Ni amwe mu magambo atangazwa n’Umusaza Rwerinyange Innocent wo mu murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, nyuma y’uko yumvise kuri Radio y’igihugu havugwa ko Perezida Paul Kagame yavuze ko ntacyamubuza kongera kwiyamamaza mu matora yo muri 2024, byaba na ngombwa agakomeza no mu myaka 20 iri imbere, igihe cyose byaba bivuye mu byifuzo by’abaturage.
Ibitangazwa n’uyu musaza Rwerinyange uri mu kigero cy’imyaka 62, avuga ko yabyiyumviye ubwe kuri Radio, ababishinzwe basemura mu Kinyarwanda, ikiganiro Umukuru w’igihugu Paul Kagame yagiranye na kimwe mu binyamakuru byandikira ku mugabane w’u Burayi, ari cyo France 24 kuwa 08 Nyakanga 2022.
Mu bibazo binyuranye Umukuru w’igihugu yabajijwe, harimo n’ibigendanye n’umubano w’u Rwanda n’andi mahanga cyane cyane Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), ikomeje kuvugwamo intambara ibashyamiranyije n’umutwe wa 23.
M23 ukaba Umutwe uri guharanira kugira uburenganzira ku gihugu, Nyamara Abayobozi ba RDC bakavuga ko ari u Rwanda ruwufasha, narwo rukabihakana ruvuga ko Ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bwihunza nkana ishingano zabwo zo kurinda Umutekano, Guhuza no Gufata abenegihugu kimwe, ahubwo bagahitamo gusunikira u Rwanda muri iyo ntambara Kandi ari iya abanye Congo ubwabo ntaho ruhuriye nayo.
Muri icyo kiganiro, bivugwa ko cyashimishije abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, bahereye ku ijambo ry’Umukuru w’igihugu ngo ryabaremyemo icyizere cy’uko bakimufite ibihe byose.
Ni nyuma y’uko abajijwe niba ateganya kuziyamamaza mu matora yo muri 2024, agasubiza ko nta kibimubuza, kandi ko binabaye ngombwa ko mu myaka 20 iri imbere, biramutse bivuye ku byifuzo by’abaturage nabwo yakomeza kwiyamamaza.
Mubishimiye ijambo ry’Umukuruw’iguhugu, hakabamo uyu Rwerinyange wo mu Karere ka Bugesera, wari kumwe na bagenzi be b’Ababafundi bakorana kino gihe mu kazi ko kubakira Umwe mubashoramari uri gushyira ibikorwa by’amajyambere mu murenge wabo.
Rwerinyange avuga ko ku giti cye, yahoraga asenga Imana Nyagasani ngo Perezida wabo Paul Kagame, azakomeze abayobore no muri Manda itaha, ndetse ngo byanaba ngombwa agakomeza mu bihe byose by’ubuzima bwe, na cyane ko abona nta wundi uragira ubushobozi nk’ubwe bwo kuyobora u Rwanda.
Agira ati ” ntaciye ku ruhande, ndamenyesha abantu bose bari bafite indoto zo kuzaza kwiyamamariza kuyobora uru Rwanda, ko basubiza Amerwe mu Isaho.
Rwose Umuyobozi Mukuru w’igihugu cyacu aracyashoboye, na cyane ko ibyo akomeje kutugezaho, ari nako natwe tumufasha kubisigasira tubyishimira twese.
Ikindi ni uko Umuyobozi wacu, hari n’ibindi byinshi yiyemeje kutugezaho bikomeje gukorwa, hakaba n’bindi agomba kurangiza tugitegeteje. Turacyamukeneye rero nibasubize amerwe yabo mu isaho.”
Iki kiganiro cy’aba bagabo bakora akazi ku bwubatsi, usanga bishimiye cyane igisubizo Perezida Paul Kagame yasubije Umunyamakuru, bavuga ko mu by’ukuri, igisubizo cye cyabasubijemo icyizere cy’uko bakiri kumwe nawe ibihe byose.
Nyuma yo gukurikirana ikiganiro cyari hagati y’aba bagabo bakora umwuga w’ubwubatsi b’amazu, barangajwe imbere na Rwerinyange Innoccent, Ikinyamakuru igisabo cyabashije kuganira n’umwe mu barezi, wigisha ku kigo cy’amashuri abanza kiri hafi aho witambukiraga akabasha gutega amatwi ibyo baganiraga, akadusaba kudatangaza amazina ye, maze abasha kugira icyo yongeyeho ashingiye ku mvugo bakoresheje, yo gusaba abiteguraga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, gusubiza amerwe mu isaho.
Agira ati “nanjye ndikunga mu rya bano basaza, harakabaho Perezida Kagame, wongeye gutangariza abanyarwanda n’isi yose ko agifite ubushobozi n’imbaraga aterwa n’abaturage byo gukomeza kuyobora u Rwanda.
Ndakumenyesha ko jyewe bitantunguye, kubera ko abanyarwanda twese tumuri inyuma. Twaramwitoreye, Tuzakomeza tumutore, akomeze atubere ku Isonga, kuko ni Intore izirusha intambwe.”
Uyu murezi uvuga ko n’ubwo yigisha amashuri abanza, ari no kurangiza icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza, cyane ko yatangiye kwigisha afite amashuri y’isumbuye gusa, avuga ko ibyo byose, yagezeho nta wundi abikesha utari Perezida Paul Kagame.
Avuga gusa ko , ababazwa cyane n’abo yita Inkorabusa, birirwa baharabikira ku ma Radiyo yo hanze no ku mbuga Nkoranyambaga Umukuru w’igihugu n’abayarwanda aho bari mu mahanga.
Avuga ko atarwanya abatanga ibitekerezo byabo bishingiye ku miyoborere y’igihugu, gusa ngo ababazwa n’uko ibyo bavuga ntabyo bazi na gato.
Akomeza avuga ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe neza kandi abakiyoboye bakaba bagendera ku mihigo y’ibyo basabwe n’abaturage ubwabo, ari nayo mpamvu ngo rukomeje kugirirwa icyizere mu ruhando rw’amahanga mu buryo bugaragara.
Agira ati “ Jyewe ndamutse mfite ubushobozi bwose, natanga ikirego cyihuse mpuzamahanga ku bantu bose basebya u Rwanda n’Umukuru warwo muri rusange.
Mu byukuri, ntawuyobewe ko hashize imyaka 28 , Perezida Paul Kagame ahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi amahanga yose arebera, kugeza ubwo abasaga Miliyoni inarenga bishwe urwagashinyaguro batazi icyo bazira.
Ndashaka kwibariza, bariya bantu bose basakuza ngo barashaka kuza kuyobora u Rwanda, imvugo zabo ko mba numva ziganisha ku urwango no kuza kumaraho n’abari basigaye ?
Ntabwo ndi Umunyapolitiki, ariko kandi umuntu wese waba udashima ngo anyurwe n’ibyiza Paul Kagame agejeje ku u Rwanda, uwo namugereranya na wa mwana w’INGAYI utanyurwa na gato n’ibyo ahawe n’ababyeyi.”
Uyu mwarimu wo mu mashuri abanza uri mu kigero cy’imyaka 35, avuga ko u Rwanda rwafunguriye amarembo buri wese ushaka gukora Politiki itavangura cyangwa ngo itanye abanyarwarwanda, ahubwo ikaza igamije gushyigikira Ubumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Yishimira ko mu Rwanda hari amashyaka arenga 10 kandi yose yumva kimwe Gahunda nziza za Leta, bikaba ngo bitandukanye cyane na wa wundi utema Ishami yicayeho
Asoza ashimangira ko muri 2024, we na bagenzi be, biteguye gukomeza guhundagaza ku Mukuru w’igihugu Paul Kagame amajwi yose 100% nk’uko basanzwe babigenza, kandi ngo uretse n’iyo myaka 20 ivugwa bigatangaza bamwe, ngo bibaye na ngombwa no mu myaka 50 abaye akiriho, nta kabuza ngo yakomeza kuyobora u Rwanda.
N’ubwo bwose mu bisobanuro by’ uyu murezi, avuga ko atari Umunyapolitiki, ibiganiro bye bigaragaza ko aramutse ayinjiyemo, yayishobora.
Avuga ko abanyepolitiki batifuriza ineza u Rwanda, asanga bagambiriye kuruharabika no kurwambika isura itariyo, bagombye kujya babanza bakareba ibyo Perezida Paul Kagame, amaze kugeza ku u Rwanda by’Indashyikirwa, birimo Imihanda ya kaburimbo ari imishya n’iyasanwe muri rusange, Amashanyarazi kuri buri muturage, Amazi meza, Gusana no kubaka ibibuga by’indege bishya nk’ikiri ku urwego Mpuzamahanga cyo mu Bugesera kigiye kuzura mu minsi ya vuba.
Yishimira ko kuba u Rwanda rwarakiriye rukanasorezwamo inama ya CHOGM neza, biruha amanota yose rugombwa, hatavuyeho na rimwe.
Akomeza avuga ko kuba u Rwanda ruyoboye kandi ibihugu byose bivuga ururimi rw’igifaransa “Francophonie ndetse n’abakoresha ururimi rw’Icyongeza Common wealth, rukaba rumaze igihe rwakira n’amarushanwa y’ubwoko bwose mu mikino itandukanye, kuba arirwo ruzakira Congre mpuzamahanga y’umupira w’amaguru ku isi FIFA umwaka utaha wa 2023, ndetse na Shampiyona y’isi y’Umukino w’amagare, byose ari ibigaragaza umutekano n’ubushobozi bwo kwakira no gufata neza abaje barugana, bitewe ahanini n’ama hoteri agezweho n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Kubera izo mpamvu akavuga ko asanga ibyo byose, kubwe nta wundi abanyarwanda n’abanyamahanga babikesha utari Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bityo agasaba abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo kuguma inyuma y’Umutoza wabo Intore ibarusha Intambwe na cyane ko amaze kubemerera ko azakomezanya nabo uko babyifuza, na nyuma y’imyaka 20 iri imbere.
Nyuma y’ijambo ry’umukuru w’igihugu Paul Kagame yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru, ko nta kimubuza kuzitabira amatora yo muri 2024 ndetse na nyuma yaho, humvikanye ku ma Radiyo mpuzamahanga amajwi y’abavuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bavuga ko Umukuru w’igihugu, atari akwiriye kuvuga ko aziyamamaza mu matora ari imbere ibisa no kwiyamamaza kandi igihe cyabyo kitaragera.
Abasesengura Politiki y’ Urwanda bakavuga ko kubitangaza nta gikuba yaciye, na cyane ko Umukuru w’igihugu afite uburenganzi ra bwo gusubiza ibibazo byose birebana n’igihugu cye, nk’ibigendanye na Politiki, umutekano, imiyoborere, ubukungu, Ubutabera, imibereho y’abaturage n’ibindi byose asabwa gutangariza abaturage.
Bavuga kandi ko Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe muri 2015 riha Prezida wa Repubulika uriho kino gihe, uburenganzira bwo kwiyamamariza Manda y’imyaka 7 mu matora yabaye muri 2017, nyuma akaba yanagira uburenganzira bwo kwiyamamariza Manda y’imyaka 5 inshuro ebyiri.
Gusa abaturage benshi baganiriye n’ikinyamakuru igisabo bakaba nabo bashimangira ko nibanasaba ko hagira izindi ngingo nshya zivugururwa, bagasabwa ko basubira mu matora ya Kamarampaka ngo itegeko nshinga ryongere rihindurwe, Paul Kagama akomeze ayobore u Rwanda no muyindi myaka 20 izaza nyuma ya manda yemererwa n’itegeko bazabyitabira ari benshi.
Aavuga ko bazabishyigikira nta kabuza Itegeko nshinga rigahindurwa, bitewe ahanini n’uko bakomeje gushima no kunyurwa n’uburyo asohoza neza Ubutumwa aba yahawe n’abaturage be.
