Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, bakaba barimo kuganira ku mubano w’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’umunsi umwe, aho yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.
Ambasade ya Uganda mu Rwanda yatangaje ko Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwihariye rugamije guhura no kuganira na Perezida Kagame.
Ubwo yageraga i Kigali, Gen. Kainerugaba yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime, hamwe n’abandi bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda, barimo Brigadier General Willy Rwagasana uri mu bashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu, na Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.