Bari gukangurirwa kumenya ibigendanye n’inkoni yera ko ari ryo jisho ry’abafite ubumuga bwo kutabona

admin
5 Min Read

kuva kuwa 11 kugeza kuwa 15 Ukwakira 2021 abatuye Umujyi wa Kigali no mu gihugu muri rusange, hari gukorwa igikorwa cy’ubukangurambaga  bugamije gusobanurira abantu bo mu ngeri zitandukanye,  akamaro k’inkoni yera yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu ngendo zabo za buri munsi. Igikorwa kiri gukorwa n’abafite ubwo bumuga ubwabo,  babifashijwemo na Polisi y’igihugu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda.

Muri iki gitondo cyo kuwa 14 ukwakira 2021, ahazwi ku izina ryo ku Kinamba, ikipe y’abafite ubumuga bwo kutabona ubwabo, babifashijwemo na Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda, bazindutse basobanurira abaturage,  abagenzi bagenda mu ma modoka atandukanye,  abanyonzi,  abatwara za Moto n’abagenda n’amaguru, ibigendanye n’akamaro cy’Inkoni yera bifashisha iyo bagenda,  kugira ngo ibabere ijisho riberekeza mu rugendo barimo bityo  banabasaba kujya baborohereza kenshi, mu gihe babonye umwe muri bagenzi babo agenda,  cyangwa yambukiranya umuhanda afite iyo nkoni,ntibamuhutaze,  ahubwo bakamwunganira kugira ngo agereyo amahoro.

Abanyonzi nabo bahawe ibisobanuro bihagije

Mukehimana Jean Marie Vianney, ni umwe mu bafite ubumuga wari uri mu basobanurira abaturage iby’Inkoni yera, avuga ko kuva kuwa mbere bari gukora ubukangurambaga bugamije kumenyesha abantu benshi ibigendanye n’inkoni yera basanzwe bifashisha,  bityo akizera ko nibamara kuyisobanukirwa, bakamenya ko ariyo mutekano w’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona,bazarushaho kujya babunganira.

Agira ati “ikigaragara ni uko abantu benshi turi gusanga batari bayizi.  Gusa twamaze kubona ko bari gusobanukirwa kubera ko usanga bafite inyota yo gushaka kudutega amatwi ku buryo abantu nka 50 nibabasha kubyumva, bakabibwira abandi 50, bose bagakomeza guhererekanya, nta kabuza ubutumwa buzagera kuri benshi bashoboka kurushaho.”

Bizimana Joseph utwara abagenzi kuri Moto, nyuma yo gusobanurirwa ko bagomba kujya bagenza amaguru make mu gihe babonye uwambuka afite inkoni yera ashakisha uko yagera hakurya y’umuhanda, avuga ko ari ibyagaciro kuba abashije gusobanikirwa n’Inkoni yera abyibwiriwe n’abayikoresha.

Avuga ko agomba kubwira babenzi be kumva ko bagomba kujya bagenda bigengesereye kugira ngo nibahura n’ufite inkoni yera bareke yambuke neza nibinaba ngombwa bamufashe kwambuka mu buryo bworoshye mu gihe haba hari umuvundo ukabije w’ibinyabiziga.

Byiringiro Emmanuel ni umushoferi utwara abagenzi mu modoka rusange. Avuga ko inkoni yera yarasanzwe ayibona ariko atarazi ibyayo. Nk’umushoferi akaba afashe ingamba zo kujya abitaho kandi abaha uburengazira bakwiriye akaba agomba no kubibwira bagenzi be bahuje umwuga.

Abatwaye imodoka bakurikiranaga ibisobanuro by,abafite ubumuga bwo kutabona

Umwe mu banyonzi nawe witwa Marcel  avuga ko iyo abonye ufite inkoni ari gushakisha uko yambuka bimutera amarangamutima  cyane ku buryo atakomeza urugendo atamufashije kwambuka.  Agira inama bagenzi be kumenya ko abafite ubumuga bwo kutabona ari abantu nk’abandi bityo bakaba bagomba kububaha  byaba  ngombwa bakanabafasha kwambuka mu buryo bworoheje.

Uwitwa Consolee nawe ni umunyamaguru avuga ko nk’umuntu ugenda n’amaguru afite inshingano  zo  gufasha umuntu ufite inkoni yera kugira ngo amufashe mu rugendo rw’aho yaba ari kwerekeza.

Mugisha Jacques,  ni umwe mubafite ubumuga  bwo kutabona wari uri mu gikorwa cyo kwigisha abaturage akamaro cy’inkoni yera y’abafite ubumuga bwo kutareba akaba anashinzwe ubuvugizi m’urugaga nyarwanda rw’abafite ubumuga bwo kutabona RUB.

Yishimira ko igikorwa batangiye kuwa 11 kikazasozwa kuwa 15 Ukwakira 2021 hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wahariwe inkoni yera,  kubwe asanga ubukangurambaga bwakozwe bwaratanze umusaruro uhagije,  kubera ko abenshi basobanukiwe ndetse bafata ingamba zo kujya gusobanurira bagenzi babo ibyo bamenye bigendanye n’Inkoni yera.

Agira ati “igikorwa tumazemo iminsi cyagenze neza cyane. N’ubwo twibanze gusobanurira abatuye n’abagenda mu mujyi wa Kigali, ariko twanagiye mu byerekezo byose byinjira mu mujyi aho abava,  n’abajya mu Ntara zitandukanye   basobanukiwe kurushaho uburyo bashobora gufasha ufie Inkoni yera,  kugira ngo abashe gusoza urugendo yaba arimo nta ngorane ahuye nazo.”

Inkoni yera ni gikoresho cyashyiriweho abafite ubumuga bwo kutabona.

 Abagize urugaga rw’abafite ubumuga bwo kutabona mu rwanda RUB,  bakaba basaba Leta y’u Rwanda gushyiraho amategeko yihariye yo gufasha abafite ubumuga kuyibona mu buryo buboroheye,  ndetse bakajya bayihabwa mu buryo bw’ubwisungane mu kwivuza” Mutuelle de Sante” ku mavuriro no kubitaro, na cyane ko abafite ubumuga bwo kutabona abenshi  muri bo nta mikoro baba bafite.

Abafite ubumuga bwo kutabona mu bukangurambaga bw’inkoni yera hamwe na Polisi ishami ryo mu muhanda
Abatwaye imodoka bakurikiranaga ibisobanuro by,abafite ubumuga bwo kutabona
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *