Abayobozi b’Urugagaga rw’abavuzi Gakondo “AGA RWANDA NETWORK ” batangaje ibirango bishya by’umuryango

admin
3 Min Read

Nyuma yo kugeza ku banyamakuru itangazo ritesha agaciro ikirango cy’uwiyita ko akiri umuyobozi w’Ihuriro, ariwe Mme Gertrude Nyirahabineza ; akanashinjwa kwiba ibirango by’umuryango, Ubuyobozi bw’urugaga “AGA RWANDA NETWORK batangaje ibirango bishya by’umuryango kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Kamena 2022 ,banasubiza bimwe mu bibazo byibazwa na benshi kuri ubu buvuzi bwunganira ubwa kizungu.

Gukorera mu kajagari, aho ugeze hose ugasanga hadanditse imiti ibitirirwa, kuri iyi ngingo Ubuyobozi bw’urugaga “AGA RWANDA NETWORK buvuga ko bahagurukiye kukarwanya, bafatanyije n’inzego zibifitiye ububasha, naho mu rwego rwo kugaca burundu, buri muvuzi gakondo agiye guhabwa umwenda umuranga, uriho ikirango cy’Ihuriro bityo bimutandukanye n’abamamyi, Umuvugizi w’Ihuriro akaba asaba Abanyarwanda kujya batanga amakuru ku babiyitirira.

Mme UWIMANA Beatha , Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda

Ku bivugwa ko imiti gakondo batanga, iba idafite igipimo (Dosage) kigenwe ku buryo yangiza umwijima w’umurwayi, Umuyobozi w’Ihuriro Mme Béata yagize ati : “Dukurikije abatubanjirije hari aho bavugaga ko niba umuntu ari umwana ahabwa umuti ku ndosho, umukuru agahabwa umuti mu rukiza, uruho,igikombe, n’ibindi, natwe dufite ingero dukurikiza, ariko tugenda duhabwa n’amahugurwa buri gihe mu rwego rwo kunoza akazi kacu”.

Aimable Tuyisenge, Umuvugizi

Imyiteguro ya CHOGM, abavuzi gakondo bavuga ko bayiteguye kimwe n’abandi Banyarwanda, birinda akajagari mu mikorere. Ku ruhande rw’ubuyobozi, uhagarariye Akarere ka Nyarugenge, mu rwego rw’Ubuzima, Nkunda Evariste, yashimye Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo ku gikorwa kiza cyunganira Leta mu kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda, avuga ko ikireba ubuzima bw’abaturage Leta iba maso, akomeza avuga ko mu rwego rwo kwitegura CHOGM, Abavuzi Gakondo kimwe n’abandi Banyarwanda bagomba kwirinda akajagari kahesha isura mbi igihugu cy’u Rwanda.

NKUNDA Evariste/Akarere ka Nyarugenge

Uvugwa kwirukanwa ku buyobozi bw’urugaga agakomeza kurwiyitirira Nyirahabineza Geritrude, bivugwa ko akomeje kugenda abeshya inzego za Leta n’izabikorera, avuga ko ntawamwirukanye ariwe uyoboye urugagaga ku buryo ngo yaba asigaye agenda rwihishwa akarahiza bamwe mu bavuzi gakondo ngo binjire mu muryango wa FPR Inkotanyi, kugira ngo abone iturufu agenderaho akomeza gutsimbarara ku buyobozi yirukanyweho kwa 07 Werurwe 2022.

Ubuyobozi bushya bw’Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda bugatangaza ko bwitandukanyije nawe ku mugaragaro, ibyo azakora byose cyangwa akabikoramo amakosa bikazamubarwa ku mutwe we kuko ntaho agihuriye n’ubuyobozi bwarwo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *