Gasabo : Umurenge wa Jali ukomeje gushegeshwa no kutagira imihanda

admin
6 Min Read

Umwe mu mirenge 15 igize n’Akarere ka Gasabo ariwo Jali, ukomeje guhura n’ibibazo byo kutagira imihanda yo korohereza abaturage mu ngendo za hato na hato, ibituma umuturage  uvuye Nyabugogo yerekeza i Jali,  yishyura itike y’amafaranga ahwanye n’ay’umuntu werekeza mu Karere ka Ruhango.

Bwana Niyomugabo Gregoire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Jali, avuga ko ubusanzwe Umurenge wabo ari agace gakungahaye kuri byinshi bigendanye n’umusaruro w’abaturage.

Gusa nk’Uko Umuyobozi w’Umurenge abivuga, ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi ni icyo kutagira uburyo bworoshye bubafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko cyangwa se ngo babone uburyo bwo kugenderana byoroheje, bitewe ahanini no kutagira imihanda icamo imodoka zitwara abagenzi ku buryo hitabazwa buri gihe za Moto zonyine nazo ziba zihenze mu buryo bukenesha abaturage.

Agira ati “Mu murenge wa Jaii tugira umuhanda umwe munini uva Karuruma werekeza hano ku murenge ugakomeza ugana ku bitaro bya Ngoma n’undi uca hasi mu Nyakabungo n’indi mihanda mito mito igenda ihuza imidugudu.

Cyakora turamutse dutunganyirijwe neza uyu muhanda uva Karuruma ugaca ku umurenge werekeza  i Rubingo tugashiyrirwamo byibura imidoka zajya zifasha abagenzi mu ngendo zabo zibahuza n’ibindi bice bitandukanye by’umujyi,  nta kabuza Umurenge wa Jali waba ukuwe mu bwigunge bwo kutagira imodoka zitwara abagenzi ziwuzamo.

Bwana Niyomugabo, avuga ko Jali ishobora kuba iri mu mirenge mike yo mu Rwanda itagerwamo n’imodoka zitwara abaturabe ngo bababashe guhendukirwa n’ikiguzi cy’urugendo bitewe ahanini no kutagiraimihanda.

Avuga ko ubusanzwe muri Jari hari ibikorwa by’amajyambere byinshi ndetse  n’ahantu Nyaburanga nko mu Ntango z’Inzoga za Rubingo, bakagira amashanyarazi ahagije n’amazi, uretse gusa ko ngo  yo adahagije mu buryo bwifuzwa, hakaba hari n’ibikorwa by’ubucuruzi bunyuranye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Jali Bwana Niyomugabo, akavuga ko Jali  isa n’igabanyijemo ibice bibiri by’ingenzi ku buryo hari Utugari dutanu twibanda ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi  hakaba hera ibiribwa bihagije bigemurwa mu mujyi wa Kigali, n’indi mirenge 2 ikora ku gice cya Kaburimbo, iyo mirenge ikaba yibanda ku bucuruzi.

Ku bigendanye n’uburyo Umurenge wa Jali warwanyije kandi bakanakumira kurushaho icyorezo cya Covid19, avuga ko Umurenge wabo bafatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano,  hakozwe ubukangurambaga bwinshi bugamije kuyirwanya no gusobanurira abaturage ububi bwayo hanafatwa ingamba ku buryo nta baturage bari kurenga ijana bashobora kuba basigaye ngo buri wese abe yaramaze guhabwa urukingo.  Igikorwa yishimira anashimira abaturage uburyo babyitwayemo neza bagahashya icyo cyorezo. 

Ni muri urwo rwego avuga ko kuri buri gace gakorerwaho ubucuruzi n’ahandi hose hakunze guhurira abantu benshi,  hashyizweho urubyiruko rushinzwe guhwitura abantu ngo batirara bakabibutsa gukaraba no kwambara agapfukamunwa kugira ngo Covid ikomeze irwanywe kuzageza ubwo izasigara ari umugani.

Ikindi avuga abaturage ba Jali bagaragaza urukundo rudasanzwe hagati yabo ku buryo nko mu gihe cya Guma Mu Rugo, abantu bakusanyaga imfashanyo yo guha abatishoboye, abarwaye bagasurwa ndetse hakabaho no kubahingira mu mirima yabo kugira ngo batazicwa n’inzara igihe baba borohewe, bikaba byarakorwaga ku bufatanye n’abahagaririye amasibo, itsinda ry’abaganga n’abajyanama b’ububuzima n’abandi.

Ku bigendanye n’amatora y’inzego z’ibanze amaze iminsi ari kuba, Bwana Niyomugabo,  avuga ko nk’uko basanzwe barangwa n’umurava abaturage bo mu murenge ayoboye, abo byarebaga bose ngo bagaragaje ubwitabire bwo hejuru muri icyo gikorwa, ku buryo ubwitabire bwari buri  hejuru ya 98%, bakaba baritoreye abo bihitiyemo ndetse banabaha n’ubutumwa bwo kubabera abavugizi n’Abambasaderi beza.

Ku bigendanye na zimwe mugorane Umurenge wa Jali waba uhura nazo,  Bwana Niyomugabo avuga ko ingorane bafite  ari za rusange muri kino gihe, bitewe ahani n’icyorezo cya Covid cyagiye gisubiza inyuma ibikorwa bimwe na bimwe.

Cyakora avuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira Connexio ihagije ya Internet  ndetse na Telefoni kandi mu byukuri  aribo begereye Iminara minini  igaburira igihugu cyose ya Jari.

Gusa avuga ko Amasosiyeti y’itumanaho akorera mu Rwanda n’izindi nzego bireba nka RURA,  ikibazo cya Jali ngo barakizi bityo akizera adashidikanya ko bazagikemura bidatinze.

Umurenge wa Jali ni umwe mu mirenge 35 igize umujyi wa Kigali no muri 15 igize Akarere ka Gasabo. 

Ni Umurenge utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 35,  ukaba ugizwe n’Utugari 7 n’imidugudu 33 ugakikizwa n’Imirenge ya Ngoma, Shyorongi na murambi mu bice bya ruguru na Gatsata na Jabana mu majyepfo n’iburasirazuba bwawo ndetse n’agace gato ku Umurenge wa Gisozi mu burengerazuba.

Ni Umurenge wihagije ku buhinzi n’ubworozi. Gusa abaturage bawo bakaba bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira imihanda n’imodoka zo kubatwara mu ngendo zabo za buri gihe,  bakaba basaba RURA n’abandi bose babishinzwe kubakura mubwigunge nk’abandi baturage bo mu mujyi wa Kigali,  kubera ko bagaragaye ko  umuntu umwe  uteze Moto imuvana i Jari yerekeza i Nyabugogo yishyura Tike ingana n’iy’umugenzi werekeza mu Karere ka Ruhango avuye i Nyabugogo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *