RBC na Partner’s in Health ubufatanye bugamije kurwanya Kanseri y’ibere

admin
7 Min Read

Mu bufatanye buri hagati ya Ministeri y’Ubuzima n’ikigo  cy’Inshuti m’ubizima kizwi nka Partner’s in Health, basoje amahugurwa y’iminsi ibiri kuwa gatanu tariki ya 03 Kamena 2022,  agamije gufatira hamwe ingamba zihamye zo gukumira no kurwanya kurushaho Kanseri y’ibere indwara bivugwa ko iri muzica umubare munini  w’abantu ku isi

Ni amahugurwa  yahuje abaganga b’inzobere mu kuvura Indwara za Kanseri, bari baturutse mu bitaro  bitandukanye bikorera mu Rwanda , hagamijwe ahanini kubongerera ubumenyi ku bigendanye no kuvura indwara za Kanseri y’ibere, no gufatira hamwe ingamba zo gutoza abanyarwanda gukomeza kuyirinda no kuyivuza hakiri kare, igihe cyose haba  hari uwo yagaragayeho, na cyane ko  ivurwa ngo igakira  iyo ihise ikurikiranirwa hafi.

Ibitaro bya Butaro bivura indwara za cancer

Umuyobozi ushinzwe Ishami rishinzwe kurwanya no kuvura za Kanseri mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC Marc Hagenimana, avuga ko ari amahugurwa yahuje Abaganga b’Inzobere bagera kuri 50,  baturutse mu bitaro bya za Kaminuza n’iby’Uturere basanzwe bamenyereye kuvura, gusuzuma no kubaga  ibigendanye n’indwara za Kanseri,  kugira ngo bungurane ibitekerezo banahabwe ubumenyi bwihariye kuri Kanseri y’ibere mu Rwanda.

Agira ati “Kanseri y’ibere ni ikibazo gihangayikishije isi n’u Rwanda muri rusange, ku buryo nko kuva mu mwaka wa 2020-2021mu Rwanda hagaragaye ubwandu bwayo bushya ku bantu bagera ku 600 buri mwaka, byumvikane ko ari umubare muremure uba uje usanga abandi bari baramaze kwandura, bikaba byumvikana ko  ari ikibazo kigomba kuvugutirwa umuti hakiri kare,  ari na byo abaganga bacu basuzumiraga hamwe muri iyi minsi ibiri bamaze.”

Bwana Marc Hagenimana, avuga ko buri mwaka Kanseri y’ibere yiharira 15% by’abarwayi ba za Kanseri zikunze kugaragara Kandi 60% byabaza kwisuzumisha iyi Kanseri y’ibere,   bakaba ngo bagera kwa muganga isa n’iyabarenze,  ariyo mpamvu bakangurira abantu kwisuzumisha hakiri kare,  kugira ngo abo igaragayeho bitabweho n’abaganga by’ukuri.

Ku bigendanye n’igitera Kanseri y’ibere, avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe,  bwagaragaje ko 10% by’abarwayi ba Kanseri biba ari uruhererekane rwo m’umuryango bakomokamo , ikindi na none ngo bigaterwa  n’uburyo umubiri utakaza imbaraga z’ubwirinzi nko kuva  ku myaka 50 y’ubukure kuzamura, abo bakaba bari mu bafite ibyago byo kuyirwara.

Abandi  bashobora ngo guhura n’ibyago byo kurwara Kanseri y’ibere nk’uko Marc Hagenimana abivuga, ni abafite ibiro byinshi.  Ababyara ntibonse abana babo, ababyaye batinze cyangwa se abakoresha imisemburo myinshi,  igamije kongera imbaraga z’umubiri wabo n’ibindi.

Abahugurwa bakurikiranye amahugurwa neza

Ku bigendanye n’uko Kanseri y’ibere ivurwa, Bwana Marc Hagenimana akomeza avuga ko  mu kuyivura,  bashobora gukata agace cy’ibere kahuye n’ubwandu,  cyangwa se ngo bagakuraho ibere ryose bitewe n’uko ubwandu bwayo buba bwamaze gucengera, hakaba no gukoresha imirasire bashiririza ahagaragaza ubwandu n’ibindi.

Asoza asaba abantu bose kugira amakenga, bakisuzumisha Kanseri y’ibere ha kiri kare,  abagaragayeho kuyandura bakivuza hakiri kare kandi bagakurikiza amabwiriza yose ya Muganga.

 Ikindi ashishikariza abantu,  ni ugukora Siporo ngororamubiri ku ba damu, kugira ngo babashe kugabanya umubyibuho uri mubikurura na wo ibyago byo kurwara Kanseri y’ibere.

Aburira abantu kuyirinda bashyizeho umwete, cyane ko kugeza ubu nta rukingo rwayo ruraboneka nk’uko hamaze kuboneka urwa Hypatite cyangwa urw’inkondo y’umura.

Dr Nicaise Nsabimana,  umwe mu baganga b’inzobere mu kuvura Kanseri, ukorera mu bitaro by’indwara zayo  i Butaro mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko abanyarwanda bose,  ntawuvuyemo n’umwe bagomba kumenya ububi bwa Kanseri y’ibere,  kubera ko yica nabi kandi ikaba ikomeje kongera ubukana ku isi,  ariyo mpamvu nk’abaganga ngo bahagurukiye kwiyungura ubumenyi bugendanye no kuyivura mu buryo bwa gihanga bugezweho.

Yishimira cyane umusaruro bakuye mu mahugurwa kuko babashije  ngo kuganira neza ku ngamba zihamye  zo gusobanurira abarwayi n’abatarayandura, ububi bwa Kanseri y’ibere no kubashishikariza kurushaho  kuza kuyisuzuzumisha no kuyivuza hakiri kare,  kubera ko iyo ivuwe neza  ikira ngo  igashira mu mubiri.

Avuga ko Kanseri y’ibere ifata umwanya wa mbere muri Kanseri bavura mu bitaro  bya  Butaro, aho  bakira abarwayi bo mu Rwanda no hanze yarwo byibura 2000 mu mwaka.

Asoza asaba inzego z’ibanze n’abandi bose bireba gusobanurira ababyeyi ububi bwa Kanseri, uko yirindwa n’uko irwanywa,  bityo bose bafatanyirije hamwe, ari abarwayi, abatarayirwara ndetse n’abaganga intero ngo ikaba imwe yo kuyirwanya no kuyisezerera burundu.

Nyuma y’amahugurwa hafashwe ifoto y’urwibutso

Bigirimana Jean Bosco Umukozi w’ibitaro bya Butaro,  uhagarariye Inshuti m’Ubuzima “Partner’s in Health, yishimira cyane ubufatanye buri hagati ya Leta y’u Rwanda n’imiryango itari iyayo nka Partner’s in Health Inshuti m’Ubuzima,  bakorana muri byinshi bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.

Agira ati “muri ubwo bufatanye dusanzwe tugirana na Leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri y’ubuzima,  twahuje inzobere z’Abaganga b’indwara za Kanseri, bakaba bongerewe  ubumenyi mu byo basanzwe bakora byo kuvura Kanseri, bongeraho ibya Kanseri y’ibere, bakaba batahanye umugambi uhamye wo gushyira mu bikorwa ibyo bize byose bigendanye nayo.”

Avuga ko mu guhuriza ahamwe inzobere z’abaganga bagera kuri 50 baturutse impande zose, biri mu mugambi wa Leta n’abafatanyabikorwa bayo  wo  kubongerera ubushobozi n’ubumenyi, na cyane ko mu bisanzwe,  nta muganga ukora ari umwe, bakaba ngo bakora nka Ekipe, ku buryo ushinzwe gusuzuma, ushinzwe kuvura, ushinwe kubaga iyo ndwara ya Kanseri y’ibere, ushinzwe gutanga ubujyanama,  bose bahuriza hamwe imbaraga, bityo abarwayi nabo bakitabwaho uko bikwiriye.

 Partner’s in Health Inshuti m’Ubuzima umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’ubuzima by’umwihariko,  ni Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta, ariko ufatanya nayo muri byinshi, by’umwihariko ibigendanye n’ubuzima n’uburezi.

Muri ubwo bufatanye buhoraho,  hashinzwe ibitaro byo m’urwego rwo hejuru bya Butaro bivura Kanseri,  hakaba n’ishuri ryigisha amasomo y’ubumenyi n’ubuhanga bwo kuvura Kanseri hafi y’ibyo bitaro “Grobal in Health”. Ukaba waratangije ibikorwa byawo mu Rwanda mu mwaka wa 2005.

kanseri y’ibere, indwara izahaza cyane uyirwaye

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *