Uyobora ihuriro “Union” ry’aba Motari muri Gasabo arasobanura imikoranire yabo n’abo bahagarariye

admin
7 Min Read

Mu gihe benshi bibazaga itandukaniro riri hagati y’impuzabakoperative n’ihuriro by’aba Motari, ubahagarariye mu Karere ka gasabo  arabisobanura  mu buryo burambuye, akavuga n’icyo bafasha abo bahagarariye

Ni mu kiganiro Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatwara abagenzi kuri za Moto mu Karere ka Gasabo Niyibizi Come yagiranye n’ikinyamakuru Igisabo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gashyantare 2022,  uvuga ko Ihuriro ry’aba Motari ubusanzwe riba ribumbiyemo aba Motari bose bakorera mu Karere, Uturere twose tw’igihugu twahuzwa bikaba Impuza makoperative ariyo Federation ku urwego rw’igihugu.

Avuga ko mu Karere ka gasabo abereyemo Umuyobozi,  ihuriro ryabo ribumbiye hamwe abakoperative agera kuri 17, akaba ahuje abanyamuryango 11,100, ihuriro rikagira inshingano zo kubabera abavugizi n’abahuza ku ma Koperative bakoreramo no mu bindi bibazo bashobora guhura nabyo nko mu buyobozi bwite bwa Leta cyangwa ku bibazo bagirana n’undi muturage usanzwe.

Agira ati “Iri ni Ihuriro rimaze imyaka igera kuri 12 rikora cyane ko ryashinzwe muri 2010.  Muri rusange Ihuriro rifite intego yo gukorera ubuvugizi no gufasha aba Motari bakorera mu karere ka Gasabo kwiteza imbere,  kugira ngo akazi bakora buri munsi kababere umwuga  watunga nyirawo nk’indi myuga yose isanzwe.

Niyibizi Come,umuyobozi w’Ihuriro ry’abamotari mu karere ka Gasabo

Ihuriro ryacu rikaba ribumbiye hamwe amakoperative 17 tukagira abanyamuryango 11,100  kandi bose bari gukora neza,  abagaragaraho imbaraga nke nabo bagahwiturwa bityo imikoranire y’abanyamuryango, amakoperative n’ihuriro bikuzuzanya.”

Bwana Niyibizi,  avuga ko benshi badasobanukiwe imikorere y’Amahuriro y’Uturere ndetse  hakaba ngo hari n’aba Motari bumva ko kuba muri Koperative bibahagije, ariko ngo byagaragaye ko Ihuriro ribafitiye akamaro  kuko iyo bagize ikibazo muri Koperative yabo baryiyambaza rikabafashamo byananirana bikajyanwa hejuru  cyangwa mu bundi buyobozi bwite bwa Leta.

Gusa avuga ko muri rusange  Ihuriro ngo ryunganira Aba motari muri byinshi ndetse n’amakimbirane avutse mu ma Koperative bakaba aribo bafata iya mbere mukuyahosha.

Niyibizi Avuga ko abagize Ubuyobozi bw’ihuriro batorwa mu ntumwa zihagarariye Komite z’ama Koperative yo mu Karere zihurira hamwe ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’ihuriro  na RCA,  bakitoramo Komite imara igihe cy’imyaka 3 ishobora kongerwa inshuro imwe.

Abagize ihuriro ry’abamotari bari mu biganiro

Avuga ko uretse no gukorera ubuvugizi bw’ama Koperative n’aba Motari ngo banabafasha gukora no gutegura imishinga ibazamura.

Ikindi ni uko mu Ihuriro  batagendera gusa ngo  ku misanzu iva mu ma Koperative, hakaba  hari gushakwa ubundi   buryo amahuriro ngo yajya yitunga akanihaza,  n’ikimenyimenyi nk’ihuriro ngo ry’Akarere ka Gasabo bafite ubucuruzi bwa kimwe mu bigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda,  inyungu ivuyemo ikaba ikoreshwa mu kazi ka buri munsi.

Ku bigendanye n’ikoreshwa rya Mubazi aba Motari batumva kimwe n’Ubuyobozi bwabo na Leta,  Bwana Niyibizi avuga ko Mubazi ari ingenzi mu kazi ka b’aMotari,  na cyane ko byagaragaye ko izajya ibafasha kumenya amafaranga binjiza maze bibafashe kwizigamira no kubasha kwaka inguzanyo muri Banki.

Akomeza avuga ko nk’Ihuriro, bafite inshingano zo gukomeza kuyisobanurira abanyamuryango no kuyibakundisha bityo igihe cyose hazaba hamaze kunozwa imikorere n’imikoreshereze yayo bakazashishikariza buri mu Motari n’abagenzi kuyikoresha.

Ku bigendanye no kuba hari aba motari benshi bafite umwambaro ushaje “Jury”, Niyibizi  avuga ko nabo basanga ari ikibazo kubera ko hari bamwe usanga abagenzi binubira kujya kuri Moto zabo.

Cyakora akavuga ko abayobozi babo  ku urwego rw’igihugu bababwiye ko hariho ibiganiro n’ikigo gishinzwe kuyabaha,  kugira ngo haboneke andi mashya,  uretse ko  hari ngo na gahunda y’uko mu bihe bitaha Amahuriro azajya yikoreshereza imyambaro nabyo ngo birashoboka.

Ku bigendanye n’uko aba Motari bavuga ko baririrwa umutungo, BwanaNiyibizi Come,  abamara impungenge, ari nako ababwira ko Koperative zabo zicunzwe neza kubera ko nk’ihuriro  ribikurikirana umunsi ku wundi kugira ngo hato Abayobozi babo batirara, bikavamo  gukoresha nabi umutungo w’abanyamuryango bawujyana mu nyungu zabo bwite.

Iyi ni nzu Ihuriro ry’ubakiye uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi

ku bigendanye n’akarusho Ihuriro ryo mu Karare ka Gasabo ryaba ryisangije kurusha abo mu tundi turere, Bwana Niyibizi avuga ko mu byukuri bagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo Amakoperative bahagarariye akore neza kandi atange umusaruro ku banyamuryango kurusha ahandi.

Avuga ko bafite intego y’uko buri Koperative yagira inzu yayo ikoreramo bwite itarinze gukodesha ari nayo mpamvu hari Amakoperative agera ku 10 amaze kuyabona, bakaba bizera ko n’abasigaye mu bihe bya vuba bazaba bayabonye, ndetse n’ihurio ubwaryo ngo rikaba rifite ikizere cy’uko mu bihe bya vuba rizaba ryiyujurije inzu yaryo, rishingiye ahanini ku bikorwa by’ubucuruzi bashoyemo imari.

Avuga ko uretse  no kuba hari ubucuruzi bari gukora bwa kimwe mu bigo by’Ubwishingizi mu Rwanda banateganya  gushinga ubucuruzi bwa Papeterie na Pieces de rechanges.

Akandi karusho avuga kari mu Ihuriro rya Gasabo, ni uko bafite abagore bagera kuri 3 bakora akazi ko gutwara Moto,  hakaba hari n’abandi bagera ku 100 bamaze kwishyira hamwe bo mu murenge wa Kimihurura, kugira ngo bazagurirwe  Moto, bityo nabo batere ikirenge mucya bagenzi babo, nabo  batware za Moto nk’abasaza babo.

Ku bigendanye na Gahunda za Leta, Bwana Niyibizi, avuga ko aba Motari ari abantu bumva kandi bubaha gahunda zose za Leta  ku buryo uretse icyorezo cya Covid 19 cyashubije ibintu inyuma, ngo bajyaga bitabira umuganda ku kigero cyo hejuru bagakora ibikorwa byinshi kandi bitandukanye.

Cyakora na none  n’ubwo igihugu ngo kimaze igihe gihanganye n’icyorezo cya Covid 19 n’ingaruka zacyo,  ku bwitange ngo bw’abanyamuryango bibumbiye mu ma Koperative atandukanye babashije  kubakira abacitse ku Icumu rya Jenoside 2 banatanga inka 3 igikorwa bateganya ko kizanakomeza uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Mu gusoza Bwana Niyibizi Come avuga ko bazakomeza gukora mu nyungu z’abanyamuryango bahagarariye nk’ihuriro ryo mu Karere ka Gasabo,  asaba abanyamuryango gukomeza gukorana neza n’amakoperative barimo,  abatarayajyamo bagashishikarizwa kuyayoboka  cyane ko ariho bahuriza imbaraga n’ibitekerezo nabo bakaza babunganira  babafasha mu bibazo bahura nabyo, byaba ibyo bagira muri Koperative no hanze yayo, haba muri Leta no mu bundi buzima busanzwe.

Ihuriro ry’abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri za Moto bo mu Karere ka Gasabo ryatangiye ibikorwa byaryo muri 2010, rigizwe n’Amakoperative 17 yibumbiyemo abanyamuryango bagera kuri 11,100.

Intego Nyamukuru y’Ihuriro bikaba ari uguhuza abanyamuryango na Koperative bakomokamo ndetse n’inzego bwite za Leta hagamijwe cyane  ko bakora banafite umutekano mu kazi kabo ka buri munsi.

Uwubakiwe amurikirwa inzu ku mugaragaro
ihuriro ryoroje Uwacitse kun icumu rya jenoside yakorewew abatutsi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *