“Gukomeza kurinda abategarugori n’abana b’abakobwa bibe intego ya buri wese” Ministiri Gatabazi

admin
4 Min Read

Ni bumwe mu butumwa bugarukwaho na Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa Ku bumenyi bwo kumenya gukumira no kurwanya ihohoterwa ry’abana b’abakobwa rishingiye Ku gitsina yahuje abanyamakuru, abahagarariye urubyiriko rw’abakorerabushake ku bufatanye na Polisi y’igihugu ishami rya Community Polising.

Amahugurwa yabereye ku kicaro cya Polisi y’igihugu Kakiru kuri uyu wa kabiri Tariki ya 28 Nzeri 2021, abayitabiriye bakaba bongererwa ubumenyi mu buryo bwo kumenya gukumira kurwanya no guhana icyaha kigendanye n’ihohoterwa rishingiye Ku gitsina rikomeje kugaragara mu mpande zose z’isi no mu Rwanda muri rusange.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, avuga ko gukomeza kurinda no gukumira ihohoterwa ry’abana byagombye kuba intego ya buri wese hatabayeho guhishira ababikoze ahubwo amakuru agatangirwa ku gihe kugira ngo uwahohoteye umwana afatwe aryozwe amabi yakoze.

Agira ati ” twese turi ababyeyi. Buri wese yagombye kwishyira mu mwanya w’Umubyeyi ufite umwana wahohotewe. Uwo mwana wari witezweho kuzaba umuyobozi runaka ari uwawe cyangwa ari mushiki wawe ukumva ko yahohotewe agafatwa ku ngufu. Birakwiye ko icyo cyaha gikumirwa na buri wese kuko guhohotera abana, abagore n’abakobwa bikomeza gufata intera iri hejuru.”

Avuga ko kuba abanyamakuru babashije guhura n’abahagarariye urubyiriko ari igikorwa kiza Polisi yatekereje kubera ko urubyiriko ruba rufite amakuru menshi y’aho batuye, abanyamakuru nabo kuba bagera ahari inkuru zigendanye n’ihohoterwa kenshi bose ubwabo bashobora kugira uruhare rugaragara mu gutanga amakuru Ku nzego zibishinzwe zirimo. Polisi na RIB kugira ngo hajye hakumirwa Kenshi ibyaha bitaraba.

Minisitiri JMV Gatabazi atangiza amahugurwa

Ni muri urwo rwego Asoza avuga ko bagiye gukangurira inzego z’Ubuyobozi bw’uturere twose kugira ngo naho hategurwe igikorwa cyahuza ibyiciro by’urubyiriko, Polisi n’abanyamakuru bakorera mu turere twabo kugira ngo bakomeze guhuriza hamwe imbaraga, ubukangurambaga bigamije ahanini buri gihe gukumira, kurwanya no guhana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye Ku gitsina.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu CG Dany Munyuza, avuga ko muri Polisi nk’Urwego rushinzwe gukumira no kuburizamo ibyaha nitaraba ikigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufata abana hashyirwamo imbaraga cyane kugira ngo uburemere bwacyo bukomeje kugaragara kino gihe bukumirwe burundu.

Avuga ko ari ngombwa gushyiraho imbaraga kuri buri wese hatangirwa amakuru Ku gihe kubigendanye n’ihohoterwa rishingiye Ku gitsina, ababyeyi nabo bagatozwa kudahishira anagaragayeho guhohotera abana bitwaje uburyo bwo gushaka kwiyunga mu gihe umwanya yafashwe, ikiza bikaba ngo ari ukureka ubutabera bugakora akazi kabwo kugira ngo habeho guca intege n’abandi bagifite ibitekerezo bibi byo guhemukira abana.

CG Dany Munyuza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu

Ushinzwe ishami rya Community Policing CP Bruce Munyambo, avuga ko ari ngombwa gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina haherewe mu muryango ababyeyi bagerageza guha abana babo amakuru yose yabafasha kwirinda ibibashuka byabakururira kugwa mubishuko byatuma bafatwa ku ngufu ndetse akemeza ko ihohoterwa mu muryango rikomeje kwiyongera mu muryango ibisigaye bigira uruhare mu mpfu za hato na hato ariko akizera ko ku bufatanye bwabo bireba bose bizakomeza kurwanywa bigacika burundu.

Amahugurwa ahuje abanyamakuru, abahagarariye urubyiriko na Polisi agamije kubongerera ubumenyi mu gukumira no kurwanya icyaha kihohorerwa rishingiye Ku gitsina. Abaye ku bufatanye bwa Polisi y’igihuhu n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, MIGEPROF n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UN Women abahugurwa bose bakaba basabwa kuba ba Ambasaderi beza bo gukumira no kurinda ihohoterwa rishingiye Ku gitsina cyane cyane ifatwa ry,abana bato bangizwa Kandi ari amizero y’igihugu cy’ejo hazaza.

Dusabe Schadrack wari uhagarariye UN Women
Amahugurwa yahuje Abanyamakuru, Urubyiruko rw’Abakorerabushake n’Abapolisi

NGIRINSHUTI Christian

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *