Umuryango utari uwa leta ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda uravuga ko ikibazo cya ruswa ikigaragara mu mitangire ya servise cyane cyane mu nzego zibanze kandi ibyo bikaba bikiri imbogamizi ikomeye mu iterambere ry’igihugu.
Mu rwego rwo gusoza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa yo idatana n’akarengane mu mitangire ya servise cyane cyane mu nzego z’ibanze, kuri uyu wa gatatu umujyi wa Kigali wagiranye ikiganiro nyunguranabitekerezo n’ inzego zitandukanye z’ubuyobozi guhera ku mujyi wa Kigali kugeza kurwego nshingwabikorwa rw’akagari mu dutandukanye tugize uyu mujyi.
Pudence Rubingisa umuyobozi w’umujyi wa Kigali ati nyamara ruswa iracyahari ariko ngo kuyirandura ni uguhozaho.
Ruswa iracyahari kuyirandura rero ni uguhozaho icyari kigamijwe byari ukugirango duhamagare abafatanyabikorwa bose tubicishije mu biganiro umuturage akamenya ibyo yemerewe n’amategeko servise agomba kuzisaba naho azisabira n’igihe azihererwa akanakangurirwa kuba atagira icyuho cyatuma atanga ruswa cyangwa ayisabwa tukanaganisha noneho no mubakozi b’inzego zitandukanye z’umujyi wa Kigali haracyari ibyuho bya ruswa hari n’abazisaba cyangwa se n’abatanga servise ku buryo umuturage yumva ko kuba uhawe servise mbi ubwo hari ikindi bamusabye nubwo aba atabivuze yeruye.
Mu mboni za Marie Immaculée Ingabire umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda aravuga ko kurwanya ruswa n’akarengane ari ibintu bishoboka ariko hakirimo inzitizi.
Njyewe rero ndabona byashoboka ahubwo ikibazo mfite ubushake ntago buhagije kandi n’ahari ubushake hari izindi nzitizi, hari inzitizi z’uko n’uwagaragaraho icyo kibazo niyo waba ufite ibimenyetso ukaba wanamujyana no mu rukiko biterwa n’umucamanza bahuye, ashobora kugira atya akamugira umwere, zakurwaho nuko imvugo ibaye ingiro, niba tuvuga ngo nta mbabazi nitubishyire no mungiro, niba tuvuga ngo dufite ubushake bwa politike kandi koko burahari ariko nibuve hejuru aho buri bumanuke bugere no hasi, udashaka kujya muri iyo mitekerereze ave mu nzira abise abandi, abanyarwanda ni benshi baba bashobora gukora iyo mirimo, aho rero niho tutaragera.
Bizimana Patrick umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ruswa mu rwego rw’umuvunyi aha aravuga icyakorwa nk’umuti hanyuma ruswa igacika mu mitangire ya servise .
Umuti uhari hari icyo twita “Service Charter” aho hagaragara yuko niba ukeneye servise iyiniyi ugomba kuba wujuje ibinibi ukayihabwa mu gihe kingana gutya , ukayihabwa na kanaka izo “service charter” mu mujyi wa Kigali zirahari zigomba kubahirizwa n’abaturage rero nabo bagakangurirwa bakamenya ibikenewe kugirango babone servise runaka, ibyo bintu rero mu gihe byaba bihari servise zikihutishwa rwose ruswa muri servise yaranduka.

Ikigereranyo cyerekana ko abaturage bishimiye servise bahabwa kiri kuri 76% akenshi ibyo bigaterwa n’ibyaha bya ruswa bigaragara mu mitangirwe ya servise aho ariko bikavugwa ko biba bitoroshye gufatirwa mu cyuho kuko akenshi ari icyaha gikorerwa mu bwihisho cyangwa se hagati y’abantu babiri, nyamara ariko ugifatiwemo ahanwa n’itegeko no 5/ 2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 rivuga ko umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje 15.















































