Mu gihe hari hamaze iminsi abagize Koperative y’Aborozi bahoze baragira ku gasozi bakaza guhabwa urwuri ku Ishyamba rya Gako na Prezida wa Repubulika, bidogera Komite yari ibayoboye kuva muri 2016 ko yabaririye umutungo ndetse na Komite y’agateganyo yari iyobowe na Jean Bosco Kwizera, ko ntacyo ivuyeho ikemuye ngo ibe igaruje uwo mutungo, barasaba Komite nshya yatowe kuri iki cyumweru Tariki ya 26 Nzeri 2021iyobowe na. Bwana Mpezamihigo Thomas.guhita ibagaruriza uwo mutungo nk’uko byagaragajwe na Raporo y’igenzura rya RCA.
MU nama idasanzwe yateraniye mu mujyi wa Nyamta kuri iki cyumweru Tariki ya 26 Nzeri 2017 ihuje abanyamuryango bagera kuri 60 ba Koperative Horaninka Bugesera, abanyamuryango bayo basoje batora umuyobozi wayo mushya Mpezamihigo Thomas na komite zizamufasha, kugira ngo basimbure Ndayambaje Samuel na Komite ye bashinjwe inshuro nyinshi kunyereza umutungo w’abanyamuryango haba ku migabane yagiye itangwa ndetse n’amashyamba yatemwe mu rwuri bahawe agatemwamo inkwi ngo zagurisijwe akayabo yose ariko akaburirwa irengero.
Abanyamuryango baganiriye n’ikinyamakuru igisabo nyuma y’uko inama isojwe kuko uwari uyoboye Koperative Jean Bosco Kwizera by’agateganyo yari yavuze ko nta munyamakuru yemerera kwinjira, bishimiye cyane ko hagiyeho ubuyobozi bushya bityo bakabusaba kutazagwa mu mutego nk’uwa Komite icyuye igihe yabayobozanyije igitugu no kubima ijambo ku migendekere n’imicungire ya Koperative yabo.
Aborozi hafi ya bose basaba Komite nshya yatowe guhita itumiza abanyamuryango vuba kugira ngo havugutwe umuti w’ibibazo by’uruhuri Komite yari iyobowe n’uwitwa Ndayambaje Samuel n’uwamusimbuye by’agateganyo Jean Bosco Kwizera, cyane ko byavugwaga ko ari abo mu miryango bityo bagasaba ko Koperative igaruka mo umwuka mwiza nkuko bayishinze ari cyo bagamije.
Umuyobozi watorewe kuyobora Koperative Horaninka Bugesera.Mpezamihigo Thomas, avuga ko yishimiye cyane ikizere yagiriwe n’abanyamuryango maze nawe abemerera kuzakorana nabo neza agendeye kubyifuzo n’ibitekerezo by’abanyamuryango.
Agira ati « menyereye gukorana na ma Koperative kandi nabaye umworozi kuva cyera. Ndabizeza ubufatanye busesuye cyane ko abagiye inama Imana ibasanga.»
Abajijwe niba yiteguye gufasha aborozi bagenzi be kugaruza umutungo uvugwa ko wanyerejwe na Komiite basimbuye, avuga ko mu minsi ya vuba azatumira abanyamuryango kandi ngo yanabibabwiye ubwo yavugaga imigabo n’imigambi ye ku migendekere n’imikorere mishya ya Koperative icyo kibazo nacyo kikazaganirirwaho.
Gusa avuga ko byumvikana ko kuba ikibazo kiri mu maboko ya RCA nk’urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative rukaba rubakuriye ko byaba byiza hategerejwe umwanzuro cyane ko bavuga ko byahawe RIB.
Agira ati « icyo nshyize imbere ni ugaharanira inyungu z’abanyamuryango nk’uko bangiriye ikizere kandi ndahamya ko tuzabigeraho dufatanyieje. Niba hari amakosa yabaye birumvikana tugomba guharanira ko atazasubira tukagendera ku mategeko ya Koperave n’ay’igihugu muri rusange kandi tuzabigereraho dufatanyije.
Uyu muyobozi na Komite ye, bagiyeho nyuma y’igiheKoperative Horaninka Bugesera hari hamaze igihe harimo Bombori bombori isaba ko umutungo ugera kuri Miliyoni 130 bavuga ko wanyereje Komite yari iyobowe na Ndayambaje Samuel ubutabera bwabafasha kuwugarura , bakanashinja ndetse na Komite y’agateganyo nayo yakuweho, kuba mu myaka 2 yamaze ntacyo yakoze kugira ngo igaruze uwo mutungo, ahubwo ngo yasaga n’ibakingira ikibaba nta cyo ibavugaho.
Ikinyamakuru Igisabo gifite Kopi ya Raporo y’igenzura ryakozwe na RCA, ahagaragazwa amazina y’abanyamuryango binjijwe muri Koperative mu buryo butazwi, abatanze imigabane irenze iy’abandi kubera ko buri munyamuryango yagombaga gutanga umugabane wa 225,000 ariko kuri urwo rutonde hagaragaraho abatanze arenga Miliyoni, ayo nayo akaba ngo atazwi aho yagiye ashyirwa kuri Konti ya Kopeative.
Umwe mubari bayoboye imigendekere myiza y’inama n’amatora MC yishimiye igikwa cy’amatora cyabaye, avuga ko yizera ko umwuka mwiza mu banyamuryango ugaruka kandi agahamya ko kiriya gihombo kivugwa nta kigaragaza ko amafaranga yariwe na Komite kuri we, ngo hari hakwiriye irindi genzura rishya.
Gusa agashima ko Company ya Gako Meat yaje kubafasha mu buryo bw’ishoramari, abanyamuryago batumvaga neza imikorere yayo uwaje ayihagarariye akabayabasobanuriye birambuye ibikorwa byayo n’akamaro izabagirira hatezwa imbere ubworozi bw’inka zitanga inyama.
Uyu munyamuryango ariko ku cyo kutizera igenzura rya RCA, ntahuza na benshi mu banyamuryango, kuko bahamya ko n’impapuro zimwe z’umutungo zitagaragara ndetse bagahamya ko n’ibimenyetso bari gukomeza gushingiraho, Komite y’agateganyo ya… ishobora kuba yarabirigitishije cyane ko ngo yari yagiriyeho kubakingira ikibaba nta kindi.
Kubera izo mpamvu, bagasaba ko RCA na RIB bafatanyije na Komite nshya bakomeza bagakurikirana abariye umutungo wa Koperative bitaba ibyo ngo bazakomeza biyambaze inzego nkuru z’igihugu.
Icyagaragaye ni uko bamwe mu banyamuryango ba Koperative birinda kuvugana n’umunyamakuru ngo bagire icyo batangaza kigendanye n’imikorere ya Koperative n’ibiyivugwamo, bikavugwa ko icyo gice kiganjemo abinjiye muri Koperative mu buryo butemewe bakanatanga n’umugabane munini usumbye uw’abandi, hakabaho n’igice kigendera ku mahame ya Koperative kinashaka ko umutungo wanyerejwe ugarurwa.
Abo mu gice gishaka ko imitungo igaruzwa kikavuga ko kibonwa nk’abanzi ba Koperative kandi mu byukuri ngo aribo bari mukuri. Aba nabo bakaba ari benshi n’ubwo kuvugisha umunyamakuru bamusaba kutagaragaza amazina n’amafoto.
Ikindi cyagaragaye ni uko Komite y’agateganyo yari iriho iyobowe na Jean Bosco Kwizera nayo idashaka kugira icyo itangaza na gito mu itangazamakuru, benshi bakayishinja ko ntacyo yabagejejeho na gito mu myaka 2 ahubwo ko nayo yakorerwa ubugenzuzi bwihuse hakarebwa ibyo isize yangije nk’uko byakorewe iya Ndayambaje samuel nawe utajya ushaka kuvugana n’itangazamakuru.
Ibyari byo byose Umuyobozi mushya wa Koperative Horaninka Bugesera Mpezamihigo Thomas, yijeje abamugiriye ikizere ko ashaka ubwiyunge n’imikoranire myiza muri Koperative, akizeza abamugiriye ikizera ko afatanyije na bagenzi be bagiriwe ikizere hamwe, bagiye gushyiraho akabo bagaharanira iterambere rya Koperative bagendeye ku bitekerezo by’abanyamuryango, inama z’ubuyobozi bw’Akarere n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative RCA.
Koperative Horaninka Bugesera ni Koperative imaze imyaka 5 ishinzwe n’aborozi baragiraga ku gasozi no mu ishyamba rya Gisirikari ry’i Gako bakaza guhabwa urwuri mu murenge wa Kamabuye Akarere ka Bugesera ku gice gito cy’ishyamba rya Gisirikare rya Gako.
Abagize iyi Koperative bagasaba Ubuyobozi bushya bamaze gutora kubafasha no gutuma buri wese agira ijambo muri Koperative kandi umutungo bivugwa ko wanyerejwe na Komite icyuye igihe ugasubizwa kuri Konti ya Koperative n’abayanereje nta yandi mananiza.



