Gasabo-Kimironko : Barakangurirwa gukomeza guharanira iterambere ry’Umurenge wabo

admin
5 Min Read

 Ni ibitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko Dr Umuhoza Rwabukumba Mado, uvuga ko Kimironko ikomeje gukataza mu bikorwa bigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali muri rusange, bityo agasaba abaturage gukomeza gusegasira no kubungabinga ibigenda bigerwaho, birimo ibikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi bigamije iterambere n’imibereho myiza muri rusange.

 Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru igisabo kuri uyu wa gatatu Tariki ya 01 Kamena 2022 Madame Dr Umuhoza Rwabukumba Mado, avuga ko kimwe n’indi mirenge igize Umujyi wa Kigali, Kimironko nayo imaze kugera kuri byinshi byo kwishimirwa bigizwemo uruhare  n’abaturage ubwabo  kubera umurava, ubwitange bisanzwe bibaranga.

Dr.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko Umuhoza Rwabukumba Mado

 Agira ati ” Umurenge wa Kimironko ufite ubukungu bushingiye ahanini ku ubucuruzi,’ishoramari na Serivisi, cyane ko duherereye mu mujyi rwagati tukaba tudahinga. Ni Umurenge ufite abaturage b’abakozi, baba abahatuye ubwabo n’abahakorera bataha mu bindi bice bitandukanye by’igihugu, bose bakaba bashishikajwe no kwiteza imbere no kuzamura agace bakoreramo. Ni muri   urwo rwego, abaturage bacu tubashishikariza gukomeza gukora bashyizeho umwete, baharanira kwizamura banazamura ariko na kimironko yabo kurushaho kugira ngo ikomeze ibe intangarugero mu mujyi wa Kigali no mu gihugu hose muri rusange.

Ibiro by’Umurenge wa Kimironko

Cyakora avuga  ko n’ubwo iterambere rya Kimironko bivugwa ko rishingiye ahanini ku ubucuruzi, ishoramari na Serivise, hari  n’ibindi bikorwa byishimirwa nk’ubukorikori n’imyuga, uburezi bw’amashuri makuru, ay’isumbuye n’amatoya, yaba aya Leta cyangwa se ayigenga n’ibindi bikorwa bitandukanye bituma abaturage baharanira kugira imibereho myiza by’ukuri.

Umurenge wa Kimironko uhora wesa imihigo igahabwa ibikombe

 Ku bigendanye n’ imihigo Umurenge wa Kimironko wari wahize mu mwaka ushize wa 2021-2022, avuga ko hafi  ya yose n’ubwo bwose igihugu cyari mu bihe bya Covid 19 yagezweho ku gipimo cyo hejuru, ibyakozwe bikaba ngo byaragizwemo uruhare n’abaturage ubwabo n,abafaranyabikorwa, ku buryo muri Kimironko ariho havuye Umudugudu wabaye uwa mbere mu mujyi wa Kigali witwa Inyange mu Kagari ka Bibare.

 Dr Umuhoza Rwabukumba Mado, akomeza avuga ko imbaraga zakoreshejwe kugira ngo imihigo yeswe neza uko bikwiye zigihari, intego ikaba ngo ikiri yose, ku buryo no muri uyu mwaka wa 2022-2023 ibyateganyijwe, nta gushidikanya ko nabyo bizakorwa neza byose, cyane ko abatuye Kimironko n’abahakorera ishyaka n’umurava ngo babihorana, iyo bagamije guharanira ko Kimironko yabo ihora ku isonga uko bisanzwe

 Ku birebana n,Ubwisungane mu kwivuza nabwo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, avuga ko n’ubwo Umujyi wa Kigali wagiye ushinjwa kugira abaturage batitabira  kwishyura neza imisanzu uko bikwiriye, avuga ko buri gihe bashishikariza abaturage kumenya byimazeyo ibyiza byo kugira ubwisungane cyane ko bibafasha kwivuza ku mavuriro n’ibitaro, bitabasabye ikiguzi Kiri hejuru bagereranyije n’uwaba atabutabufite.

 Avuga ko muri rusange, bishimira ko ubukangurambaga bukomeje gukorwa haherewe mu masibo benshi bakaba bari gutanga imisanzu, ku buryo yizera ko itariki ya 30 Kamena 2022, ubwo hazaba hasozwa umwaka hanatangira umushya w’ubwisungane, abazaba barishyuye bazaba bageze ku kigero ngo cyo hejuru na cyane ko Ubuyobozi bufatanyije n’ abafatanyabikorwa, bamwe mu batishoboye batangirwa imisanzu, ari nako babashishikariza nabo ariko abo batishoboye, abashobora kuba bafite imbaraga gushaka icyo bakora cyabafasha kwiteza imbere nk’abandi.

Zimwe mu nyubako ziranga Iterambere ry’Umurenge wa kimironko

 Kubirebana  n’imyubakire n’imiturire, avuga ko mu murenge wa Kimironko nta bibanza bishya byo kubakamo bihaboneka, ariyo mpamvu ngo nta kibazo cy’akajagari kihaboneka, bityo abubaka muri rusange ngo bakaba ari ababa abashaka gusana, kuvugurura cyangwa se abubaka ubwiherero (Toilet) n’ubwogero(Douche)

 Ku bigendanye n,ibibazo byihariye Umurenge wa Kimironko waba uhura nabyo, avuga ko ahanini, ikibazo gikunze kugaragara ari nk’imyumvire ya bamwe mu baturage bataramenya akamaro ko gutanga ubwisungane mu kwivuza cyangwa abadashishikarira kwikingiza inkingo zose zigamije gukumira ubwandu bwa Covi 19, gusa ngo kwigisha ni uguhozaho.

Ubusitani n’amashyamba biri mu biranga ubwiza bw’Umurenge wa Kimironko

 Ku bigendanye n’udushya twaba tugaragara mu murenge wa Kimironko, avuga ko Umurenge wa Kimironko urangwa ahanini. n’udushya buri gihe, bitewe ahanini no kuba ari Umurenge ufite abaturage bashyira hamwe Kandi bagambiriye ko Kimironko ihorana isuku, bityo akagaragaza ishusho y’ibindi byiza bafite birimo inyubako nziza kandi zigezweho, Amahoteli, amashuri, amavuriro, ibiti bitoshye, ubusitani n’ibindi.

Umurenge wa Kimironko ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo n’umwe kandi muri 35 igize Umujyi wa Kigali, utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 60, ukaba ugizwe n’Utugari 3, Imidugudu 35 n’amasibo 412. Ni Umurenge ufite Ubukungu bushingiye ku bucuruzi, ishoramari na serivisi, ukaba ukikijwe n’imirenge ya Ndera, Remera, Kinyinya na Bumbogo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *