Abahinzi b’Icyayi ba Koperative COOPTHE [Cooperative Du Thé Mulindi] na COOTHEVM [Cooperative Du Thé Villageois Mulindi] bahaye inka umunani Perezida Kagame nk’ikimenyetso cyo kumushimira ko yabemereye uruganda rw’Icyayi rwa Mulindi akaba asohoje isezerano.
Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagiriye uruzinduko mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi yitabiriye umuhango wo gushyikiriza abaturage Uruganda rw’Icyayi rwa Mulindi [Mulindi Factory Company] rwari rumaze imyaka ruri mu maboko y’Umushoramari w’Umwongereza, Ian Wood washinze Umuryango The Wood Foundation.
Ni uruganda rwari rwarahawe Umuryango Wood Foundation Africa mu 2012 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yafataga icyemezo cyo kwegurira bimwe mu bikorwa abikorera hagamijwe kubyagura no kugira ngo bitange umusaruro mwinshi.

Minisitiri w’Intebe yashimiye aba baturage, avuga ko bakwiriye gukomeza kwita kuri uru ruganda
Kuva mu 2012, Ubuyobozi bwa Wood Foundation bwari bufite 55% by’imigabane muri uru ruganda mu gihe abaturage bari basanzwe bafite 45%. Ni ukuvuga ko guhera ubu uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rwose 100% rugiye mu maboko y’abaturage bahinga icyayi muri aka gace.
Amasezerano yo kurushyira mu maboko y’abaturage yasinywe hari na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Geraldine Mukeshimana
Aba bahinzi kandi bahaye inka imwe Sir Ian Wood washinze Umuryango wa The Wood Foundation ari nawo wari umaze imyaka yaraguze imigabane ingana na 55% mu ruganda rwa Mulindi Tea Factory Company.
Uhagarariye abahinzi b’icyayi bibumbiye muri izi koperative ebyiri zeguriwe uru ruganda, yashimye Umukuru w’Igihugu wari warabazaniye umushoramari wabafashije guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi, avuga ko nk’abahinzi b’icyayi bifuza kumushimira bamuha inka umunani.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimiye abaturage bahaye inka Perezida Kagame avuga ko aramushyikiriza ubwo butumwa bwiza.
