Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye, Loni, yeruye ko ingabo z’igihugu cye (FARDC) zitabasha kurinda abaturage no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro kuko zinjiriwe.
Georges Nzongola-Ntalaja yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo Akanama k’umutekano ka Loni kagezwagaho raporo y’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo muri iyi minsi ishize, cyane cyane nyuma y’aho umutwe wa M23 wuburiye imirwano.
Inyeshyamba za M23 zigaruriye uduce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Umujyi wa Bunagana, ndetse kugeza kuri uyu wa Gatatu zari zikirwana zishaka gufata ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, icya mbere gikomeye mu Burasirazuba bwa Congo.
Nk’uko Congo imaze iminsi ibishinja u Rwanda, Ntalaja yavuze ko bigoye gutsinda M23 kuko ishyigikiwe n’u Rwanda ndetse ngo no mu gisirikare cya Leta binjiyemo.
Yagaragaje urupapuro avuga ko ruriho amazina 78 y’abayobozi bakuru ba M23 batari Abanye-Congo. Ngo ni amakuru bakuye mu iperereza ryakozwe mu 2013 ubwo bashakaga kwinjiza M23 mu ngabo za Leta.
Nubwo avuga ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda na Uganda, Ntalaja yemera ko muri M23 harimo n’Abanye-Congo.
Ati “Abanyarwanda binjiye mu gisirikare cyacu. Numvise hano hari uvuga ngo Congo ifite inshingano zo kurinda imipaka yayo n’abaturage bayo, nibyo rwose. Ariko se ni nde uhora udusaba kwinjiza Abanyarwanda mu ngabo zacu, si wa Muryango Mpuzamahanga? Buri gihe iyo habaye umutwe witwaje intwaro woroheje, muratubwira ngo mukwiriye kuganira bikarangira abantu binjijwe mu gisirikare.”
Ntalaja yakomeje agira ati “Abo bantu bose bazana n’amapeti yose bihaye, umwe ati njye ndi General, njye ndi Colonel, njye ndi Major. Nta na hamwe baba baragiye mu myitozo ya gisirikare, ngo ayo mapeti abe afite aho ashingiye.”
Yavuze ko FARDC nta bushobozi ifite bwo kurinda abaturage kuko atari igisirikare gikorera igihugu kimwe.
Ati “Dufite igisirikare cyinjiriwe, none murashaka gute ko icyo gisirikare kirinda abaturage? Ntabwo ari igisirikare gikorera igihugu cyacu gusa ahubwo harimo ababa bari gukorana n’umwanzi.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Gatete Claver, yongeye kwamagana ibirego bya Congo, avuga ko bitangaje uburyo icyo gihugu gishinja u Rwanda gufasha M23, nta bimenyetso.
Ati “Abasirikare n’abanyapolitiki ba Congo, bakomeje gushinja u Rwanda ibinyoma byo gushyigikira umutwe wa M23. Igitangaje, barabivuga nyamara dufite urwego rwashyizweho rushinzwe kugenzura ibyo birego (EJVM). Urwego rurahari ngo rubigenzure, ntirwakoreshejwe ariko tukumva imvugo nk’izi.”
Yavuze ko ibibazo bya RDC bikwiriye gukemurirwa mu biganiro n’inzira za politiki aho gushinja ibihugu by’ibituranyi.
Mu bihugu bitandukanye bigize akanama k’umutekano ka Loni byafashe ijambo, nabyo byakomeje gutsimbarara ku kamaro k’inzira y’ibiganiro hagati ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro.
Nk’uhagarariye u Bufaransa yavuze ko “ibiganiro byatangiye bya Nairobi bigomba gukomeza. Ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro bigakurikirwa no kurambika hasi intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe.”
Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we yagaragaje ko ibiganiro ari ingenzi, abari mu mitwe yitwaje intwaro bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ati “RDC ifite inshingano z’ibanze zo kurengera abaturage bayo. USA yiyemeje gukomeza gutanga umusanzu wayo mu bufatanye na Congo by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye.”
Basabye kandi Leta ya Congo kwirinda imvugo z’urwango zibasiye abavuga Ikinyarwannda mu Burasirazuba bw’igihugu, bagaragaza ko bidakozwe byaba bikurura akaga n’ubwicanyi ndengakamere.
