Komisiyo y’amatora muri Kiyovu, yagishije inama RGB ku matora ateganyijwe

admin
2 Min Read

Umuyobozi wa komisiyo iri gutegura amatora mu muryango wa Kiyovu S.A, Me Jean Claude Mutabazi Abayo, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), arugisha inama kuri amwe mu mategeko ari muri sitati y’uyu muryango, cyane ko hateganyijwe amatora kuwa 27 Nzeri 2020.

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo abanyamuryango ba Kiyovu S.A bitorere ubundi buyobozi, hakomeje gukorwa byinshi ndetse hanavugwa byinshi birimo kwibaza abakandida baziyamamariza kuzayobora iyi kipe mu myaka itatu iri imbere.

Icyo bamwe bamwe mu banyamuryango bakomeje kwerekana, ni uko hakwirengagizwa amategeko agenga umuryango Kiyovu S.A (Status), kugira ngo byorohereze Mvukiyehe Juvenal kwiyamamaza, cyane ko bamwe mu banyamuryango bakomeje kugaragaza ko akwiye kuza kubayoborera ikipe.

Nyuma y’ibi byose, komisiyo iri gutegura amatora y’uyu muryango wa Kiyovu S.A, yandikiye RGB iyigisha inama kuri amwe mu mategeko ari muri Status y’uyu muryango, cyane ko bamwe bakomeje kuyasobanura mu buryo butandukanye.

Ni mu ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi, aho bamugishije inama ku ngingo ya 5 mu gika cyayo cya kane, ndetse no mu gingo ya 8, zombi ziri muri Status y’umuryango Kiyovu S.A.

Ni ingingo bavuga ko zinyuranyije n’ingingo ya 19 ya Status y’umuryango Kiyovu S.A, bitewe n’ibikubiye muri izi ngingo zose uko ari eshatu (5,8,19).

Bakaba basaba ko RGB yababwira uburyo amatora akwiye kuzakorwamo, kuko bamwe mu banyamuryango bakomeje kugira ibyo basaba kandi binyuranyije na Status iyobora umuryango Kiyovu S.A.

Kugeza ubu, haravugwa umukandida witwa Mvuyekure Francois wari usanzwe anayobora iyi kipe, ndetse na Mvukiyehe Juvenal bamwe bifuza ko yazaba ari mu bemerewe kwiyamamaza kandi nyamara ntaramara amezi 6 ari umunyamuryango wa Kiyovu S.A nkuko biri muri Status.

Mvukiyehe Juvenal yagaragaje ibikorwa byatumye abanyamuryango bamujya inyuma ku bwinshi
Hamedi ati Juvenal niwe ukwiriye kuyobora Kiyovu sport
Abanyamuryangi batari bacye bifuza ko Juvenal atagomba gukumirwa,bakeneye impinduka rwose

Inkuru dukesha funclub

Yanditswe na: NDAYISABA Eric

contact:0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *