Kenya: Raila Odinga yemererwa kugera ku bubiko bw’amajwi y’abatoye

admin
2 Min Read

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwategetse Komisiyo y’Amatora guha ihuriro Azimio la Umoja rya Raila Odinga, uburenganzira bwo kugera ku bubiko bw’ikoranabuhanga bw’amajwi yabonetse mu matora ya perezida, yabaye ku wa 9 Kanama 2022.

Urukiko kandi rwategetse ko Odinga ahabwa udusanduku tw’impapuro z’itora two ku biro by’itora bitandukanye, kugira ngo hakorwe ubugenzuzi no kubarura amajwi yahabonetse.

Ibyo biro by’itora birimo ibya Nandi Hills n’Ishuri ribanza rya Sinendeti muri Nandi, Belgut, Kapsuser n’Ishuri ribanza rya Chepkutum muri Kericho; Jomvi, Mikindani na Mombasa.

Hari kandi Mvita, Majengo n’Ishuri ribanza rya Mvita i Mombasa, Tinderet CONMO muri Nandi; Jarok, Gathanji n’Ishuri ribanza rya Kiheo muri Nyandarua.

Ibyo bazabona bizagaragaza ukuri ku bivugwa na Raila Odinga n’abandi basabye ko amatora asubirwamo, kubera ko ngo amajwi yabo yibwe.

Bigendanye n’uko urukiko rwabitegetse, komisiyo y’amatora igomba guha Odinga uburenganzira bwo kugera ku bubiko (server)bwabitswemo amakuru y’amajwi yavuye mu turere yitwaga Form 34C, ari nayo yashingiweho habarurwa amajwi.

Hari isesengura ryagaragaje ko hari aho abantu binjiraga mu bubiko amajwi ya Form 34C agahindurwa inshuro nyinshi, kandi bigakorwa n’abantu batazwi muri Komisiyo y’amatora.

Ubusanzwe iyo umuntu yamaraga gutora, urupapuro yatoreyeho rwitwaga Form 34A, rwakoherezwa ku rwego rw’akarere rumaze guhurizwa hamwe n’andi majwi yose y’akarere rukitwa Form 34B.

Iyo byoherezwaga ku rwego rw’igihugu, ibivuye ku karere byitwaga Form 34C. Ubwo buryo bwa nyuma nibwo bwateranyijwe buvamo amajwi yatangajwe, akagaragaza ko Ruto yatsinze.

Abandi bazahabwa uburenganzira bwo kugera ku bubiko ni Martha Karua wiyamamaje ari kumwe na Odinga, Umuryango w’urubyiruko (YAA), Peter Kirika, Khelef Khalifa, George Osewe, Ruth Mumbi na Grace Kamau.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *