Hari ibanga Umurenge wa Remera wisangije mu guhashya Covid 19 burundu

admin
9 Min Read

Mu gihe icyorezo cya Covid 19 kigenda gihashywa mu mpande zitandukanye z’igihugu, Umurenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, Ubuyobozi bwawo buvuga ko ingamba zihamye bashyizeho zirimo gushyira muri buri kagari n’ahahurirwa n’abantu benshi abaganga bo gukingira no gupima abatarabikora n’abishimangiza, nta kabuza bizasoswa vuba itakirangwa muri uwo murenge wabo.

Umuyobozi w’Umurenge wa Remera Karamuzi Godfrey, avuga ko hafashwe ingamba zihariye zo guhashya no gukumira burundu Icyorezo cya Covid 19 hashyirwaho abaganga bashinzwe gukingira no gupima muri buri kagari kagize umurenge, no mu bindi bice bisanzwe bihuriramo abantu benshi, ibi bitanga icyizere ko nta kabuza igikorwa nk’icyo kizasozwa ari nta muntu utagezweho n’urukingo mu murenge wa Remera.

Agira ati “twifashishije Indangururamajwi (Megaphone), buri mudugudu wacu ufite Umukangurambaga ukangurira abaturage batarikingiza n’abagomba guhabwa urukingo rwo gushimangira rwa gatatu kugana ahari kubera icyo gikorwa hose. 

Mu byukuri twakoze ibishoboka byose twegereza abaganga n’ababafasha mu gushyira muri System ibyakozwe muri buri kagari, n’ahandi hose hakunze guhurirwa n’abantu benshi kugira ngo buri wese ubikeneye agerweho n’urukingo bitamusabye urugendo rwa kure.”

Avuga ko muri buri kagari bafite umuganga nko muri Rukiri ya 1, mu Ruturusu, Nyarutarama, Nyabisindu, kuri Petit Stade, Gare ya Remera, Gisimenti hose ngo hagamijwe ko nta muturage n’umwe wacikanwa n’urukingo, na cyane ko rwagaragaje ko rwongera ku buryo buhagije Ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya ukugerwaho n’ingaruka za Covid 19.

Ikindi avuga Bwana Karamuzi Godfrey, ni uko mu baturage ibihumbi 33 (33,000) by’abatuye Umurenge wa Remera muribo abagera kuri 24,014 bahwanye na 73%, bamaze gukingirwa,  bityo akizera adashidikanya ko ibikorwa by’ikingira bari gushyiramo imbaraga bizasozwa vuba 27% basigaye nta n’umwe udakingiwe.

Avuga ko ikibazo bakunze guhura nacyo nk’Umurenge wo mu mujyi, ari abaturage bawinjiramo buri munsi baje gushaka imibereho, barimo na bamwe baba batarikingiza, ndetse  n’abandi bawusohokamo mu buryo butandukanye, ibyo byose ngo  bigatuma gufata umubare w’abamaze gukingirwa n’abasigaye bigorana.

Avuga ku bindi bikorwa bisanzwe bikorerwa mu murenge wa Remera bigamije iterambere, agira ati “Mubyukuri Umurenge wa Remera, ni Umurenge wiganjemo ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere nk’amahoteli yo mu rwego rwa mbere n’aciriritse, Amashuri mu byiciro bitandukanye, Amavuriro n’Ibitaro, Ibigo bya Leta n’iibndi.

Ku bigendanye no kurwanya akajagari, Bwana Karamuzi avuga ko icyo bashyize imbere,ari ukugira umujyi uteye imbere kandi ukeye unanogeye abawugana n’abawutuye nk’uko babikangurirwa buri gihe n’Inzego z’Ubuyobozi zibakuriye nk’Umujyi wa Kigali n’Akarere muri rusange.

Agira ati “Ntituzihanganira na gato mu murenge wa Remera abashaka kubaka uko bishakiye mu kajagari kuko batagifite umwanya na muto mu Mujyi wa Kigali. 

Tumaze iminsi dukumira bamwe mu bitwaje iki cyorezo cya Covid, bakubaka utujagari, nko muri Nyabisindu ndetse hari n’abanyamahanga twabonye bashatse kongera inyubako bakoreramo hariya kuri Stade Amahoro batabifitiye ibyangombwa tubikuraho babyakira nabi  ariko nta kundi byagombaga kugenda, n’ubwo atari abanyarwanda, bagomba nabo kugendera ku mategeko nk’abandi.

Avuga ko abantu bagomba gufatira ku rugero rwa Kangondo kuko byatumye Abayobozi n’abandi bose bireba bafunguka mu mutwe, kubera ko abari bahatuye ngo hafi ya bose, ari abari barakuwe mu kajagari ko ku Kimicanga, bahawe mafaranga ngo y’ingurane maze baragenda bahanga akandi Kajagari muri Kangondo, ariyo mpamvu mu gushaka kuhabimura Leta yaborohereje ikabubakira amacumbi agezweho i Busanza,  kugira ngo batazimukira ahandi bakahakora akajagari, bikazajya bikomeza bityo nk’umukino w’abana. Ku birebana n’imibereho myiza muri rusange, Bwana Karamuzi Godfrey, avuga ko mu murenge wa Remera bihaye intego yo gufasha abasaga 4328 kujya mu bwizigame bwa Ejo heza, kugira ngo bizigamire ari nako kandi bateganyiriza ibihe bizaza, ubwo bazaba bageze mu zabukuru, bityo bikababera akabando k’iminsi bazasindagiriraho.

Ni muri urwo rwego avuga ko nko mu mwaka ushize wa 2021, bari bafite intego bahawe n’Umujyi wa Kigali yo kwinjiza Miliyoni 20 (20,000,000) yo muri iyo gahunda, bakaba barabigezeho ku gipimo cy’100% , naho mu mwaka wa 2022 ku ngengo y’imari yatangiye mu kwezi kwa karindwi 2021, intego ihari ikaba ari iyo  kugeza kuri Miliyoni 30 (30,000,000).

Avuga ko aya miliyoni 30,  agomba kwishyurwa mu bihembwe 4 by’umwaka w’ingengo y’imari,  aho mu gihebwe cya 1 cyo kuva mu kwezi kwa 7 kugeza mukwa 10/2021 gahunda kwari ukwinjiza Miliyoni 6 (6,000,000Frw), nyamara ngo hishyuwe 6,420,058 Frw bingana n’107%  ku musanzu w’abantu 815, mu gihe igihembwe cya 2 cyo kuva mu kwa 10 kugeza mu kwa 12/2021 intego kwari ukwinjiza 8,000,000 Frw, hakaza gutangwa 7,258,678 Frw bingana na 91% ku baturage 1223 bari bateganyijwe. Kugabanuka gato bikaba ngo byaratewe n’uko haje kubamo Guma murugo.

Muri rusange Bwana Karambizi Godfrey, avuga ko akurikije uburyo imisanzu yitabiriwe gutangwa mu bihembwe 2 bishize, nta kabuza no mu bindi 2 bisigaye ngo amafaranga azatangwa uko bigomba cyane ko igihembwe cya 3 hateganyije kuzinjizwa 8,000,000 ku baturage 1,223 bazizigamira naho mu gihembwe cya 3 hakazazigamwa 8,000,000 ku baturage 1,067.

Muri make abazizigamira muri Ejo heza mu mwaka wa 2022  bose hamwe  bakazaba ari 4,328.

Bwana Karamuzi Godfrey, avuga ko igihe cyose abanyarwanda benshi bakwitabira kugira ubwizigame muri Ejo heza, nta kabuza byazatanga umusaruro ushimishije na cyane ko icyizere cyo kubaho ku munyarwanda ari imyaka 68 mu gihe mbere y’1994 cyari hasi cyane.

Ikindi avuga ni uko Ubwishingizi mu bigo bisanzwe mbere y’uko Ejo heza iza byari 7% byonyine bakazigama 6% kino gihe ukuzigama bikaba biri gutera imbere.

Agira ati “kugira ngo tugere kuri iyi ntego ya Ejo Heza dushishikariza kenshi abakora imirimo itandukanyea aribo abacuruzi, abafundi, abayedi, abakozi bo mu ngo n’abandi bose babishoboye kwizigamira.

Avuga ko kwizigamira atari agahato, ariko ko byaba byiza bikozwe na buri wese kugira ngo hato hatazagira uba umuzigo kuri Leta muri cya gihe cy’amasaziro na cyane ko buri muturage uri mu cyiciro cya mbere n’icya 2 bishyura 1250 buri kwezi Leta ikabongereraho 15000 muyo baba batanze umwaka wose, naho mu kiciro cya 3 bagatanga 1500 ku kwezi, Leta ikabishyurira 50% ku mwaka yayo baba batanze, abo mu kiciro cya 4 bakishyura 6000 mu kwezi cyakora Leta ikaba nta nyongera bo ibashyiriraho.

Bwana Karamuzi Godfrey, ashima cyane  abaturage  b’Umurenge wa Remera ayoboye, umurava n’umwete bisanzwe bibaranga mu kazi kabo ka buri munsi, bikaba byaratumye babasha no kwiyubakira icumbi rya Polisi ikorera mu murenge wabo.

Ku birebana n’ingorane baba bahura nazo m’Umurenge wa Remera muri rusange, avuga ko harimo icyorezo cya Covid 19 cyakomeje gusubiza inyuma ibintu byose, no kuba Remera ari Umurenge uri mu marembo y’umujyi, bityo ugacumbikira abakora ibikorwa bitandukanye batanahuje imyumvire kuri gahunda ziba ziteganyijwe. Gusa  umuhate wo gukora kugira go ibintu byose bigende neza kandi bitange umusaruro uko bikwiriye ngo urahari.

Bwana Karamuzi Geodfrey avuga ko amaze imyaka 16 ari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, yabanje murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, naho mu mujyi wa Kigali yakoze mu murenge wa Nduba, Kimironko, Kacyiru, Kimihurura na Remera ayoboye kino gihe.

Asoza avuga ko mu bayobozi bayoboye Umujyi wa Kigali afatira ikitegerezo kuri Bwana Mutsindashyaka Theoneste ngo waharaniraga guca no kurwanya akajagari mu murwa mukuru, bityo nawe akaba ngo yarabigize intego mu kugaca mu murenge ashinzwe kandi ngo azabigeraho afatanyije n’abo bayoborana n’ubushake bw’abaturage.

Umurenge wa Remera ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 33, ikagira Utugari 4, Imidugudu 26, n’amasibo 246.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *