Mu bufatanye Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel gisanzwe gifitanye n’abakora umurimo wo gutwara abantu kuri za Moto kuva kuwa mbere Tariki ya 16 kugeza kuri uyu wa gatanu Tariki ya 20 Gicurasi 2022 hatanzwe imyenda mishya izwi ku izina ry’ama Julys, hagamijwe ahanini gukomeza gukangurira aba Motari kuzakira neza abashyitsi bazitabira inama ya CHOGAM izabera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere bafite isuku kandi basa neza.
Umwe mu bakozi ba AIRTEL wari uhagarariye itangwa ry’iyo myambaro mishya y’aba Motari, ahahoze hitwa muri KIE mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo Thiery Kayabo, avuga ko kwambika aba Motari umwambaro w’akazi bagahora basa neza, ari Intego ikigo cy’Itumanaho cya Airtel kihariye.
Avuga ko buri gihe baba bagomba kubambika, bikaba akarusho kuba muri kino gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama ikomeye ya CHOGAM kugira ngo bazaserukane umucyo mu mihanda yose yo muri Kigali.
Agira ati “kuva kuwa mbere tariki ya 16, turi guha aba Motari bacu umwambaro mushya ari nako tubakangurira kumenya gukoresha Airtel Money mu gihe bishyurwa n’abagenzi cyangwa se nabo ubwabo mugihe bagiye kugura Service bakibuka ko nta bundi buryo bwaborohera, butari ubwo kwifashisha Airtel Money yonyine.”

Bwana Thiery Kayabo, avuga ko igikorwa cyo gutanga imyambaro mishya y’akazi ku ba Motari, bari kugifashwamo na Yego Moto, iri kubafasha kubarura umubare wabo wose, ari nako abamotari bashyirwa mu ikoranabuhanga rya Aitel Money kugira ngo bace ukubiri no kuzongera kwakira amafaranga mu ntoki ahubwo bagendane n’ibihe isi igezemo by’ikoranabuhanga. Abandi bari gufashanya muri icyo gikorwa akaba ari polisi y’igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Ku bigendanye n’ikibazo cy’uko abamotari bavuga ko umwenda umwe bahabwa utabahagije, bituma iyo bawufuze bategereza ko wuma bikaba byabakereza ku kazi, Thiery avuga ko bazi neza ko icyo kibazo gihari ariko ngo ubuyobozi bw’ikigo buri gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutaha bazahabwe byibura imyambaro ibiri.
Avuga ko igikorwa cyo gutanga uwo mwambaro mushya, gihuriranye n’uko u Rwanda rugiye kwakira inama ikomeye ya CHOGAM, ariyo mpamvu na mbere y’uko abamotari bahabwa umwambaro, babanza guhabwa n’inyigisho zirebana n’uko bazakira abashyitsi bazayizamo.

Akavuga ko mu by’ingenzi babasaba birimo kugira imyitwarire iboneye n’ isuku ku mubiri no ku myambaro, ariyo mpamvu babageneye uwo mwambaro mushya, bizera ko bazanawufata neza.
Bamwe mu ba Motari baganiriye n’ikinyamakuru igisabo bamaze kubona umwambaro mushya ubaranga, bashimiye cyane ikigo cya AIRTEL Rwanda, ikigo gihora ngo kibashakira ibyiza byo guhora bambaye umwenda ubaranga, gusa bagasaba ko bajya bahabwa irenze umwe, kugira ngo babashe kujya basimburanya mu buryo bworoshye.
Ndagijimana Euphrem ukorera mu mujyi wa Kigali ariko utaha i Nyagasambu, avuga ko yishimiye umwenda uzatuma atwara abagenzi asa neza kandi akeye.
Ashishikariza bagenzi be gushaka ibyangombwa basabwa, kugira ngo babone Jury ndetse akabasaba kuzajya bazigirira isuku nyayo.
Avuga kandi ko biteguye gutwara no guha Serivise nziza abazitabira CHOGAM bambaye umwenda mwiza ubaranga bahawe na Airtel.

Ngoboka J Pierre wo mu murenge wa Bumbogo yishimiye ko ahawe umwenda mushya kuko uwo yari afite wari umaze gusaza.
Kimwe na mugenzi we, avuga ko bifuza kujya bahabwa imyenda ibiri, baramuka bafuze umwe bakambara undi, kandi ngo ntihagashire igihe kinini batarahabwa usimbura ushaje.
Rubaruka Jean Bosco w’imyaka 32 umaze imyaka 6 mu kazi ku bu motari, avuga ko iyo yambaye umwambaro w’akazi, bituma abakiliya babagana bishimye kuburyo utawambaye batifuza no kurira Moto ye.

Avuga ko umwambaro wa Aitel bahawe uziye igihe, bakaba bawuha agaciro, ariyo mpamvu bazawuserukana vuba, ubwo bazaba batwaye abazitabira inama ya CHOGAM.
Kansime Peace, ni umukozi ushinzwe gutanga ama Jury. Avuga ko bazanywe no gusobanurira abamotari akamaro ko gukoresha umurongo wa Airtel, na cyane ko serivise nyinshi zayo ari ubuntu.
Agira ati “ nyuma yo gusobanukirwa kino gikorwa, hatanzwe SIM CARD nyinshi za Airtel, tukizera tudashidikanya ko abakiriya benshi batwarwa n’abamotari, bazajya bishyura bakoresheje ikoranabuhanga rya Airtel.
Gusa Kansime, ababazwa n’uko mu ba Motari bose bakiriye mu gihe cy’iminsi itanu, nta b’igitsina gore yabonyemo uretse umwe wenyine.
asaba bagenzi be b’igitsinagore gutinyuka gukorana n’abasaza babo umwuga w’ubumotari, na cyane ko bidasaba imbaraga n’amashuri menshi.
Ndayisenga Desire, Umukozi wa Yego Moto, ufasha abamotari gushyirwa mu ikoranabuhanga, avuga ko bari gufasha aba Motari kugira ngo binjire mu ikoranabuhanga.

Avuga ko bahuza nomero y’umumotari n’ikoranabuhanga kugirango niyishyurwa, ntibagire amafaranga yo kohereza acibwa umugenzi.
Ikindi ni uko ibibazo ngo by’ikoranabuhanga byakundaga kuvuka kuri Mubazi, byamaze kubonerwa umuti ku buryo ntaho bazongera kugonganira na Polisi, bavuga ko Mubazi zabapfanye.
Igikorwa cyo guha umwambaro mushya nk’uko bisanzwe abakora umurimo wo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, cyatangiye kuwa mbere Tariki ya 16, bikaba byagombaga gusozwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2022 hatanzwe imyenda igera ku bihumbi 25.
Ni igikorwa Ikigo cy’itumanaho cya Airtel, cyafashijwemo n’ikigo cya Yego Moto, gishinzwe gutanga Mubazi hamwe na Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Ibyakozwe kandi bikaba byari bigamije no gutegurira aba motari kuzakira neza abashyitsi bazitabira inama ya CHOGAM, bakeye kandi bambaye umwenda ubaranga wa AIRTEL.





E. Niyonkuru