Uwitwa Mukantwari Bonifirida, utuye mu mudugudu w’IHURIRO, Akagari ka KIBAZA, umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, arashinja ubuyobozi bw’umurenge wa Kacyiru bwose, kumusiragiza no kumuteragirana, ubwo yabasabaga kumusinyira kuri Raporo, kugira ngo abashe kugeza ikirego cy’ihohoterwa yagiriwe n’uwitwa Beatrice, ku rwego rw’Ubugenzacyaha “RIB”.
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 37, atuye mu Kagari ka Kibaza, Umudugudu w’IHURIRO, arashinja bikomeye Ubuyobozi bwose bw’umurenge wa Kacyiru kuva ku muyobozi w’umudugudu MPIRANO Francois bahimba BISARO, Umuyobozi w’Akagari Madame Emelyse Bukuru ndetse n’uw’u murenge Madame URUJENI Geretrude, kuba baranze gusinya kuri Raporo yakozwe n’ushinzwe Umutekano mu mu dugudu w’IHURIRO Bwana Mukunzi ngo ayijyane kuri RIB yari yayimutumye, nyuma y’uko Madamu Beatrice ucuruza akabari, amukubise akamuvuna akaboko n’izindi ngingo z’umubiri, amuhora ubusa.
UKO IKIBAZO GITEYE :
Mukantwari Bonifirida, avuga ko kuwa gatanu Tariki ya 15 Mata 2022 I saa yine za nimugoroba, ubwo yari anyuze ku kabari kuwitwa Beatrice agiye kunywayo Fanta, yatunguwe no kwakirizwa ibitutsi na Nyiri akabari, avuga ko yaba ngo yaramushinje kugira uruhare mu urupfu rw’Umudamu uherutse kwitaba Imana.
Bonifrida, avuga ko yirinze kugira icyo yamusubiza na kimwe, ariko bidatinze ngo yumva akubiswe urushyi n’uwo mugore agize ngo arataka, abakozi be bakuriwe n’uwitwa IYABIGABO, baraza nabo barahondagura kugeza ubwo ataye ubwenge.
Agira ati “Muri uko guhondagurwa n’abakozi be, Beatrice yari ankandagiye munda aho ngaramye , bagakubita aho bashaka hose imigeri n’ibikoni bari bitwaje.
Gusa nakijijwe n’abantu bahanyuze babasha kuntabara, nahaguruka mvirirana mu kanwa n’amazuru, akaboko n’imbavu zose bavunaguye.
Avuga ko yahise yiyambaza ushinzwe Umutekano mu mudugudu wabo witwa Mukunzi, na cyane ko ariwe ubafasha muri byinshi bitewe n’uko uyobora Umudugudu MPIRANO Francois bakunze kwita BISARO atajya aboneka na rimwe.
Mukunzi uwo nguwo, yahise ngo amukorera Raporo y’Akarengane yagiriwe, ayigejeje kuri RIB, bamusaba ko yashyira Umuyobozi w’Agari akayisinyaho, yamara kuyemeza ngo akayigarura.
Gusa MUKANTWARI ngo yababajwe n’uko Madame Emelyse BUKURU Uyobora akagari kabo ka Kibaza, yahise amwohereza kwa Mudugudu, Mudugudu akamutera utwatsi, avuga ko atasinya kuri Raporo yakozwe n’utabifitiye ububasha.
Avuga ko umuyobozi w’Akagari n’uyobora umudugudu banze kumusinyira kugeza ubwo asubiye kuri RIB, nabo bamubwira ko yajyana ikibazo ku Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru nawe wahise amushwishuriza avuga ko ntacyo yamufasha ko n’ubusanzwe ngo yabwiwe ko atari inyangamugayo, bityo abura uwamurenganura n’umwe atyo, nk’uko abyitangariza ubwe.
Mu gushaka kumenya impamvu uyu muturage atereranwa n’Abakamurenganuye aribo bayobozi be, Ikinyamakuru Igisabo cyavuganye n’Umuyobozi w’Umudugudu w’Ihuriro kuri uyu wa gatatu Tariki ya 20 Mata 2022 Bwana Bisaro, nyuma y’iminsi Itandatu umuntu akubiswe atararenganurwa.
MPIRANO Francois mu mpaka nyinshi adashaka kumva icyo Umunyamakuru amubaza, avuga ko adashobora na rimwe kwemeza na gato Raporo yakozwe n’ushinzwe Umutekano, kubera ko yasanze ngo yuzuyemo amarangamutima.
Abajijwe icyo yakoze ngo akore raporo y’ukuri nk’umuyobozi, bityo nyiri ugukubitwa abone icyo atanga kuri RIB, avuga ko amasaha yahaye uwaregaga atayubahirije ngo yamugezeho saa tatu z’ijoro.
Abajijwe niba isaha yose yatabarizwa n’umuturage urengana atakwihangana ngo amwakire, avuga ko kubwe abona uvuga ko yakubiswe, nta gihamya agaragaza cy’uko ari Beatrice wamukubise. Bityo akaba agiye kwikorera irye perereza, abaze impande zombi ngo n’abatangabuhamya babibonye.
Gusa uyu muyobozi ntavuga igihe yabikoreraho, na cyane ko ashinjwa kutajya yita kubibazo by’abaturage ashinzwe.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibaza Madame Emelyse BUKURU, abajijwe icyo avuga ku kibazo cy’umuturage watumwe na RIB Raporo igendanye n’urugomo yakorewe na mugenzi we icyumweru kikaba gishize ntacyo arakorerwa, kimwe n’Umuyobozi w’Umudugudu w’IHURIRO, avuga ko iyo Raporo adashobora kuyemeza na gato, mu gihe ngo nta gihamya cy’uko uregwa ariwe wakubise koko Bonifirida.
Agira ati :”Ntitwanze kumusinyira , ariko nasabye Umuyobozi w’umudugudu we, gukurikirana icyo kibazo akazana raporo yuzuye yabajijwe impande zombi.
Abajijwe impamvu badaha agaciro Raporo yakozwe n’ushinzwe umutekano wageze aho icyaha cyaberereye ndete mu mwanzuro we akaba asaba inzego zimukuriye gukurikirana icyo kibazo, Umuyobozi w’Akagari, yahise akupa Telefoni ye ngo nitumureke yiyakirire abantu.
Bwana Mukunzi, ushinzwe umutekano mu mudugudu w’IHURIRO, wakoze Raporo ikinyamakuru Igisabo gifitiye Kopi, avuga ko ubwe yageze aho Bonifirida yakubitiwe.

Avuga ko yakoze Raporo nk’umuntu ushinzwe umutekano, bityo akaba atumva impamvu abamukuriye batayiha agaciro ngo uwarenganye arenganurwe.
Agira ati “ nk’umuntu wari wansabye ko agiye gutanga ikirago cy’urugomo yakorewe, nakoze raporo nshingiye ku byo yambwiraga n’ibyo niboneye mpageze. Byongeye kandi nabonaga n’inguma yatewe n’abamukubise, nsobanura uko ikibazo giteye, ibindi sinabibazwa.
Ikindi nababwira ni uko ubu tuvugana, namaze gusabwa n’Umuyobozi w’Umudugudu MPIRANO Francois bahimba Bisaro, ko nahindura Raporo nakoze, nkabaza ngo impande zombi, mugihe nari nzi ko atari uru rubanza, byakagombye kuba amakuru yakorohereza inzego z’ubutagera zizakurikirana ikibazo mu mizi. Gusa ngiye kubikora nk’uko nabisabwe, ariko jye numvaga kurenganura uwahohotewe byari mu nshingano zanjye.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kacyiru Madame URUJENI Geretrude, n’ubwo bwose yavugiraga kuri Telefoni ye igendanwa igihe kirekire, Umunyamakuru yamuhamagaye inshuro eshanu, mu bihe bitandukane ariko ntiyabasha kutwitaba.
Mu butumwa bugufi yandikiwe ngo avuge icyo yafasha umuturage uri kurengana, akaba atari guhabwa ubutabera bivuye ku umwete muke w’Abayobozi be, mu butumwa bugufi yanditse agira
ati “ Sorry twagize ibyago sindiho mboneka ariko namufashije”

Ngibyo ibyo twatangarijwe n’uwo Muyobozi byonyine , mu gihe nyiri kumugana ariwe Madame MUKANTWARI, avuga ko yatutswe n’uwo muyobozi w’Umurenge, amwita umuntu udashobotse n’andi magambo y’urukozasoni ngo agambiriye kumutesha agaciro no kumubwira ko yareka kubeshyera abantu.
Amakuru yageze ku Kinyamakuru Igisabo ubwo hategurwaga iyi nkuru, ni avuga ko wa Muyobozi w’Umudugudu bita MPIRANO Francois bahimba BISARO, yaba ngo yiriwe kwa Beatrice wakubise MUKANTWARI, amusaba ko yakumvikana n’umurega ngo ntibikomeze gukururana.
Ibyo gusaba kwiyunga kandi yaba ngo yaje no kubibwira Madame Mukantwari yanze guha ubutabera.
Bivugwa ko Mukantwari yamubwiye ko kuba icyumweru cyose gishize yaramwimye ubutabera , yumva atari cyo gihe yasabirwaho ubwiyunge, mu gihe bavugaga ko nta gihamya cy’uko yakubiswe n’uwo basabira kwiyunga.
Andi makuru yatanzwe n’abatuye mu mudugudu w’IHURIRO ni uko umuyobozi wabo MPIRANO Francois bakunze kwita BISARO, yaba ngo atajya aboneka na rimwe ngo afashe abaturage bamugiriye icyizere. Bityo bakibaza impamvu adasimburwa, ngo hajyeho umuntu ushoboye na cyane ko yaba anakunze ngo kugaragaraho ingeso mbi zirimo ubusinzi na Ruswa.
Ni kenshi bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze bakunze kunengwa kudakorera abaturage bashinzwe ibyo babifuzaho, mugihe nyamara babwirwa n’ababakuriye ku urwego rw’igihugu, guha umuturage Serivise uko ayishaka, na cyane ko baba barahawe ako kazi kubera n’ubundi uwo muturage birengagiza nkana.
