Abanyeshuri bangije ibikoresho birimo ibyishuri basoje ibizamini bakatiwe gufungwa imyaka itanu

admin
3 Min Read

Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero ku wa 30 Ukuboza 2021, rwahanishije igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5Frw, buri munyeshuri muri batanu bahamijwe ibyaha byo kwangiza ibirimo inyubako z’ishuri bigagaho.

Aba banyeshuri nyuma gusoza ibizami bya Leta, bagaragaye batwika ibikoresho by’ishuri byabo ndetse n’ibindi by’ikigo birimo ibitanda bararagaho mu Kigo cy’Amashuri cya ESECOM Rucano muri Ngororero.

Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo ndetse no konona cyangwa kwangiza ikintu cy’undi.

Mu iburanisha ryabaye Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 29 Nyakanga 2021, aribwo aba bari abanyeshuri ku Ishuri ryisumbuye rya ESACOM Rucano, riherereye mu Murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero aribwo bakoze ibi byaha.

Bwavuze ko ubwo bari barangije gukora ibizamini bisoza umwaka wa 2020/2021, baje gusenya uruzitiro rw’iki kigo bakuraho amatafari yubatse urwo ruzitiro.

Ibindi bakoze ngo ni ugutwika amasaso y’ ibitanda bararagaho ndetse bamenagura n’ ibirahure byari ku nzugi n’amadirishya by’ibyumba barararagamo.

Abaregwa bose uko ari batanu baburanye bemera ibyaha baregwa ndetse basaba imbabazi.

Urukiko nyuma yo gusesengura no gusuzuma ibyagaragajwe n’impande zombi [Ubushinjacyaha n’abaregwa], rwategetse ko aba bayenyeshuri bose bahamwa n’ibi byaha ndetse bakatirwa gufungwa imyaka itanu ndetse buri wese agatanga ihazabu ya miliyoni 5Frw.

Me Ndereyimana Sylvestre wunganira bamwe mu baregwa, yabwiye IGIHE ko bahita bajuririra iki cyemezo cy’Urukiko kuko batanyuzwe n’ibihano aba banyeshuri bahawe.

Ati “Icyaha uburyo cyakozwe […] Uburyo ari abana b’abasore bari bishimiye ko barangije, bya byishimo byararenze bigera ubwo bagera mu byaha.”

Yakomeje agira ati “Baburanye bemera ibyaha kandi ntabwo bigeze bagora ubutabera kandi amategeko arabisobanura neza ko iyo bigenze gutyo baba bashobora kugabanyirizwa igihano cyangwa bagahabwa igihano gisubitse.”

Ubwo abanyeshuri basozaga ibizamini bya Leta by’umwaka ushize wa 2020/2021 hirya no hino hagaragaye abari mu bikorwa byo guca no gutwika imyenda yabo ndetse n’amakayi bigiragamo.

Ni ibintu byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko bidakwiye abandi bashimangira ko ari uburenganzira bwabo.

Icyo gihe Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri bose bari kugaragarwaho n’iyi myitwarire bagomba gukurikiranwa kandi bagahanwa mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *