibihe bigezweho nk’uko ubuyobozi n’abarezi bahakoraho babitagaza.
Ubuyobozi bw’ishuri bukavuga ko amasomo y’umwaka w’amashuri 2022/2023 yamaze gutangira, ariko kandi ngo imyanya y’abashaka kuza kuhiga iracyahari mu myaka yose, kuva mu mahuri y’incuke “Nasury” n’ay’abanza “Primary”. Bityo bagasaba ababyeyi gukomeza kuza kwandikisha abana babo, iyo myanya itarabashirana.
Ibindi bisobabanuro, mukaba mwaterefona kuri 0788302785, 0788683478 maze mukakirwa neza n’ababishinzwe.
Andi mafoto agaragaza ubwiza bwa KIGALI GREATER HEIGHTS SCHOOL









igisabo.rw/