Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 i Doha muri Qatar, aho yanitabiriye inama mpuzamahanga ku mutekano w’igihugu ndetse no kurinda abaturage yabaye ku nshuro ya 14.
Iyi nama yateranye ku bufatanye bwa Sheikh Tammi bin Hamad Al-Thani wa Qatar.
Iyi nama yitwa “Milipol Qatar 22” yafunguwe ku mugaragaro na Sheikh Khalid bin Khalifa bin Abdulaziz Al-Thani, Minisitiri w’Intebe ndetse akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Qatar.
Muri uru ruzinduko, IGP Dan Munyuza azanareba ku bijyanye n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Qatar.

